Perezida Kagame yakiriye abahuza ba AU ku mutekano mu Burasirazuba bwa RDC

Bruno I. Bagambiki ·

Perezida Kagame yakiriye abahuza ba AU ku mutekano mu Burasirazuba bwa RDC

Perezida Paul Kagame yakiriye intumwa z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe zishinzwe gufasha mu nzira y’amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro intumwa z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe zishinzwe gufasha mu nzira y’amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baganira ku cyakorwa kugira ngo amahoro arambye aboneke.

Izo ntumwa zigizwe n’uwahoze ari Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde, uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, n’uwahoze ari Perezida wa Botswana, Mokgweetsi Masisi, hamwe na Yackoley Kokou Johnson, Visi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Togo.

Ibiganiro byabo byibanze ku nzira y’amahoro iyobowe na Afurika Yunze Ubumwe, ndetse n’intambwe zikurikira mu gushaka amahoro n’umutekano birambye mu Burasirazuba bwa RDC.

Banasuzumye uburyo hashakishwa ibisubizo ku mpamvu z’ingenzi zateje kandi zikomeje kongera amakimbirane muri ako karere.

Uku guhura kwabaye nyuma y’uko iri tsinda ryari rimaze iminsi rigirana ibiganiro i Goma, aho ku wa 5 Ukwakira 2026 yahuye n’abahagarariye AFC/M23 ndetse n’izindi nzego zirimo MONUSCO, OCHA na Croix-Rouge Mpuzamahanga.

Iri tsinda kandi ryasabye impande zihanganye kubahiriza amasezerano yo guhagarika imirwano, gukorana n’inzego zigenzura ishyirwa mu bikorwa ryayo no gukomeza ibiganiro bya politiki.

Ibiganiro bya Kigali biri mu bikorwa bya AU byo gukomeza ubuhuza no gushaka inzira ya politiki ishobora gutanga umutekano urambye mu Burasirazuba bwa RDC.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza