Leta ya RDC yatangaje ko yiteguye gukura Juliana Lumumba mu bahatanira kuyobora OIF

Ibanze ·

Louise Mushikiwabo na Dacian Cioloș, abakandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko yiteguye gutekereza ku gukura kandidatire ya Juliana Amato Lumumba ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF), ikaba yashyigikira Dacian Cioloș, umukandida watanzwe na Romania.

Byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC mu itangazo yasohoye ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ugushyingo 2026.

Guverinoma ya RDC yavuze ko ishima umuhate wa Juliana Amato Lumumba n’ireme rya kandidatire ye, ishimangira ko kuba yiteguye gutekereza ku kuyihagarika ikaba yashyigikira undi utari we.

Iryo tangazo rigira riti: “Kubera umwuka mubi wavutse muri iki gikorwa cyo kugena uzajya kuri uwo mwanya, RDC yahisemo kugira icyo ikora izirikana inshingano zayo kandi igamije guhosha uwo mwuka mubi.”

Nyuma y’ibiganiro yagiranye na Romania, RDC yagaragaje ko yiteguye gutekereza ku gukura kandidatire yayo no gusuzuma uburyo bwo guhuriza hamwe mu gushyigikira Dacian Cioloș, kugira ngo habeho umukandida uhuriweho n’ibihugu byinshi.

Icyakora, RDC ntiyatangaje ko yakuyeho kandidatire ya Juliana Amato Lumumba burundu, ahubwo yashimangiye ko idashobora gutera iyo ntambwe yonyine.

Itangazo rikomeza rigira riti: “Ibyo bishingiye ku cyizere gifite ishingiro cy’uko abandi bakandida n’ibihugu bibashyigikiye na bo bazagaragaza umwuka nk’uwo wo kuzirikana inshingano, kudatsimbarara no kwemera kugira ibyo bumvikanaho.”

Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yabwiye The New Times ko u Rwanda rutazakuraho kandidatire ya Louise Mushikiwabo muri aya matora, ndetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 14 Ugushyingo, yongeye kubihamiriza RBA ko akiri umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, ashimangira ko nta gihugu giha u Rwanda amabwiriza.

Abakandida bari bahatanira uyu mwanya ni bane, barimo Louise Mushikiwabo w’u Rwanda, usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa OIF, akaba ashaka manda ya gatatu.

Hari kandi Juliana Amato Lumumba wa RDC, akaba umukobwa wa Patrice Lumumba. Yabaye Minisitiri w’Umuco wa RDC kuva mu 1997 kugeza mu 2001.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yabwiye RBA ko Louise Mushikiwabo akiri umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, ashimangira ko nta gihugu giha u Rwanda amabwiriza.

Abandi ni Dr. Coumba Ba wa Mauritania na Dacian Cioloș, wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Romania.

Umunyamabanga Mukuru wa OIF azatorerwa mu Nama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Francophonie, izabera i Phnom Penh muri Cambodge ku wa 15 no ku wa 16 Ugushyingo 2026.

Leta ya RDC yatangaje ko yiteguye gukura Juliana Lumumba mu bahatanira kuyobora OIF

Itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC yasohoye ku wa 14 Ugushyingo 2026

Leta ya RDC ikomeje gukoresha inzira nyinshi zirimo n’ibikangisho by’uko yava muri OIF mu gihe Louise Mushikiwabo, yaba atorewe gukomeza kuyiyobora

Leta ya RDC yatangaje ko ishaka gukuramo umukandida wayo igashyigikira Dacian Cioloș, umukandida wa Romania ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza