Nduhungirehe yibukije Kayikwamba ibibazo akwiye kwitaho aho kwibasira u Rwanda

Ibanze ·

Nduhungirehe yibukije Kayikwamba ibibazo akwiye kwitaho aho kwibasira u Rwanda

Mu gihe Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje kwamagana intambwe u Rwanda rutera mu kwakira ibikorwa bikomeye bya siporo ku rwego mpuzamahanga, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yayibukije ko ifite ibibazo byayo ikwiye kwitaho, birimo iperereza ririmo gukorwa n’ubutabera bw’u Bubiligi ku birego bireba abo mu muryango wa Perezida Félix Tshisekedi, aho gukomeza kwibasira u Rwanda.

Ni ubutumwa Nduhungirehe yatangaje kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Ukwakira 2026, asubiza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, wari umaze kunenga icyemezo cya Formula 1 cyo guha u Rwanda amasezerano y’imyaka 10 yo kwakira African Grand Prix.

Kayikwamba yavuze ko kwakirira iri rushanwa mu Rwanda ari icyemezo kidakwiriye, ashinja ubuyobozi bwa Formula 1 gufasha Perezida Paul Kagame kurushaho kugira isura nziza mu ruhando mpuzamahanga.

Mu kumusubiza, Nduhungirehe yamwibukije iperereza ririmo gukorwa mu Bubiligi ku birego byo kunyereza amafaranga no gusahura umutungo kamere wo mu karere ka Katanga, biregwa bamwe mu bagize umuryango wa Tshisekedi.

Yagize ati:

“Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC yari akwiye guhangayikishwa n’iperereza mpanabyaha rikomeje mu Bubiligi ku kunyereza amafaranga no gusahura umutungo kamere wa Katanga bishinjwa Perezida Tshisekedi n’umuryango we, aho guhangayikishwa n’inkuru z’ibikorwa byagezweho mu bihugu by’abaturanyi.”

Aya magambo ya Nduhungirehe aje mu gihe ubutabera bw’u Bubiligi bumaze iminsi bukora ibikorwa byo gusaka mu mitungo n’ingo bifitanye isano n’abo mu muryango wa Perezida Tshisekedi.

Abagize umuryango wa Tshisekedi bari mu iperereza ry’ubutabera bw’u Bubiligi

Ku wa 14 Ukwakira 2026, Polisi y’u Bubiligi yakoze ibikorwa byo gusaka mu nzu zitandukanye zo mu Mujyi wa Bruxelles no mu duce twa Brabant Flamand na Brabant Wallon, mu iperereza ku byaha bikekwa byo kunyereza no gukoresha amafaranga akomoka mu bikorwa binyuranyije n’amategeko.

Nk’uko ibiro by’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Bubiligi byabyemeje, iryo perereza ryatangijwe nyuma y’ibirego byatanzwe muri Nyakanga 2025 n’imiryango itegamiye kuri Leta yo muri RDC, hamwe n’abahoze ari abayobozi b’ikigo cya Leta gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Gécamines.

Ibyo birego byatanzwe n’abunganizi mu mategeko barimo Bernard Maingain na Hervé Diakese, bashinja bamwe mu bagize umuryango wa Tshisekedi n’abamwegereye kugira uruhare mu bikorwa byo kunyereza inyungu zikomoka ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu ntara za Haut-Katanga na Lualaba.

Mu bo abatanze ikirego bashyize mu majwi harimo umugore wa Perezida Tshisekedi, Denise Nyakeru, bamwe mu bavandimwe be, abana be n’abandi bafitanye isano n’umuryango we.

Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo mu Bubiligi agaragaza ko ikirego cyibanze ku bantu icyenda bafite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, bakurikiranweho uruhare bakekwaho mu bikorwa byo kwigarurira inyungu z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri RDC.

Abatanze ikirego bavuga ko umutungo kamere wa Katanga wagiye ukoreshwa mu nyungu z’abantu ku giti cyabo, aho kugirira akamaro abaturage n’igihugu muri rusange.

Umunyamategeko Hervé Diakese yabwiye Reuters ko ikirego cyabo kireba amafaranga akekwaho kuba yaranyerejwe akomoka ku mutungo kamere wari ukwiye kugirira akamaro abaturage bo muri Katanga na Leta ya RDC.

RDC ikomeje kwamagana ubufatanye bw’u Rwanda muri siporo

Ubutumwa bwa Nduhungirehe bukurikiye amagambo ya Kayikwamba Wagner wanenze amasezerano u Rwanda rwasinyanye na Formula 1 ku wa 13 Ukwakira 2026.

Kayikwamba yari yaranagerageje kuburizamo uyu mushinga muri Gashyantare 2025, ubwo yandikiraga ubuyobozi bwa Formula 1 abusaba guhagarika ibiganiro n’u Rwanda ku kwakira iri rushanwa, ariko biba iby’ubusa.

Minisitiri Nduhungirehe yibukije Kayikwamba ibibazo akwiye kwitaho aho kwibasira u Rwanda

Si ubwa mbere ubuyobozi bwa RDC bugaragaje ko budashyigikiye ubufatanye bw’u Rwanda n’ibigo bikomeye bya siporo, kuko bwanasabye amakipe akomeye yo mu Burayi guhagarika amasezerano yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda na byo ntibyakunda.

Nubwo RDC yakomeje kunenga ubwo bufatanye, ku wa 13 Ukwakira 2026 Formula 1 yatangaje ko yasinyanye n’u Rwanda amasezerano y’imyaka 10 azatuma African Grand Prix itangira kubera mu Bugesera mu ntangiriro z’imyaka ya 2030.

Aya masezerano azatuma irushanwa rya Formula 1 rigaruka ku Mugabane wa Afurika ku nshuro ya mbere kuva mu 1993, ubwo ryaherukaga kubera muri Afurika y’Epfo.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza