Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Sénégal mu gusoza uruzinduko rwe i Dakar

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, mu ruzinduko yagiriye i Dakar mu gutangiza Imikino Olempike y’Urubyiruko ya Dakar 2026.
Nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Perezida w’u Rwanda, ibiganiro byibanze ku nzego z’ingenzi z’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, hamwe n’ibibazo bireba akarere n’amahanga. Abakuru b’ibihugu bombi banaganiriye ku buryo Afurika ikomeje kugira uruhare mu kwakira amarushanwa mpuzamahanga akomeye.
Perezida Paul Kagame yari muri Sénégal mu ruzinduko rwo kwitabira umuhango wo gutangiza Imikino Olempike y’Urubyiruko ya Dakar 2026 wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2026, kuri Stade Abdoulaye Wade iherereye i Diamniadio, hafi ya Dakar. Ni yo mikino ya mbere mu mateka y’imikino Olempike ibereye ku mugabane wa Afurika.
Nyuma y’ibiganiro, Perezida Faye yaherekeje Perezida Kagame ku Kibuga cy’Indege cya Gisirikare cya Léopold Sédar Senghor, ubwo yari asoje uruzinduko rwe muri Sénégal.