Mushikiwabo yongerewe umwaka ku buyobozi bwa OIF, amatora arasubikwa

Amatora y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), yari ateganyijwe kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2026, yasubitswe, Louise Mushikiwabo yongererwa umwaka umwe ku buyobozi bw’uyu muryango, nyuma y’uko abakuru b’ibihugu biwugize bananiwe kumvikana.
Uyu mwanzuro ufatiwe mu Nama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize OIF, i Phnom Penh muri Cambodge, nyuma y’ibiganiro byamaze amasaha menshi bigamije gushaka ubwumvikane ku uzakomeza kuyobora uyu muryango.
Saa tatu n’iminota 53 za mu gitondo ku isaha y’i Kigali, umunyamakuru wa TV5MONDE, Nidhya Paliakara, wari ukurikiranye iyi nama, yemeje ko hafashwe umwanzuro wo kongerera Mushikiwabo manda ho umwaka umwe.
Yagize ati:
“Ubu byemejwe ku mugaragaro, nshobora kubibabwira, ko Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie uriho ubu, yongerewe umwaka umwe ku buyobozi bw’uyu muryango.”
Yongeyeho ati:
“Kongera manda ho umwaka umwe bizatuma ibihugu binyamuryango bikomeza ibiganiro byabyo, bigerageze kugera ku bwumvikane ku buyobozi bwa OIF mu gihe kizaza.”
Manda ya Mushikiwabo yagombaga kurangira ku wa 31 Ukuboza 2026, ariko ubu azakomeza kuyobora uyu muryango kugeza mu mpera z’umwaka wa 2027.
Mu byari byasuzumwe harimo no kuba Umunyakanadakazi Caroline Saint-Hilaire, usanzwe ashinzwe imirimo y’ubutegetsi muri OIF, yayobora uyu muryango by’agateganyo, ariko hemezwa ko Mushikiwabo akomeza inshingano ze.
Inama itaha y’uyu muryango kandi izabera muri Canada, ari naho hazabera andi matora yo kwemeza uzayobora uyu muryango muri manda itaha.
Ibi bibaye nyuma y’iminsi y’ibiganiro bikomeye bya dipolomasi, byaranzwe no kutumvikana hagati y’ibihugu ku wagombaga guhabwa manda y’imyaka ine yo kuyobora OIF.
Louise Mushikiwabo yatangiye kuyobora OIF muri Mutarama 2019, yongera gutorerwa manda ya kabiri mu 2022, akaba yari ahataniye iya gatatu.