Papa Leo XIV yabaye Papa wa mbere utoye mu matora ya Amerika

Papa Leo XIV yatoreye mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika akoresheje urupapuro rw’itora rwoherezwa mu iposita, aba Papa wa mbere mu mateka mu matora y’iki gihugu.
Ibiro by’Itangazamakuru bya Vatican byemeje aya makuru ku wa Gatanu, tariki ya 30 Ukwakira 2026, bitangaza ko Papa Leo XIV yakoresheje uburenganzira afite nk’umuturage wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika w’imyaka 71, wavukiye i Chicago, yohereje urupapuro rw’itora rwe muri uwo mujyi, mbere y’amatora ateganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026.
Ni ubwa mbere mu mateka Papa atoye mu matora ya Amerika, Leo XIV akaba ari na we Munyamerika wa mbere watorewe kuyobora Kiliziya Gatolika, mu matora yabaye muri Gicurasi 2025.
Mu itangazo ryayo, Vatican yagize iti:
“Papa Leo XIV yakoresheje uburenganzira bwe bwo gutora nk’umuturage wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igihe cyose yabaga abyemerewe.”
Yongeyeho iti:
“Mu gukomeza uwo muco amaze igihe kirekire wo kwitabira ibikorwa by’abaturage, yohereje urupapuro rw’itora rwe akoresheje iposita i Chicago.”
Vatican yasobanuye ko Papa Leo XIV asanzwe yitabira amatora igihe cyose afite uburenganzira bwo gutora, ndetse ko yabikoraga no mu myaka yamaze atuye muri Peru.
Yashimangiye kandi ko Papa yemera ko kwitabira amatora ari uburenganzira n’inshingano by’abaturage.
Yagize iti:
“Papa agaragaza ukwemera kwe ko abaturage bafite uburenganzira n’inshingano byo kugira uruhare mu bikorwa bya demokarasi.”
Amakuru yatangajwe na BBC, ishingiye kuri NBC News, avuga ko Papa Leo XIV yasabye urupapuro rwo gutoreraho mu iposita ku biro bishinzwe amatora mu Karere ka Will, muri Leta ya Illinois, ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Ukwakira 2026.
Amatora ateganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026, azatorerwamo imyanya yose 435 y'Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, imyanya 35 mu 100 y’umutwe wa Sena, ndetse n’abayobozi ba Leta 36.
Aya matora ari kwitabirwa n’abaturage benshi batora mbere y’umunsi nyirizina, aho imibare y’Ikigo cy’Ubushakashatsi ku Matora cya Kaminuza ya Florida igaragaza ko kugeza ku wa Kane, tariki ya 29 Ukwakira 2026, Abanyamerika barenga miliyoni 43 bari bamaze gutora.
Iki kigo kigaragaza ko buri munsi hari abantu bari hagati ya miliyoni enye na eshanu batora mbere y’igihe.
Muri Leta ya Texas, abamaze gutora barenga miliyoni 5,8, bakaba baruta hafi miliyoni 1,75 umubare w’abatoye muri iyo Leta mu matora ya 2022.
Mu ntara zifite uburyo bwo kwandikisha abatora hakurikijwe amashyaka, 44% by’abatoye mbere y’igihe ni abiyandikishije mu Ishyaka ry’Aba-Démocrates, 31,2% ni abo mu Ishyaka ry’Aba-Républicains, naho 24,7% ntibiyandikishije ku ishyaka. Iyi mibare igaragaza uko biyandikishije, si uko batoye.
Umwarimu Mike McDonald wo muri Kaminuza ya Florida yavuze ko hari uduce dushobora kurenza umubare w’abatoye mu 2022, hakiri mu cyiciro cyo gutora mbere y’igihe.
Ibi bibaye mu gihe Papa Leo XIV yagiye atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump ku bibazo by’abimukira n’intambara Amerika na Israel bagabye kuri Iran.
Papa yatoye mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika