Perezida Wadagni wa Benin yasoje uruzinduko rwe mu Rwanda

Ibanze ·

Perezida Wadagni wa Benin yasoje uruzinduko rwe mu Rwanda

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane, tariki ya 17 Nzeri 2026, yasezeye kuri Perezida wa Bénin, Romuald Wadagni, wasoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda.

Ni rwo ruzinduko rwa mbere Wadagni yari agiriye mu Rwanda kuva aba Perezida wa Bénin muri Gicurasi uyu mwaka. Yageze i Kigali ku wa Gatatu, tariki ya 16 Nzeri, yakirwa na Perezida Kagame muri Village Urugwiro, aho bagiranye ibiganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi no ku buryo wakomeza kwagurwa.

Mu gihe cy’uruzinduko rwe, Wadagni yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ku mugoroba, we na Perezida Kagame banakoze urugendo rw’amaguru muri Nyarutarama Green Carpet.

U Rwanda na Bénin bisanzwe bifitanye ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi n’ishoramari, ikoranabuhanga, ubuhinzi, imiyoborere, ubwikorezi, ubukerarugendo n’umutekano. Mu 2023, ubwo Perezida Kagame yasuraga Bénin, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano menshi agamije kwagura ubwo bufatanye.

Wadagni yari yaranasuye u Rwanda mu 2023 akiri Minisitiri w’Ubukungu n’Imari wa Bénin, icyo gihe akaba yari yoherejwe na Perezida Patrice Talon nk’intumwa ye yihariye.

Perezida Kagame yasezeye kuri mugenzi we wa Benin, Wadagni wasoje uruzinduko rwe mu Rwanda

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza