Perezida Kagame na Madamu bageze muri Cambodia kwitabira inama ya 20 ya OIF

Bruno I. Bagambiki ·

Perezida Kagame na Madamu bageze muri Cambodia kwitabira inama ya 20 ya OIF

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Phnom Penh, muri Cambodia, aho biteganyijwe ko bitabira Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze mu Murwa Mukuru wa Cambodia, Phnom Penh, aho biteganyijwe ko bitabira Inama ya 20 ya Francophonie izaba kuva ku wa 14 kugeza ku wa 16 Ugushyingo 2026.

Iyi nama izahuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma zo mu bihugu 90 bigize OIF, baganire ku bufatanye mpuzamahanga, amahoro n’iterambere rirambye.

Iyi nama izaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Gushyira imbaraga mu mahoro kugira ngo habeho iterambere risangiwe n’umutekano urambye.”

Mu bizayiganirwaho kandi harimo amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, aho Louise Mushikiwabo, usanzwe kuri uwo mwanya kuva mu 2019, ashaka gukomeza kuyobora uyu muryango

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza