Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko aziyamamariza kuyobora Uganda nyuma ya Museveni

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, yatangaje ko aziyamamariza kuyobora Uganda nyuma ya se. Yabivuze agarutse ku rubuga rwa X ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, nyuma y’iminsi irindwi nta butumwa arwandikaho.
Gen. Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF) akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, yatangaje ko aziyamamariza kuyobora Uganda nyuma ya se. Yabivuze agarutse ku rubuga rwa X ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, nyuma y’iminsi irindwi nta butumwa arwandikaho.
Saa 04:46, yagize ati: “Nziyamamariza kuba Perezida w’iki gihugu nyuma ya Mzee. Nta muntu uzambuza. Icyizere cyanjye ngishyize mu Mana Ishoborabyose no muri benegihugu bagenzi banjye, abagabo n’abagore.” Mzee ni izina akunze kwita se.
Museveni ayoboye Uganda kuva mu 1986. Komisiyo y’Amatora ya Uganda yatangaje ku wa 17 Mutarama 2026 ko ari we watsinze amatora ya Perezida yo ku wa 15 Mutarama, bimuhesha manda ya karindwi izarangira mu 2031.
Mu ijoro ryo ku wa 9 rishyira ku wa 10 Ugushyingo, saa 01:30, Muhoozi yari yanditse ati: “Radio Bachwezi igiye guhagarika gukora mu byumweru bike kugira ngo ikorerwe imirimo yo kuyisana mu bya tekiniki.” Yongeyeho ijambo “Muraregye”, risobanura murabeho mu Kinyankore. Radio Bachwezi ni izina akunze kwita konti ye ya X.
Ku wa 16 Ugushyingo, saa 20:12, umujyanama we Chris Magezi yashyize kuri X ubutumwa bwashyizweho umukono na Muhoozi, bugira buti: “Ndabasuhuje, benegihugu bagenzi banjye. Nafashe akaruhuko gato ku mbuga nkoranyambaga. Ndimo kwitegura intsinzi yacu nta kabuza muri politiki y’igihugu. Urubyiruko ruzatsinda mu 2031.”
Kuva atangaje ko konti ye igiye guhagarara by’agateganyo, Muhoozi nta bundi butumwa yari yongeye kuyandikaho kugeza mu rukerera rwo ku wa 17 Ugushyingo.
Yagarutse saa 03:42, yandika ati: “Mbega ukuntu utwana tw’ingurube tuzakorota nitwumva uko isekurume y’ingurube ishaje yababaye.”
Saa 04:27, yongeyeho ati: “Igihe cyose Uganda yagiye mu ntambara nkiri mu gisirikare, buri gihe nabonye Umwana w’Imana, Yesu Kristo, agenda ari kumwe n’ingabo zo mu ijuru imbere yacu, kugira ngo atsinde abanzi bacu bose tutaranatangira kurwana.”
Mu bundi butumwa yakomeje gushyira kuri X muri icyo gitondo, Muhoozi yanagarutse ku bibazo bireba igisirikare cya Uganda n’imikorere y’itangazamakuru.
Saa 06:15, yavuze kuri Lt Gen Peter Elwelu, wahoze ari umwe mu basirikare bakuru ba UPDF, izina rye aryandika nka Elweru, ati: “Mu byumweru bishize, nari nararakariye Elweru cyane, cyane. Namanuye ipeti rye mu rya Private. Nari niteguye gukora ibibi birenze ibyo. Ubu musubije ipeti rya Lieutenant General mu ngabo zacu zikomeye. Azitaba Urukiko rwa Gisirikare afite ipeti rye yasubijwe.”
Saa 06:51, yanditse ati: “Vuba aha nzatangaza politiki nshya igenga imikorere y’ibitangazamakuru BYOSE byo mu mahanga muri Uganda. Iminsi yabyo yo gutuka igihugu cyacu yararangiye.”
Muhoozi yakomeje avuga ku bitangazamakuru, agaruka by’umwihariko ku byo yavuze ko bituka cyangwa bisuzugura abagize umuryango wa Perezida Museveni.
Saa 07:11, yagize ati: “Igitangazamakuru icyo ari cyo cyose, aho cyaba gituruka hose, gituka cyangwa gisuzugura Mzee, Maama, Afande Saleh cyangwa njye, kizafungwa imyaka 10.” Maama ni nyina, Janet Museveni, naho Afande Saleh ni Gen. Salim Saleh, murumuna wa Perezida Museveni.
Saa 07:35, yongeyeho ati: “Abakorera ibihugu by’amahanga, abakorera ibitangazamakuru byo mu mahanga, bazaburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare. Kimwe na Egesa.”
Leonard Egesa ni umusesenguzi wa politiki. Polisi ya Uganda yemeje ku wa 16 Ugushyingo ko afunzwe nyuma yo gufatwa i Kampala ku wa 13 Ugushyingo. Muhoozi yanagarutse kuri Dr Kizza Besigye, ufunzwe kuva mu Ugushyingo 2024, akurikiranyweho ibyaha birimo ubugambanyi. Mu mpera za Kanama 2026, Besigye yavanywe muri gereza ya Luzira ajyanwa kwivuriza mu kigo cy’ubuvuzi cya JCRC i Lubowa.
Saa 07:51, yanditse ati: “Ngiye gusaba Mzee ko dusubiza Besigye i Luzira. Afande Saleh yakoze ibishoboka byose kuri uwo munyabyaha. Tugomba kumusubiza mu kagari ke no kumuburanisha.”
Saa 08:00, yongeyeho ati: “Ntushobora kugirana ‘Ibiganiro by’Igihugu’ n’umugambanyi wateguraga guhanura kajugujugu ya Mzee ayirashe. Ibyo ntituzabyemera.”
Muri Uganda hari ibiganiro byiswe National Dialogue (Ibiganiro by’Igihugu), mu gihe Gen. Salim Saleh amaze iminsi ari mu bagerageza guhuza ubutegetsi na Besigye.
Gen. Muhoozi Kainerugaba (ibumoso), Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, mu gikorwa cyabaye muri Nzeri 2024