Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Wadagni wa Bénin mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Perezida Paul Kagame, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri 2026, yakiriye muri Village Urugwiro Perezida wa Bénin, Romuald Wadagni, watangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda.
Ni uruzinduko rwa mbere Wadagni agiriye mu Rwanda kuva yatangira kuyobora Bénin muri Gicurasi uyu mwaka. Yakiriwe mu muhango w’icyubahiro wabereye muri Village Urugwiro, mbere y’ibiganiro biteganyijwe hagati y’abakuru b’ibihugu byombi.
Wadagni yarahiriye kuyobora Bénin ku wa 24 Gicurasi 2026, asimbuye Patrice Talon wari usoje manda ebyiri. Mbere yo kuba Perezida, Wadagni yari amaze imyaka igera ku icumi ari Minisitiri w’Ubukungu n’Imari wa Bénin. Yatsinze amatora ya Perezida yo muri Mata 2026, aho Urukiko Rushinzwe Kurinda Itegeko Nshinga rwa Bénin rwemeje ko yabonye 94,27% by’amajwi.
Uru ruzinduko kandi si rwo rwa mbere Wadagni agiriye mu Rwanda. Mu Nzeri 2023, ubwo yari Minisitiri w’Ubukungu n’Imari, yakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro nk’intumwa yihariye, amushyikiririza ubutumwa bwari buturutse ku wari Perezida wa Bénin, Patrice Talon.
Umubano w’u Rwanda na Bénin warushijeho kwaguka mu 2023. Muri Mata uwo mwaka, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’Igihugu muri Bénin, aho impande zombi zashyize umukono ku masezerano atandukanye y’ubufatanye. Ambasade y’u Rwanda ishinzwe Bénin ivuga ko muri urwo ruzinduko hashyizwe umukono ku nyandiko 10 z’ubufatanye, zirimo amasezerano yo kwirinda gusoresha kabiri.
Ubufatanye bw’ibihugu byombi bwagiye bwibanda ku nzego zirimo ubuhinzi, ikoranabuhanga n’ikoreshwa ryaryo mu miyoborere, imitunganyirize y’imijyi, kuvugurura serivisi za Leta, ubucuruzi, ishoramari ndetse n’umutekano.
Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Romuald Wadagni wa Bénin mu ruzinduko rw’iminsi ibiri
Igihe Wadagni yarahiraga muri Gicurasi 2026, Perezida Kagame yari ahagarariwe na Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva, mu muhango wabereye i Cotonou. Guverinoma y’u Rwanda yavuze icyo gihe ko iyo mikoranire igaragaza umubano ukomeje kwaguka hagati y’ibihugu byombi.
Uruzinduko rwa Wadagni i Kigali ruje mu gihe ubuyobozi bushya bwa Bénin bukomeje kubakira ku mubano wari umaze imyaka ushyirwamo imbaraga n’ibihugu byombi, cyane cyane mu bukungu, ishoramari, ikoranabuhanga no guteza imbere imikoranire hagati y’ibihugu byombi na Afurika muri rusange.
Perezida mushya wa Bénin Romuald Wadagni ubwo yakirwaga na Perezida Kagame mu 2023 akiri Minisitiri w’Ubukungu n’Imari.
Uruzinduko Perezida Wadagni ruje mu gihe ibihugu byombi bikomeje kubakira ku mubano wari usanzwe.
Aya ni amafoto yo mu 2023 ubwo Perezida Kagame yakiraga Wadagni amuzaniye ubutumwa bwa Perezida Patrice Talon.