Iyo demokarasi itakibereye abayigisha: Nduhungirehe yagaragaje ukwivuguruza kw’u Burayi

Ibanze ·

Minisitiri Olivier Nduhungirehe na Dacian Cioloș, umukandida wa Romania ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yanenze ukwivuguruza kw’ibihugu by’i Burayi bihora byigisha Afurika ibyiza bya demokarasi n’ihiganwa mu matora, nyamara bikavuga ko amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie ashobora guteza amacakubiri muri uwo muryango.

Nduhungirehe yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 14 Ugushyingo 2026, nyuma y’Inama ya 48 y’Abaminisitiri ba Francophonie, ubwo yasubizaga ubutumwa bwanditswe kuri X na Dacian Cioloș, umukandida wa Romania ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.

Yagize ati:

“Hari n’icyo navuga nciye ku ruhande: Birasekeje rwose kubona ibihugu by’i Burayi bitubwira buri munsi ibyiza bya ‘demokarasi’ n’‘ihiganwa mu matora’, ari na byo uyu munsi, mu Nama y’Abaminisitiri ba Francophonie, byadusobanuriye, bitureba mu maso kandi bigaragaza ko bibivuga bivuye ku mutima, ko gutora mu by’ukuri biteje akaga kuko biteza ‘amacakubiri’ mu muryango.”

Mu butumwa bwe, Cioloș yari yashimiye RDC kuba yizeye icyerekezo cye, na Juliana Amato Lumumba kuba yitaye ku bumwe bwa Francophonie. Yasabye ko ubufatanye busimbura ihiganwa, anagaragaza ko ibiganiro bigikomeje kandi bifunguye kuri bose.

Mu gitondo cy’uwo munsi, RDC yari yatangaje ko nyuma y’ibiganiro yagiranye na Romania, yiteguye gutekereza ku gukura kandidatire ya Lumumba no gusuzuma uburyo bwo gufatanya gushyigikira Cioloș, ariko ko iyo ntambwe idashobora guterwa n’uruhande rumwe.

Nduhungirehe yagaragaje ko ubwo buryo bwo gushaka umukandida w’ubwumvikane bunyuranyije n’icyemezo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Yagize ati:

“Umukandida uwo ari we wese utari Umunyafurika, wiyamamariza umwanya mu muryango mpuzamahanga, ushyigikiwe n’igihugu cya Afurika cyakuyeho kandidatire y’uwacyo, kikabikora kinyuranyije ku buryo bugaragara n’icyemezo cyafashwe mu buryo bwemewe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ntibyaba byumvikana ko afatwa nk’‘umukandida w’ubwumvikane’ mu myumvire y’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”

Inama Nyobozi ya AU yateraniye i Addis Abeba ku wa 28 no ku wa 29 Nyakanga 2026, yafashe icyemezo EX.CL/Dec.1361(XLIX) cyemeza kandidatire za Louise Mushikiwabo, Juliana Amato Lumumba na Dr. Coumba Bâ, inasaba ibihugu kujya inama no kumvikana ku rwego rwo hejuru ku mukandida umwe w’Umunyafurika.

Nduhungirehe yakomeje agira ati:

“Icyakora, uwo mukandida akomeza kuba uwemewe kandi afite uburenganzira, kimwe n’abandi bakandida bose kuri uwo mwanya, bwo kwitabira amatora akorwa n’ibihugu bigize uwo muryango.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yavuze ko igihugu cye cyiteguye gukura kandidatire ya Lumumba kugira ngo hirindwe amatora cyangwa impaka zishobora kubangamira ubumwe bwa Francophonie.

Yagize ati: “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahisemo ubushishozi, ihitamo n’ubumwe.” Yavuze ko RDC yizeye ko n’abandi bazongera gutekereza ku myanzuro yabo, asoreza mu mujyo wo kwishongora n’ibikangisho ati: “U Rwanda nirutabikora, ruzirengera ingaruka bizagira.”

Kayikwamba yavuze kandi ko RDC ishobora kongera gusuzuma ubunyamuryango bwayo mu miryango itandukanye, ishingiye ku ndangagaciro zayo, ibizava mu matora cyangwa imyanzuro y’abandi, ariko ko adashaka kwihutira gukeka ibizaba.

Muri iyo Nama ya 48 y’Abaminisitiri ba Francophonie, Nduhungirehe yongeye gushimangira ko u Rwanda rushyigikiye byuzuye kandidatire ya Louise Mushikiwabo kuri manda ya gatatu.

Umunyamabanga Mukuru wa OIF, ubusanzwe utorwa hashingiwe ku bwumvikane, azatorerwa mu Nama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma izabera i Phnom Penh muri Cambodge ku wa 15 no ku wa 16 Ugushyingo 2026. Abakandida ni Louise Mushikiwabo (u Rwanda), Juliana Amato Lumumba (RDC), Dr. Coumba Bâ (Mauritania) na Dacian Cioloș (Romania).

Nduhungirehe yanenze ibihugu by’i Burayi byigisha demokarasi ariko bikavuga ko amatora ateje akaga

Minisitiri Olivier Nduhungirehe mu Nama ya 48 y’Abaminisitiri ba Francophonie i Phnom Penh, ku wa 14 Ugushyingo 2026

Minisitiri Olivier Nduhungirehe na Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru wa OIF, i Phnom Penh

Inama ya 48 y’Abaminisitiri ba Francophonie yabereye i Phnom Penh muri Cambodge

RDC irashaka ko abakandida bose bandi bakurwa mu ihiganwa ibihugu bigashyigikira Dacian Cioloș, umukandida wa Romania ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, nubwo atari ko imyanzuro yatowe na AU ivuga

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, i Phnom Penh, yongeye gukangisha ko RDC ishobora kwikura mu muryango wa OIF

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza