Obama yandagaje Trump, annyega uwo yashinze intambara ‘uhugira mu misatsi n’imisaya y’abasirikare’

Ibanze ·

Barack Obama avugira mu bikorwa byo kwamamaza i Cleveland muri Ohio

Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yibasiye Perezida Donald Trump n’Umunyamabanga ushinzwe Intambara Pete Hegseth, anenga imiyoborere yabo, intambara Amerika irimo na Iran ndetse n’ibyo yavuze ko ari ugushyira imbere inyungu zabo aho kwita ku bibazo by’abaturage.

Obama yabigarutseho ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026, mu bikorwa byo kwamamaza abakandida b’Ishyaka ry’Abademokarate muri Leta za Ohio na Michigan, mbere y’amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe ku wa 3 Ugushyingo.

Mu ijambo yavugiye i Cleveland muri Ohio, Obama yanenze uburyo ubutegetsi bwa Trump bukomeje kwitwara mu ntambara na Iran, avuga ko Amerika yinjiye mu ntambara itari ikenewe kandi abaturage batigeze basaba.

Yagize ati: “Icy’ingenzi kurusha ibindi, yafashe icyemezo cyo gutangiza intambara itari ngombwa, nta muntu wari warayisabye cyangwa ngo abe yarayitoye.”

Obama yavuze ko nubwo ubutegetsi bwa Trump bwatangaje ko bwatsinze Iran, nyuma y’amezi arindwi intambara itangiye, abasirikare b’Abanyamerika bakomeje gupfa no gukomerekera muri iyo ntambara, mu gihe ibiciro bya peteroli n’ibindi bicuruzwa bikomeza kuzamuka.

Uyu wahoze ari Perezida wa Amerika yahise yibasira Umunyamabanga ushinzwe Intambara Pete Hegseth, amushinja kwibanda ku isura n’imiterere y’abasirikare aho gushyira imbere ibibazo by’umutekano.

Mu mvugo irimo kumunnyega, Obama yavuze ko Hegseth yibanda ku bintu birimo uko imisaya y’abasirikare iteye n’ingano y’imisemburo ya testosterone bafite.

Yakomeje agira ati: “Mutekereza ko uyu Munyamabanga ushinzwe Intambara amara igihe kingana iki yireba mu ndorerwamo buri gitondo? Muzi ko aba ari gutunganya umusatsi we, kuko ari uko abarwanyi bagomba kugaragara.”

Aya magambo yakiriwe n’ibitwenge by’abari bitabiriye icyo gikorwa, mbere y’uko Obama avuga ko abayobozi nk’abo badafata inshingano zabo mu buryo bukwiye.

Ati: “Aba si abantu bafatana ibintu uburemere. Ikibazo ni uko ari mwe mugerwaho n’ingaruka zo kudafata ibintu uburemere kwabo.”

Obama ntiyagarukiye kuri Hegseth gusa, kuko yanenze na Trump ku bikorwa byo kuvugurura White House, birimo kubaka icyumba kinini cy’ibirori no kongera imitako ya zahabu mu nyubako y’ubutegetsi.

Yavuze ko Trump asa n’uwita cyane ku gutunganya inzu kurusha uko yita ku bibazo by’ubukungu byugarije Abanyamerika.

Mu rwenya, Obama yagize ati: “Yatumye White House isa n’aho Saddam Hussein yafunguye resitora ya Cheesecake Factory.”

Yakomeje ashinja Trump n’abo bafatanyije ubutegetsi kwikungahaza no gukoresha ububasha bwabo mu nyungu bwite, avuga ko abaturage bakwiye kubaza abayobozi babo ibyo babakorera.

Ku bijyanye n’intambara ya Iran, Obama yavuze ko amasezerano ku bikorwa by’ingufu za nucléaire ya Iran yashyizweho mu 2015 ku butegetsi bwe yari yarafashije kugenzura gahunda yayo ya nucléaire binyuze mu nzira za dipolomasi, ariko Trump akaza kuyavanamo Amerika mu 2018.

Trump na we yasubije Obama abinyujije ku rubuga rwa Truth Social, amushinja kuba yarabaye Perezida udashoboye, ndetse anenga amasezerano ubutegetsi bwe bwagiranye na Iran mu 2015, avuga ko yahaye icyo gihugu amahirwe yo kugera ku ntwaro za nucléaire.

Aya magambo aje mu gihe Amerika yitegura amatora yo ku wa 3 Ugushyingo 2026, azagena uko imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko izagabanywa hagati y’Abarepubulikani n’Abademokarate mu myaka ibiri isigaye kuri manda ya Trump.

Obama yayoboye Amerika kuva mu 2009 kugeza mu 2017, mu gihe Trump yatangiye manda ye ya kabiri muri Mutarama 2025.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza