Pologne mu gihirahiro cya politiki, ibirego byo guhirika ubutegetsi byarushijeho gukaza umurego

Bruno I. Bagambiki ·

Pologne mu gihirahiro cya politiki, ibirego byo guhirika ubutegetsi byarushijeho gukaza umurego

Umwuka wa politiki muri Poland ukomeje kuba mubi nyuma y’uko Perezida Karol Nawrocki na Minisitiri w’Intebe Donald Tusk bakomeje kutumvikana ku miyoborere y’Urukiko rushinzwe kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga

Mu nkuru Al Jazeera yasohoye ku wa 1 Ugushyingo 2026, yatangaje ko Perezida Nawrocki yagiranye inama yihutirwa n’abayobozi b’amashyaka arimo ay’abahezanguni n’andi yo mu ihuriro riri ku butegetsi, ariko ishyaka rya Minisitiri w’Intebe Tusk, Civic Coalition, ritayitabiriye.

Aya makimbirane yakajije umurego nyuma y’uko ku wa 30 Ukwakira 2026, umucamanza Anna Korwin-Piotrowska yatangaje ko ahagaritse Perezida w’urwo rukiko, Bogdan Święczkowski, n’umwungirije, Bartłomiej Sochański, avuga ko ari we ugiye kuruyobora by’agateganyo, benshi bafashe nko guhirika ubutegetsi.

Perezida wa Poland Karol Nawrocki wari uri mu rugendo yerekeza muri Senegal yahise agaruka mu gihugu igitaraganya, avuga ko ibyabaye ari “ugufata ku ngufu urwego rwa Leta rushinzwe kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga”, asaba ko inzego z’umutekano ziva kuri urwo rukiko.

Perezida Nawrocki yavuze ko ari ikibazo kibangamiye umutekano w’imbere mu gihugu, mu gihe Tusk ashinja abatavuga rumwe na we gushaka “gusenya demokarasi n’ubutegetsi bushingiye ku mategeko”. Mu gihe Polisi yari irinze inyubako y’urukiko, abashyigikiye abatavuga rumwe na Guverinoma bari mu myigaragambyo.

Abashyigikiye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Law and Justice (PiS) bakomeje imyigaragambyo imbere y’urukiko, mu gihe Komisiyo y’u Burayi yasabye Perezida Nawrocki kwemera ishyirwaho ry’abacamanza bashya.

Nubwo impande zombi zishinjanya kurengera cyangwa gusenya ubuyobozi bushingiye ku mategeko, nta gisubizo kirambye kiraboneka, ibi bikomeje kongera amacakubiri ya politiki muri Poland no guteza impungenge ku bwigenge bw’inzego z’ubutabera.

Imyigaragambyo irakomeje muri i Warsaw mu murwa mukuru wa Poland

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza