Perezida wa Paraguay yeguye nyuma y’ihungabana ry’imwe muri banki z’ubucuruzi

Bruno I. Bagambiki ·

Perezida wa Paraguay yeguye nyuma y’ihungabana ry’imwe muri banki z’ubucuruzi

Santiago Peña yeguye ku mwanya wa Perezida wa Paraguay nyuma y’ihungabana rya Ueno Bank ryatumye abakiliya bagera kuri miliyoni eshatu batabasha kubona amafaranga yabo, rigakurikirwa n’imyigaragambyo n’ibikorwa byo kumweguza.

Perezida wa Paraguay, Santiago Peña, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye ku wa 5 Ugushyingo 2026, nyuma y’igitutu cya politiki cyakurikiye ihungabana rya Ueno Bank, ikigo cy’imari cyakoraga mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Iyi banki yari ifite abakiliya bagera kuri miliyoni eshatu muri iki gihugu gituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 6.5. Banki Nkuru ya Paraguay yayishyize mu maboko yayo nyuma yo gusanga itujuje ibisabwa bijyanye n’ubushobozi bwo kwishyura imyenda.

Iri hungabana ryateje imyigaragambyo mu murwa mukuru Asunción, aho abaturage basabaga ko amafaranga yabo agaruzwa. Abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse na bamwe mu bo mu ishyaka rya Peña bari batangiye inzira yo kumweguza.

Mu itangazo ry’amashusho yashyize hanze, Peña yavuze ko yafashe icyemezo cyo kwegura agamije kurengera ituze ry’igihugu, amahoro mu baturage no kubungabunga inzego za demokarasi. Yanasabye imbabazi abaturage niba hari aho yaba yarabatengushye, anavuga ko icyifuzo cye ari uko amafaranga yabo agaruzwa.

Abadepite bamushinjaga kuba yaragize uruhare mu makosa ajyanye n’inyungu ze bwite, imikoreshereze y’amafaranga ya pansiyo n’uburyo Ueno Bank yagenzurwaga nubwo Peña we yabihakanye.

Ueno Bank yari ifite hafi miliyoni 850 z’amadolari y’amafaranga y’inzego za Leta n’ibigo bya pansiyo. Perezida yari afite imigabane muri sosiyete yari ifite iyi banki, ariko yavuze ko yayigurishije muri Werurwe 2025.

Nyuma y’itangazo ryo kwegura, Inteko Ishinga Amategeko yatoye umwanzuro wo kumweguza, ku majwi 78 yose awushyigikiye. Visi Perezida Pedro Alliana ni we uteganyijwe kumusimbura.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza