Qatar yashimye isubukurwa ry’umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi

Leta ya Qatar yishimiye icyemezo cy’u Rwanda n’u Bubiligi cyo gusubukura umubano ushingiye kuri dipolomasi no kongera gufungura ambasade zabyo, inagaragaza uruhare yagize mu biganiro byahuje ibi bihugu byombi nyuma y’ubwumvikane buke bwari bwaratumye bihagarika umubano.
Mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 23 Nzeri 2026, yavuze ko iki cyemezo kigaragaza ubushake bw’ibihugu byombi bwo gukemura ibyo bitumvikanagaho binyuze mu biganiro no kumvikana.
Qatar yibukije ko muri Kamena 2025, umurwa mukuru wayo, Doha, wakiriye inama ya mbere yahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, na mugenzi we w’u Bubiligi, Maxime Prévot, nyuma y’ihagarikwa ry’umubano w’ibihugu byombi.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar yagize iti:
Leta ya Qatar yishimiye icyemezo u Bubiligi n’u Rwanda byafatiye hamwe cyo gusubukura umubano ushingiye kuri dipolomasi no kongera gufungura ambasade zabyo. Ibona ko ari intambwe nziza igaragaza ubushake bw’ibihugu byombi bwo gukemura ibyo bitumvikanagaho binyuze mu biganiro no kumvikana.
Ku ruhare rwayo muri ibi biganiro, Qatar yibukije ko muri Kamena 2025 yakiriye i Doha inama ya mbere yahuje abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi.
Iyo nama yafunguye inzira y’ibiganiro bitaziguye, inatanga umusingi w’izindi nama n’ibiganiro byakurikiyeho, byaje gutuma umubano ushingiye kuri dipolomasi usubukurwa.
Qatar yashimiye kandi ibihugu byombi kuba byarazirikanye uruhare yagize muri uru rugendo, igaragaza icyizere cy’uko gusubukura umubano bizafungura andi mahirwe y’ubufatanye hagati yabyo, bikagira uruhare mu kwimakaza amahoro n’umutekano mu karere no ku rwego mpuzamahanga.
Iyo nama yateguwe mu rwego rw’ubuhuza bwa Qatar, yatumye abayobozi b’ibihugu byombi batangira ibiganiro by’imbonankubone, bikurikirwa n’izindi nama ndetse n’itumanaho ryakomeje kugeza ubwo bemeranyije gusubukura umubano.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar yatangaje ko yishimiye kuba u Rwanda n’u Bubiligi byarazirikanye uruhare yagize muri uru rugendo, inashimira impande zombi uburyo zakomeje ibiganiro bigamije gukemura ibyo zitumvikanagaho.
Qatar yagaragaje icyizere cy’uko gusubukura umubano bizafungura andi mahirwe y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi, bikagira uruhare mu kwimakaza amahoro n’umutekano haba mu karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Yanashimangiye ko yemera ibiganiro bitaziguye n’inzira za dipolomasi nk’uburyo bwo gukemura amakimbirane hagati y’ibihugu, yizeza gukomeza gushyigikira ibikorwa bigamije guhuza impande zitavuga rumwe.
Iri tangazo rije nyuma y’uko ku wa 22 Nzeri 2026, u Rwanda n’u Bubiligi bisohoye itangazo rihuriweho n’abaminisitiri babyo b’Ububanyi n’Amahanga, bemeza ko byumvikanye kongera kubyutsa umubano ushingiye kuri dipolomasi no gufungura ambasade zabyo mu gihe cya vuba.
Nk’uko iryo tangazo ribisobanura, ambasade zombi zizabanza kuyoborwa n’abadipolomate bazihagararira by’agateganyo, bafashijwe n’abandi bakozi bake, mbere y’uko hashyirwaho ba ambasaderi. Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi azanaba ahagarariye u Rwanda mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
U Rwanda n’u Bubiligi byari byarahagaritse umubano ushingiye kuri dipolomasi ku wa 17 Werurwe 2025, ubwo u Rwanda rwafataga icyemezo cyo kuwuhagarika ndetse ambasade y’u Bubiligi i Kigali igafungwa.
Mu itangazo rihuriweho ryasohotse ku wa 22 Nzeri, ibihugu byombi byiyemeje gukomeza ibiganiro bitarangwamo guhishanya, kubahana no kutivanga mu bibazo by’imbere mu gihugu cya buri ruhande, mu gihe hakiri ingingo zimwe na zimwe bitumvikanaho ku bibazo mpuzamahanga.