Inenge mu gusuna kwa RDC: Ubwumvikane cyangwa umugambi wo gutambamira kandidatire ya Mushikiwabo

Mu gihe habura amasaha make ngo habe amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie, amahitamo mashya ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), amatangazo abiri avuguruzanya n’ibikubiye mu cyemezo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), byatumye hibazwa byinshi ku ntego nyakuri y’iki gihugu muri ayo matora.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ugushyingo 2026, mu Nama y’Abaminisitiri ba Francophonie yabereye i Phnom Penh muri Cambodge, RDC yatangaje ko yiteguye gukura kandidatire ya Juliana Amato Lumumba mu ihatana ry’umwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.
Icyakora, ibyasohotse mu matangazo ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu byatumye hibazwa niba RDC yaramaze gufata umwanzuro cyangwa niba igitegereje ko hari ibyo yumvikanaho n’ibindi bihugu.
Hagaragaye amatangazo abiri afite umutwe n’itariki bimwe, ariko akubiyemo imvugo zitandukanye ku ngingo zikomeye zerekeye kandidatire ya Lumumba n’iya Dacian Cioloș wa Romania.
Rimwe muri ayo matangazo rigaragaza ko RDC yamaze gufata icyemezo cyo gukura kandidatire ya Lumumba muri iri hatana, mu rwego rwo gufasha ibihugu bigize Francophonie kumvikana ku mukandida umwe ushobora kubihuza.
Iryo tangazo rivuga kandi ko nyuma y’ibiganiro RDC yagiranye na Romania, impande zombi zumvikanye gushyigikira Dacian Cioloș, wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu.
Nyamara irindi tangazo ry’iyo minisiteri ntirigaragaza ko ibyo byemezo byombi byamaze gufatwa. Rivuga ko RDC yiteguye gutekereza ku guhagarika kandidatire yayo no gusuzuma uburyo bwo gufatanya na Romania gushyigikira Cioloș.
Mu Gifaransa, rimwe rikoresha amagambo “a annoncé le retrait de la candidature”, asobanura ko RDC yatangaje ko ikuyeho kandidatire yayo, mu gihe irindi rikoresha “a exprimé sa disposition à envisager le retrait de la candidature”, agaragaza ko yiteguye gutekereza ku kuyikuraho.
Iri tandukaniro si iry’amagambo gusa, kuko mu itangazo rimwe icyemezo kiba cyamaze gufatwa, mu gihe mu rindi kiba kikiri icyo gusuzumwa.
RDC yanagaragaje ko guhagarika kandidatire yayo bidakwiye kuba icyemezo cy’uruhande rumwe, isaba abandi bakandida n’ibihugu bibashyigikiye kugaragaza ubushake nk’ubwayo.
Hagati aho, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, bivugwa ko yanze gusubiza ibibazo by’abanyamakuru i Phnom Penh, nyuma y’Inama y’Abaminisitiri ba Francophonie.
Byari kuba umwanya wo gusobanura aho igihugu cye gihagaze, impamvu y’itandukaniro riri muri ayo matangazo n’icyatumye RDC yerekeza amaso kuri Romania, mu gihe hakiri abandi bakandida b’Abanyafurika.
Nduhungirehe yagaragaje aho RDC yateshutse
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yashimye umugambi wa RDC wo gukura kandidatire ya Lumumba mu ihatana, ariko anenga icyerekezo gishya icyo gihugu gishaka gufata.
Mu butumwa yanditse ku rubuga rwa X, Nduhungirehe yagize ati:
“Ibyo ni byiza, kandi nizeye ko bizafasha kugera ku bwumvikane kuri Louise Mushikiwabo, umukandida uhabwa amahirwe menshi, cyane cyane ko gutangaza ko iyo kandidatire izakurwa gutesha agaciro imvugo ivuga ko Francophonie itagomba ‘kugirwa ingwate’ n’ihangana hagati ya RDC n’u Rwanda, binyuze mu bakandida ba buri gihugu.”
Nduhungirehe yagaragaje ko nubwo guhagarika kandidatire ya Lumumba ari intambwe nziza, gushyigikira umukandida wa Romania binyuranyije n’icyemezo cyafashwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Ati:
“Icyakora, kuba RDC yatangaje ko ishyigikiye umukandida w’Umunya-Romania, Dacian Cioloș, bikabangamira inyungu z’abandi bakandida babiri b’Abanyafurika, ni ukurenga mu buryo bugaragara ku ‘Cyemezo kijyanye na kandidatire z’Abanyafurika mu nzego mpuzamahanga’.”
Ese ibyo Nduhungirehe avuga bifite ishingiro?
Ku wa 28 no ku wa 29 Nyakanga 2026, Inama Nyobozi ya Afurika Yunze Ubumwe yateraniye i Addis Abeba muri Ethiopia, ifata icyemezo EX.CL/Dec.1361(XLIX), kijyanye na kandidatire z’Abanyafurika ku myanya itandukanye mu nzego mpuzamahanga.
Mu ngingo ya cyenda y’icyo cyemezo, AU yasabye ibihugu biyigize kugirana ibiganiro ku rwego rwo hejuru no kumvikana ku mukandida umwe w’Umunyafurika ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie.
Mu ngingo ya 13, agace ka C, AU yemeje kandidatire za Louise Mushikiwabo w’u Rwanda, Juliana Amato Lumumba wa RDC na Dr. Coumba Ba wa Mauritania.
RDC si indorerezi muri Afurika Yunze Ubumwe. Ni umunyamuryango wayo, ndetse iri mu bihugu byari byashyikirije uwo muryango kandidatire zabyo kugira ngo zishyigikirwe.
Inyandiko y’icyo cyemezo igaragaza ko iki gihugu cyari kimwe mu byungukiye muri icyo cyemezo.
Nyuma y’amezi atageze kuri ane, igihugu cyari cyarasabye gushyigikirwa na Afurika kirimo gusuzuma uburyo bwo gushyigikira umukandida w’Umunyaburayi.
Ubwumvikane cyangwa gushaka gutambamira kandidatire ya Mushikiwabo?
Amatora y’uyu mwaka agiye kuba mu gihe umubano hagati y’u Rwanda na RDC umaze igihe urimo ibibazo, ahanini bishingiye ku mutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.
RDC ishinja u Rwanda gushyigikira AFC/M23, mu gihe u Rwanda rwagiye rwamagana ibyo birego, rugaragaza ko ibibazo by’umutekano muri RDC bifite imizi imaze igihe kirekire kandi ko bikeneye ibisubizo birambye.
Ubwo bushyamirane bwageze no mu ihatana ry’ubuyobozi bwa Francophonie, aho Perezida Félix Tshisekedi yari yaragaragaje ko igihugu cye gishobora kuva muri uyu muryango mu gihe Louise Mushikiwabo yaba atorewe manda ya gatatu.
Ayo magambo, afatanyijwe n’amahitamo mashya ya RDC, atuma hibazwa niba icyo iki gihugu gishyize imbere ari ukugera ku bwumvikane cyangwa kubuza Mushikiwabo gukomeza kuyobora Francophonie.
Mbere yaho kuri uwo munsi, Minisitiri Nduhungirehe yari yabwiye RBA ko Louise Mushikiwabo akiri umukandida w’u Rwanda, ashimangira ko nta gihugu giha u Rwanda amabwiriza.
Inenge mu gusuna kwa RDC ntiri mu kuba ishaka guhagarika kandidatire ya Lumumba, ahubwo iri mu kudahuza impamvu itanga n’icyerekezo ishaka gufata nyuma yo kuyikuraho.
Niba koko intego ya RDC ari ukugera ku bwumvikane, kuki ubwo bwumvikane butahera muri Afurika, nk’uko umuryango na yo ibereye umunyamuryango wari wabisabye?
Icyemezo cya AU ntigisaba RDC gushyigikira Louise Mushikiwabo by’umwihariko. Gisaba ibihugu bya Afurika kumvikana ku mukandida umwe ukomoka kuri uwo mugabane.
Ese iyo Mushikiwabo ataza kuba ari mu bakandida, RDC yari guhitamo gushyigikira umukandida w’Umunyaburayi, mu gihe hakiri abandi Banyafurika bahatanira uwo mwanya?
Nta gihamya ihari yatuma icyo kibazo gisubizwa nta gushidikanya. Icyakora, imvugo zitandukanye ziri mu matangazo ya RDC, amagambo Perezida Tshisekedi yatangaje mbere n’amahitamo mashya y’iki gihugu, bituma icyo kibazo kigira ishingiro mu isesengura.
Nduhungirehe yasoje ubutumwa bwe yibutsa ko iki kibazo kitareba u Rwanda na RDC gusa, ahubwo kireba n’ibindi bihugu bigize Afurika Yunze Ubumwe.
Ati:
“Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, uyobowe na Repubulika y’u Burundi, bizagomba kubizirikana.”
Afurika ntishobora guharanira kugira ijambo rikomeye mu nzego mpuzamahanga, mu gihe ibihugu biyigize bishyira ku ruhande ibyemezo by’ubufatanye igihe bitajyanye n’amahitamo yabyo.
Ubwumvikane RDC irimo gushakira i Phnom Penh ni na bwo Afurika Yunze Ubumwe yari yarayisabye kugirana n’ibindi bihugu i Addis Abeba.
Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie azatorerwa mu Nama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize uwo muryango, izabera i Phnom Penh ku wa 15 no ku wa 16 Ugushyingo 2026.
Abakandida ni bane: Louise Mushikiwabo w’u Rwanda, Juliana Amato Lumumba wa RDC, Dr. Coumba Ba wa Mauritania na Dacian Cioloș wa Romania.
Minisitiri Olivier Nduhungirehe na Louise Mushikiwabo mu Nama ya 48 y’Abaminisitiri ba Francophonie i Phnom Penh
Inama ya 48 y’Abaminisitiri ba Francophonie yabereye i Phnom Penh muri Cambodge