Miliyoni $17.6 zoherejwe na Leta ya Tshisekedi muri Amerika zateje urunturuntu

Amafaranga angana na miliyoni 17,6 z’amadolari ya Amerika, yoherejwe avuye kuri konti ya banki ifitanye isano na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yateje amakimbirane akomeye muri Amerika, agera no mu Biro bya Perezida Donald Trump, mu gihe hakomeje kwibazwa uruhare rw’ubuyobozi bwa Perezida Félix Tshisekedi muri iki kibazo.
Iperereza ry’ikinyamakuru The New York Times ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukwakira 2026, ryagaragaje ko ayo mafaranga yoherejwe muri Gicurasi 2025, ajya muri sosiyete TX-AT ikorera muri Leta ya Texas, ikora ibijyanye n’umutekano n’ubwirinzi.
Aya makuru yatumye havuka ibibazo ku mikoranire y’ubuyobozi bwa RDC n’abashoramari bafite aho bahuriye n’abantu bakomeye muri Amerika, by’umwihariko Richard Grenell, umwe mu bajyanama ba Trump, na Turhan Mildon, umushoramari wo muri Turukiya uvuga ko ari umujyanama wa Perezida Tshisekedi.
Icyakora, kugeza ubu ntiharamenyekana urwego rwategetse ko ayo mafaranga yoherezwa, niba hari amasezerano yashingiweho cyangwa serivisi TX-AT yagombaga gutanga kuri Leta ya Kinshasa, ibintu bikomeje guteza urunturuntu i Washington.
Uko miliyoni $17.6 zateje amakimbirane mu bantu ba hafi ya Trump
Iki kibazo cyatangiye kuvugwa cyane ku wa 14 Ukwakira 2026, ubwo ikinyamakuru Axios cyatangazaga ko Alina Habba Mildon, wahoze ari umwunganizi wa Perezida Trump mu mategeko, yagejeje kuri Perezida ibirego bishinja Richard Grenell kutageza amafaranga muri Kennedy Center, ikigo cy’umuco n’ubuhanzi cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Habba yavuze ko umugabo we, Turhan Mildon, yari yaratanze miliyoni 17,6 z’amadolari mu masezerano y’ubucuruzi yari afitanye na sosiyete yo muri Amerika, ndetse ko muri ayo mafaranga harimo miliyoni 5,6 zagombaga guhabwa Kennedy Center.
Grenell, wahoze ayobora icyo kigo, yahakanye ibyo birego, avuga ko nta mafaranga yakiriye kandi ko atigeze asaba ko inkunga igenewe Kennedy Center yoherezwa ahandi.
Yagize ati:
“Sinigeze nsaba ko hari amafaranga yoherezwa ahandi yitirirwa ko agenewe Kennedy Center, kandi nta mafaranga nigeze nakira amuturutseho.”
Ibyo birego byatumye Perezida Trump asaba umujyanama we mu by’amategeko, Will Scharf, kubikurikirana cyane ko icyizere kuri Grenell kigerwa ku mashyi kuri ubu kuri Perezida Trump.
Nubwo bikomeje guteza urunturuntu kubera hataramenyekana neza aho amafaranga yagiye yoherezwa nyirizina, inyandiko za Kennedy Center ntizagaragazaga ko iki kigo cyigeze cyakira inkunga ya miliyoni 5,6 z’amadolari ivuye kuri Mildon. Ahubwo zagaragazaga ko yari yariyemeje gutanga ibihumbi 270 by’amadolari, yaje kwishyura muri Ukwakira 2026.
Ikibazo cyarushijeho gukomera ubwo hamenyekanaga inkomoko y’amafaranga yose yari yoherejwe muri TX-AT.
Nk’uko The New York Times yabitangaje, inyandiko zabanje gushyikirizwa Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zahishwe izina rya nyiri konti wohereje amafaranga.
Miliyoni $17.6 zoherejwe na Leta ya Tshisekedi muri Amerika zateje urunturuntu i Washington
Nyuma, abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika baje kumenya ko miliyoni 17,6 z’amadolari zari zaturutse kuri konti ifitanye isano na Guverinoma ya RDC.
Icyari cyatangiye nk’amakimbirane hagati y’abantu ba hafi ya Trump cyahise kinabyutsa ibibazo ku nkomoko y’ayo mafaranga no ku mpamvu konti ifitanye isano n’ubuyobozi bwa RDC yakoreshejwe muri ibyo bikorwa.
Turhan Mildon, umushoramari ufite imikoranire ikomeye na Tshisekedi
Turhan Mildon, uri mu izingiro ry’aya makimbirane, ni umushoramari wo muri Turukiya umaze imyaka akorera ubucuruzi muri RDC.
Yabwiye The New York Times ko ari umujyanama wa Perezida Félix Tshisekedi ndetse ko afite pasiporo y’abanyacyubahiro ya RDC.
Binyuze muri sosiyete Milvest, uyu mushoramari yagiranye amasezerano n’ubuyobozi bwa RDC yo kubaka ibikorwa remezo, birimo Centre Financier de Kinshasa, yubatswe kugira ngo icumbikire Minisiteri y’Imari n’iy’Ingengo y’Imari.
Mu Ugushyingo 2022, Perezidansi ya RDC yatangaje ko Milvest yari yaragiranye amasezerano na Minisiteri y’Imari yo kubaka izo nyubako.
Mu Kanama 2023, Tshisekedi yasuye ahaberaga imirimo yo kubaka Centre Financier de Kinshasa, yakirwa na Mildon wamugaragarije aho imirimo yari igeze.
Guverinoma ya RDC yigeze gutangaza ko imishinga y’inyubako z’imari n’iy’inama yari ifite agaciro kagera kuri miliyoni 290 z’amadolari.
Iyi mikoranire yatumye amakuru y’amafaranga yoherejwe muri Amerika arushaho kwibazwaho, cyane cyane ko umushoramari uyavugwamo ari umuntu usanzwe afitanye amasezerano n’inzego z’ubuyobozi bwa RDC.
Hakomeje kwibazwa niba Tshisekedi ubwe ari we wategetse ko miliyoni 17,6 z’amadolari zoherezwa, ndetse haracyari ibibazo n’urunturuntu hibazwa niba ari we wategetse iryo hererekanya ry’amafaranga, n’inyungu ryari rifitiye ubutegetsi bwe.
Turhan Mildon, uri mu izingiro ry’aya makimbirane, ni umushoramari wo muri Turukiya umaze imyaka akorera ubucuruzi muri RDC.
Izi mpaka zije mu gihe ubuyobozi bwa Tshisekedi bunugarijwe n’ibindi bibazo by’imicungire y’umutungo w’igihugu aho bukomeje gukorwaho amaperereza hirya no hino ngo hamenyekane neza uko we n’umuryango we baba baragiye banyereza imitungo ya RDC bakayihisha mu bihugu by’amahanga.
Ku wa 14 Ukwakira 2026, abapolisi b’u Bubiligi basatse ingo z’abantu bo mu muryango wa Tshisekedi n’abamwegereye, mu iperereza ku byaha bikekwa byo kunyereza inkomoko y’amafaranga afitanye isano n’umutungo ukomoka mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Reuters yatangaje ko iri perereza ryatangijwe nyuma y’ikirego cyatanzwe mu 2025 n’imiryango itegamiye kuri Leta yo muri Katanga.
Ku kibazo cya miliyoni 17,6 z’amadolari, The New York Times yatangaje ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC na sosiyete TX-AT bitasubije ubusabe bwo kugira icyo bivuga ku makuru yashyizwe ahagaragara.
Kugeza ubu, ntiharagaragazwa inyandiko zemeza niba ayo mafaranga yari ay’umutungo wa Leta, uw’ikigo gifitanye isano na yo cyangwa mu yo bivugwa ko Tshisekedi n’abo mu muryango we bamaze iminsi bashinjwa kunyereza.
Hakomeje kwibazwa niba ayo mafaranga yavuye kuri konti ifitanye isano n’ubuyobozi bwa RDC, yaba ari igihamya ko yanyerejwe cyangwa ko Tshisekedi yari agamije kuyakoresha mu nyungu ze bwite no gushaka amaboko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yifashishije inshuti ze zikorerayo ndetse zibasha kugera hafi ya Perezida Trump.
Ni muri urwo rwego ikibazo cy’ingenzi gisigaye ni ukumenya uko miliyoni 17,6 z’amadolari zageze muri Amerika, icyo zari zigenewe n’uruhare rw’abazohereje.
Ibi bibaye mu gihe ubutegetsi bwa Tshisekedi muri RDC bukomeje kugerwa amajanja n’ihuriro rya AFC/M23 kuri ubu ryamaze guhindurirwa imikorere rikaba FRN iyobowe na Joseph Kabila wahoze ayobora icyo gihugu.
Richard Grenell, umwe mu bajyanama ba Trump uvugwa mu bibazo by’amafaranga yaturutse i Kinshasa