“Ni intsinzi ya Afurika” – Mushikiwabo ku gihe yongerewe ku buyobozi bwa OIF

Aimable Dusabimana ·

“Ni intsinzi ya Afurika” – Mushikiwabo ku gihe yongerewe ku buyobozi bwa OIF

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yavuze ko umwanzuro wo kumwongerera umwaka umwe ku buyobozi bw’uyu muryango ari intsinzi ya Afurika, agaragaza ko uyu mugabane ari wo moteri yawo.

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026, mu kiganiro yagiranye na TV5MONDE nyuma y’Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize OIF, yabereye i Phnom Penh muri Cambodge.

Nyuma y’iminsi y’ibiganiro bikomeye bya dipolomasi, ibihugu bigize OIF byafashe umwanzuro wo kudakomeza amatora yari ateganyijwe, ahubwo byongerera Mushikiwabo umwaka umwe ku buyobozi, kugeza mu mpera za 2027.

Abajijwe niba uyu mwanzuro wafashwe binyuze mu biganiro no mu bwumvikane ushobora gufatwa nk’intsinzi ya Afurika, Mushikiwabo yavuze ko ari ko abibona.

Ati: “Njye ku giti cyanjye, ntekereza ko ari byo. Ntekereza ko Afurika, igize igice kinini kurusha ibindi muri uyu muryango ukorera ku Isi hose, ari na yo moteri y’umuryango wacu.”

Yagaragaje ko uyu mwaka yongerewe uzatuma Afurika, binyuze muri we, isoza amwe mu mavugurura yatangijwe kuva yagera ku buyobozi bwa OIF.

Mushikiwabo ariko yashimangiye ko nubwo Afurika ifite uruhare rukomeye muri OIF, uyu muryango ari uw’abavuga Igifaransa bose bo ku migabane itanu y’Isi.

Yavuze ko yishimiye umurimo yakoze mu myaka igera ku munani amaze ku buyobozi, agaragaza ko mu byo azibandaho harimo imishinga mishya ijyanye n’ubwenge buhangano (AI), kwagura imishinga isanzwe itanga umusaruro no kuvugurura imikorere y’umuryango.

Nduhungirehe yagaragaje isomo abakuru b’ibihugu bakwiye kuvana mu byabereye i Phnom Penh

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko yishimiye umwanzuro wafashwe, asobanura ko abakuru b’ibihugu benshi bari bafite impungenge z’uko amatora yashoboraga guhungabanya ubumwe bwa OIF.

Yagaragaje ko mu biganiro byabereye mu muhezo, abakuru b’ibihugu batari bahuje ku buryo bwo gukomeza gahunda y’amatora, by’umwihariko hakoreshejwe uburyo bw’ubwiganze busanzwe bw’amajwi.

Nduhungirehe ariko yanenze kuba inyandiko zigena imikorere y’amatora, zemejwe mu Nama ya Francophonie yabereye i Djerba muri Tunisie mu 2022, zitashyizwe mu bikorwa.

Ati: “Ni isomo tugomba kuvanamo: Iyo abakuru b’ibihugu bemeje inyandiko, zigomba gushyirwa mu bikorwa, kandi ntidushobora gusaba ku munota wa nyuma ko izo nyandiko zidashyirwa mu bikorwa.”

Yashimangiye ko iki ari ikibazo kigomba gukemurwa, mu gihe Mushikiwabo yahawe inshingano zo gutangiza amavugurura ajyanye n’uburyo Umunyamabanga Mukuru wa OIF atorwamo.

Uruhare rwa Perezida Diomaye Faye na Minisitiri Xavier Bettel

Minisitiri Nduhungirehe yanagaragaje ko umuti w’ihurizo ryari ryavutse mu matora ya OIF watanzwe na Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, afatanyije na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Luxembourg, Xavier Bettel.

Bettel, na we waganiriye na TV5MONDE, yavuze ko icyari kimushishikaje ari ukugera ku bwumvikane hagati y’ibihugu no kwirinda umwanzuro wasiga hari abateshejwe agaciro.

Yashimye Mushikiwabo, anagaragaza ko uburyo bwari busanzwe buteganyijwe mu matora butari buboneye, kuko bwashoboraga gutuma OIF igira Umunyamabanga Mukuru watowe n’amajwi 13, 14 cyangwa 15 gusa kuri 53.

Ati: “Ntekereza ko Umunyamabanga Mukuru wa OIF ari umugore w’icyubahiro, kandi numvaga ko ibintu byagombaga kugenda neza hagati yacu, ko twagombaga kubasha guhuriza abantu bose hamwe no kugera ku bwumvikane.”

Bettel yavuze ko buri ruhande rwagize ibyo rwigomwa kugira ngo ubwo bwumvikane bugerweho, ashimangira ko icy’ingenzi kuri we ari uko nta muntu wateshejwe agaciro.

U Rwanda ntiruzongera gutanga umukandida ku buyobozi bwa OIF?

TV5MONDE yatangaje ko umwanzuro wo kongerera Mushikiwabo umwaka umwe ku buyobozi bwa OIF wemejwe n’amajwi 37, binyuze mu gutora hakoreshejwe uburyo bwo kuzamura amaboko.

Uwo mwanzuro uherekejwe n’inshingano zo kuvugurura inyandiko zigenga OIF, by’umwihariko izijyanye no kugena umubare wa manda Umunyamabanga Mukuru ashobora kuyobora n’uburyo ashyirwaho.

Iki gitangazamakuru kandi cyatangaje ko Mushikiwabo azava ku buyobozi bwa OIF burundu nyuma y’amezi 12 yongerewe, ndetse ko u Rwanda rwiyemeje kutazongera gutanga umukandida kuri uwo mwanya.

Icyakora, haba Minisitiri Nduhungirehe cyangwa Louise Mushikiwabo, nta n’umwe muri bo wagize icyo avuga kuri ayo masezerano avugwa na TV5MONDE, mu biganiro bagiranye n’iki gitangazamakuru nyuma y’inama.

Ntiharasobanuka kandi niba ibyo binareba gusa amatora azakurikiraho cyangwa niba bireba n’azaba mu myaka yindi iri imbere.

Iki gitangazamakuru cyakurikiranye ibi bikorwa cyavuze ko abandi bakandida batatu bari bahatanye na Mushikiwabo bazaba bemerewe kongera gutanga kandidatire zabo, ndetse ko n’abandi babyifuza bazashobora kwiyamamaza.

Mushikiwabo yongerewe umwaka ku buyobozi bwa OIF, amatora arasubikwa

Mushikiwabo yavuze ko umwanzuro wafashwe ari intsinzi kuri Afurika

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza