Nvidia yashyizeho abanyamategeko bakomeye ngo bakore iperereza ku muyobozi wayo

Ikipe y’ikigo gikora ibikoresho by’ikoranabuhanga cya Nvidia cyatangaje ko yahaye ikigo gikomeye cy’abanyamategeko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika inshingano zo gukora iperereza ku mubano w’umuyobozi mukuru wacyo, Jensen Huang, n’umugore ukekwaho gukorera ubutasi bw’u Bushinwa.
Ikigo cya Nvidia cyatangaje ko cyahaye ikigo cy’abanyamategeko cyo muri New York, Wachtell, Lipton, Rosen & Katz, inshingano zo gukora iperereza ryigenga ku bibazo bimaze iminsi bivugwa ku muyobozi wacyo mukuru, Jensen Huang.
Iri perereza rije nyuma y’uko Huang yemeye ko yagiranye umubano w’urukundo n’undi mugore utari umugore we. Uwo mugore witwa Alice Huang, uzwi kandi nka Huang Le, arakekwaho kuba akorera ubutasi bw’u Bushinwa, nubwo ibyo bitarashyirwa ahagaragara nk’ukuri kwemejwe.
Nvidia yatangaje ko Joon Kim, umwe mu banyamategeko bakomeye muri icyo kigo, ari we uzayobora iri perereza rigamije gusuzuma neza ibivugwa kuri uyu mubano. Ikigo cy’ubutasi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FBI, na cyo kiri gukora iperereza kuri iki kibazo.
Alice Huang yari umuyobozi mu kigo cyo muri Singapore cyitwa Megaspeed, cyakoranye ubucuruzi na Nvidia. Iki kigo cyigeze gukekwaho kugira uruhare mu kohereza mu Bushinwa ibikoresho bya Nvidia bigenewe amasoko amwe yihariye.
Gusa Nvidia yavuze ko ibyo birego byari byarigeze gukorwaho iperereza kandi bigasangwa nta shingiro bifite. Iki kigo kandi cyavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitigeze zikimenyesha ko Megaspeed yaba ifitanye isano n’ibikorwa by’ubutasi.
Iki kibazo cyateje impungenge ku isoko ry’imari, aho imigabane ya Nvidia yagize igabanuka rikomeye, ku buryo agaciro k’isoko k’iki kigo kagabanutseho hafi miliyari 500 z’amadolari kuva ku wa Gatanu.
Nvidia ni kimwe mu bigo bikomeye ku isi mu ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), kuko gikora utwuma tw’ingenzi cyane dukoreshwa mu gukora no gukoresha porogaramu zishingiye kuri AI.
Kuba Jensen Huang afite umwanya ukomeye muri iki kigo, ndetse n’uruhare Nvidia ifite mu iterambere ry’ikoranabuhanga, bituma ibimuvugwaho bifatwa nk’ikibazo gishobora kugira ingaruka ku mikorere yacyo no ku mutekano w’ikoranabuhanga.
Ku rundi ruhande, u Bushinwa bwamaganye ibivugwa kuri uyu muyobozi, buvuga ko ari ibirego bigamije guharabika no kwangiza isura y’igihugu.
Perezida wa Amerika, Donald Trump, na we yavuze ko yavuganye na Jensen Huang ku wa Mbere, amubaza kuri ibyo birego. Trump yavuze ko Huang yamubwiye ko atari azi ko uwo mugore akekwaho ubutasi, ndetse ko yemera ibisobanuro yamuhaye.
Kugeza ubu, Nvidia yatangaje ko nta mpamvu ifatika ifite yo kwemera ko amabanga y’ikigo cyangwa umutekano w’igihugu byaba byarashyizwe mu kaga. Iperereza ryigenga ryatangijwe n’inama y’ubuyobozi bw’iki kigo rikaba rigamije gusobanura neza ibivugwa no kumenya niba hari ingaruka byagize ku mikorere yacyo.