“Ubumwe bwa OIF ntibusaba ko ibihugu biyigize bihuza ibitekerezo kuri byose” - Mushikiwabo

Ku munsi ubanziriza amatora y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga wa Francophonie (OIF), Louise Mushikiwabo yaburiye abakuru b’ibihugu ko guhindura uyu muryango urubuga rw’imibanire y’ibihugu bibiri bibiri bishobora kuwucamo ibice, ashimangira ko ubumwe bwawo budasaba ko ibihugu byose bihuza ibitekerezo kuri byose.
Yabivugiye mu muhango wo gufungura Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bya Francophonie, wabereye i Phnom Penh muri Cambodge ku Cyumweru, tariki ya 15 Ugushyingo 2026, ugatambuka ku rubuga rwa YouTube rwa OIF.
Ati: “OIF si ihuriro rigamije ukwirwanaho, kandi ubumwe bwayo ntibusaba ko ibihugu biyigize bihuza ibitekerezo kuri byose. Tugomba kandi kwirinda igishuko cyo guhindura OIF urubuga rw’imibanire y’ibihugu bibiri bibiri, kuko byayicamo ibice.”
Yongeyeho ati: “Ahubwo agaciro kayo kihariye gashingiye ku bushobozi bw’abanyamuryango bayo bwo guhurira ku byo basangiye, bose bari ku rwego rumwe, no kubyaza ubudasa bwabo imbaraga zo kugira ijambo no kubaka icyizere.”
Mushikiwabo yavuze ko Francophonie ari urubuga rwa politiki mpuzamahanga rugenda rurushaho gukomera, ruhuza ibihugu by’ingeri zitandukanye, ibinini n’ibito, byo ku migabane yose.
Yagaragaje ko ubwinshi bw’abakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama buhamya ko Francophonie atari umufatanyabikorwa mu iterambere gusa, ahubwo ari n’ijwi rya politiki ryumvikanye ku ivugururwa ry’imikorere y’imiryango mpuzamahanga, kurengera ubwinshi bw’indimi n’imiyoborere y’ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano.
Yasabye ko iryo jwi rirushaho kumvikana, by’umwihariko ku bijyanye no kugenzura amakuru n’umwanya w’inyandiko zo mu Gifaransa ku mbuga z’ikoranabuhanga zigenzurwa n’ibigo bike, ashimangira ko indimi n’imico byabo bigomba gukomeza kubaho no gutera imbere mu bwenge buhangano.
Yavuze ko ibikorwa bya dipolomasi bya OIF bishingiye ku kubahana, ku biganiro no ku bufatanye hagati y’ibihugu biyigize. Yagaragaje ko uyu muryango wakoreye ubuvugizi ibihugu biri mu bibazo, birimo Haïti na Liban, kugira ngo ibisubizo bihabwa ibyo bibazo bizirikane imiterere ya politiki n’umutekano muri ibyo bihugu.
Yasobanuye ko uburyo bwihariye OIF itega amatwi ikanagaragaza ubushobozi bwo gusobanukirwa imico itandukanye, buyifasha kubungabunga urubuga rw’ibiganiro, gusubukura imishyikirano no guteza imbere ubufatanye. Icyakora, yavuze ko kugera ku ntego amaherezo bishingira ku bushake bwa politiki bw’impande bireba.
Yavuze ko mu gitondo cyo ku wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026, abakuru b’ibihugu na za guverinoma bazagirana inama mu muhezo, kugira ngo bumvikane ku byakorwa ngo amahoro arambe, hitawe ku nyungu za buri gihugu.
Ubwumvikane cyangwa amatora
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wari wabanje gufata ijambo, yari yasabye ibihugu kubaka ubwumvikane kugira ngo ubumwe bw’umuryango burindwe.
Ati: “Tuzafata umwanzuro ku miyoborere y’umuryango wacu no ku kwakira abanyamuryango bashya.”
Yavuze ko kwaguka k’umuryango gusaba ibiganiro byubaka, ati: “Buri gihe, bidusaba kubaka ubwumvikane kugira ngo turinde ubumwe. Ibyo ni byo na none tuzaba duharanira muri iyi nama.”
Mushikiwabo, usanzwe ayobora OIF kuva mu 2019, arahatanira manda ya gatatu. Abakandida bari bahatanye ni bane: Louise Mushikiwabo (u Rwanda), Juliana Amato Lumumba (RDC), Dr. Coumba Ba (Mauritanie) na Dacian Cioloș, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Romania.
Ku wa 14 Ugushyingo 2026, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC yatangaje ko nyuma y’ibiganiro yagiranye na Romania, yiteguye gukura kandidatire ya Lumumba no gushyigikira Cioloș, yibutsa ko Umunyamabanga Mukuru wa OIF asanzwe atorwa hashingiwe ku bwumvikane.
Kuri uwo munsi, Cioloș yanditse ku rubuga rwa X ati: “Tureke imyumvire yo guhangana, dukorere mu bufatanye.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, na we yanditse kuri X ati: “Birasekeje rwose kubona ko ibihugu by’i Burayi, bitubwira buri munsi ibyiza bya ‘demokarasi’ n’‘ihangana mu matora’, ari na byo uyu munsi, mu Nama y’Abaminisitiri ba Francophonie, byaturebye mu maso, bishyize ikiganza ku mutima, bikadusobanurira ko gutora mu by’ukuri biteje akaga kuko bitera ‘amacakubiri’ mu muryango.”
Minisitiri Nduhungirehe yari yanavuze ko kuba igihugu cya Afurika cyakura umukandida wacyo mu bahatanye kigashyigikira utari Umunyafurika, binyuranyije n’icyemezo Inama Nyobozi y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yafashe muri Nyakanga 2026, yemeza kandidatire za Mushikiwabo, Lumumba na Coumba Ba ndetse igashyiraho umurongo wo kuba ari bo bazashyigikirwa n’ibihugu bya Afurika muri aya matora, mu mwanzuro na RDC yagizemo uruhare ariko ikaba ikomeje kwivuguruza.
Yanagaragaje ko ibyo RDC ivuga ko mu bihe byashize uyu muryango washyiragaho umunyamabanga hakoreshejwe ubwumvikane, ari ibyo mu gihe utagiraga amategeko, ubwo uwari Perezida w’u Bufaransa, yabonye habuze umukandida, akazana uwe yahisemo akamushyiraho nta matora abayeho.
Mbere y’amatora, Mushikiwabo yagaragaje ibyo OIF yagezeho
Mushikiwabo ati: “Uyu munsi, kurusha ikindi gihe cyose, Francophonie ifite akamaro. Ifite akamaro ku isi, kandi icy’ingenzi ni uko igomba gukomeza kukagira.”
Yagaragaje ko kuva mu 2019, OIF yabanje gukora isuzuma, ikurikizaho amavugurura, hanyuma iyashyira mu bikorwa, ubu akaba atanga umusaruro ugaragara. Yavuze ko ibiro byayo 13 biri hanze y’icyicaro byatumye irushaho kwegera abaturage.
Yatanze urugero rwa Cambodge, aho OIF yasinye gahunda y’ibikorwa igamije guteza imbere Igifaransa, yongera amahugurwa y’abadipolomate n’abasemuzi, ishyigikira ubuhanzi na sinema, inateza imbere ubukerarugendo burambye n’ubuhahirane.
Yavuze ko mu myaka ibiri ishize, ingendo z’ubucuruzi OIF yateguye muri Bénin no muri Djibouti zahurije hamwe ibigo 550, habaho inama z’ubucuruzi zigera ku 1 800. Kuva mu nama iheruka, hamaze gusinywa amasezerano y’ubufatanye agera kuri 50.
Yagaragaje ko igihe kigeze cyo kwagura no kwihutisha ibyo bikorwa, hahuzwa amahugurwa, kwihangira imirimo, kubona igishoro no kugera ku masoko, hakanabarurwa neza imirimo ihangirwa urubyiruko.
Mushikiwabo yavuze kandi ko OIF yakomeje gutega amatwi sosiyete sivile no kwita ku ruhare rw’abaturage, by’umwihariko urubyiruko n’abagore. Kuva mu nama yabereye i Villers-Cotterêts, OIF yaganiriye n’urubyiruko ku bwenge buhangano, naho mu biganiro biherutse kubera i Lomé muri Togo, baganira ku nsanganyamatsiko y’iyi nama.
Yagejeje ku bayobozi ubutumwa urubyiruko rwamusabye kubashyikiriza, bugira buti: “Iyo urubyiruko rutabona akazi, rutabasha kugenda hagati y’ibihugu byo mu Majyepfo ubwabyo no hagati y’ibyo mu Majyaruguru n’ibyo mu Majyepfo, kandi rutagira uruhare nyakuri mu gufata ibyemezo, yaba amahoro, ituze cyangwa uburumbuke, nta na kimwe gishobora kuramba.”
Yatangaje ko guhera mu 2027, OIF izatangiza urubuga rwa internet ruzafasha urubyiruko yahuguye kubona akazi gahemberwa cyangwa amahirwe yo kwihangira imirimo.
Yanavuze ko hazatangizwa gahunda yo kongera uruhare rw’abagore mu mirimo y’ejo hazaza, by’umwihariko mu bwenge buhangano, hakomerezwa ku butumwa bwa ‘Appel de Kigali’, bwatangiwe mu nama y’abaminisitiri ku iterambere ry’uburinganire bw’abagore n’abagabo, yabereye i Kigali umwaka ushize.
Ati: “Dutinyuke tubivuge: Nubwo ifite amikoro make, OIF yarushijeho gukura no gukora neza, kandi yiteguye kwihutisha ibikorwa byayo. Ubu ibihugu na za guverinoma byacu byose ni byo bigomba kuyishyigikira muri urwo rugendo rw’iterambere.”
Cambodge, u Rwanda n’amahoro
Mushikiwabo yavuze ko OIF ifatanyije n’ubuyobozi bwa Cambodge, yahisemo insanganyamatsiko igira iti: “Gushora imari mu mahoro hagamijwe iterambere risangiwe n’ituze rirambye”, mu gihe ibibazo byugarije isi byiyongereye mu myaka ibiri ishize.
Yagaragaje ko guhuriza abayobozi i Phnom Penh, hamwe mu masangano akomeye y’ubuhahirane ku isi, ari uguhitamo inzira y’ibiganiro n’ubufatanye mu gihe isi ibikeneye cyane.
Ati: “Kongera gushora imari mu mahoro ni ukwanga ko umutekano muke uhinduka ikintu gisanzwe. Ni ukwanga ko imibabaro y’abantu ihinduka iya buri munsi.”
Yakomeje ati: “Cambodge yahuye n’intambara, ikurikirwa na jenoside. Hashize imyaka 35 amasezerano y’i Paris afunguye inzira yo kongera kuyubaka, nyuma y’igihe kirekire cy’imbaraga za dipolomasi zahurijwe hamwe. Ni amateka afite aho ahurira by’umwihariko n’ay’igihugu cyanjye bwite, u Rwanda.”
Yashimiye Umwami Norodom Sihamoni watumiye Francophonie muri Cambodge ubwo inama ya 19 yasozwaga i Paris mu 2024, agasezeranya abayitabiriye kuzakiranwa akamwenyu n’urugwiro by’Abanya-Cambodge. Mushikiwabo yavuze ko iryo sezerano ryubahirijwe.
Yibukije se, Umwami Norodom Sihanouk, umwe mu bashinze Francophonie, yifashisha umugani wo muri Cambodge ugira uti: “Ikibabi ntikijya kigwa kure y’igihimba cy’igiti.”
Yavuze ko abashinze Francophonie mu 1970 bakunze kwitwa abarota ibidashoboka, ati: “Amateka yagaragaje ko bari bafite ukuri. Bari abantu barebaga kure.”
Yagaragaje ko Francophonie igarutse muri Aziya, aho bamwe batekerezaga ko itakiriho, nyuma y’imyaka hafi 30 ishize inama yayo ibereye i Hanoi muri Vietnam.
Yavuze ko ubu Francophonie ihuza ibihugu na za guverinoma 90 byo ku migabane itanu, “abaturage babyo bahisemo kuba abavandimwe”.
Mushikiwabo yasabye abayobozi kwigira ku baturage ba Cambodge bahisemo kwiyubaka, ubumwe n’iterambere nk’inzira iganisha ku mahoro, avuga ko uruzi rwa Mékong runyura mu bihugu bitandatu mbere yo kugera mu nyanja, rutwibutsa ko ejo hazaza h’ibihugu hafitanye isano.
Yagaragaje ko uko isi imeze muri iki gihe bisaba ibisubizo kandi ko Francophonie igomba kwikangura.
Yavuze ko yifuza ko nyuma y’iyi nama, abayobozi bazataha bunze ubumwe, bahujwe n’ururimi basangiye, biyemeje guha imbaraga nshya ubufatanye mpuzamahanga, bashyira imbere kubahiriza amategeko no kurinda amahoro.
Yasoje ati: “Dukore ku buryo amateka azibuka iyi nama y’i Phnom Penh nk’iyo Francophonie yafatiyemo icyemezo cyo kugira uruhare rwayo rwose mu kurengera amahoro, mu gihe gikomeye mu mibereho y’abaturage bacu.”
Nyuma y’ijambo rye, Macron yashyikirije Cambodge ubuyobozi bw’Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya Francophonie.
Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, ageza ijambo ku bitabiriye ifungurwa ry’Inama ya 20 ya Francophonie i Phnom Penh
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ko asaba ubwumvikane mu ijambo yavugiye i Phnom Penh
Perezida Emmanuel Macron, Louise Mushikiwabo na Minisitiri w’Intebe Hun Manet bazamuye amaboko, iruhande rw’Umwami Norodom Sihamoni, mu ihererekanya ry’ubuyobozi bwa Francophonie