Teddy Riner ufite zahabu 5 za Olempike muri Judo aziyamamariza kuba Perezida w’u Bufaransa mu 2027

Aimable Dusabimana ·

Teddy Riner, nyampinga wa Judo, yicaye imbere y’ibitabo n’ibendera ry’u Bufaransa, mu mashusho yatangarijemo ko aziyamamariza kuba Perezida w’u Bufaransa mu 2027

Umufaransa Teddy Riner w’imyaka 37, wegukanye imidari itanu ya zahabu mu mukino wa Judo mu Mikino Olempike, yatangaje ku wa Mbere, tariki ya 9 Ugushyingo 2026, ko aziyamamariza kuba Perezida w’u Bufaransa mu matora ateganyijwe mu 2027.

Yabitangaje mu mashusho amara iminota igera kuri ibiri n’igice, yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze za X na Instagram. Agaragara yicaye ku meza, inyuma ye hari utubati turimo ibitabo n’ibendera ry’u Bufaransa.

Yagize ati: “Kumanika amaboko si byo twahitamo. Mu bibazo igihugu cyacu gihanganye na byo, igihe kirageze ngo twiyemeze inshingano zacu.”

Mu mashusho ye, yagize ati: “Nimurebe igihugu cyacu, nimurebe imihanda yacu, ibyaro byacu n’uduce dutuyemo. Twaretse ubwoba no gucika intege bishora imizi, abantu hirya no hino bumva ko batereranywe.”

Riner, utarigeze agira umwanya wa politiki, yahisemo intero La France qu’on veut, bisobanura U Bufaransa twifuza.

Yagize ati: “Nitwa Teddy Riner, kandi uyu munsi ndabibabwira mbareba mu maso: Ndi umukandida mu matora ya Perezida yo mu 2027.”

Yongeyeho ati: “Nzi ibyo bazamvugaho: Arasaze, ntari mu basanzwe muri politiki, ntazi imikorere yayo, ntiyigeze akora politiki.”

Uyu mukinnyi yagarutse ku bibazo by’ababyeyi bahangayikishwa n’ibiciro iyo bagiye guhaha n’abatinya ko abana babo basohoka kubera umutekano muke mu mihanda. Yanagarutse ku nzira ndende abaturage banyuramo kugira ngo bahabwe serivisi z’ubuyobozi.

Yagize ati: “Ese ni ubusazi kwanga kurebera u Bufaransa burushaho gusenyuka uko bwije n’uko bukeye kubera umutwaro w’amadeni? Kureba igihugu gikize bene aka kageni kivuga ko gikennye?”

Yakomeje agira ati: “Ese ni ubusazi kwanga ko ahazaza h’umuntu ukiri muto hashobora kwangizwa kubera gusa ko ataziranye n’abantu bakwiriye, adafite izina rikwiye cyangwa ibara ry’uruhu rikwiye?”

Riner yakomeje abaza ibibazo nk’ibyo, anagaruka ku bashobora kumwita umusazi kubera icyemezo yafashe.

Yagize ati: “Niba kwanga kunama no kwanga akaduruvayo bituma mba umusazi, ubwo rero yego, ndasaze rwose.”

Agaruka ku buzima bwe, yagize ati: “Sinamaze ubuzima bwanjye nicaye inyuma y’ameza. Kurwana byamye ari kimwe mu bigize ubuzima bwanjye. Nzi icyo kurwana, kugwa no kongera guhaguruka buri gihe bisobanura.”

Yibukije ko umurava nk’uwo ari wo wahesheje u Bufaransa icyubahiro mu mikino, ukanahuza Abafaransa mu gihe cy’Imikino Olempike yabereye i Paris mu 2024.

Ati: “U Bufaransa ntibukeneye umunyapolitiki wabigize umwuga, usubiramo amasomo kandi wirirwa mu mpaka. Bukeneye ubushishozi, kudajenjeka, ubutabera na Leta isubiza ibintu mu buryo.”

Yashoje agira ati: “Intsinzi imwe rukumbi ifite agaciro ni iyacu. Iy’Abafaransa, Abafaransa bose. Bityo, dufatanyije, duharanire u Bufaransa twifuza. Harakabaho u Bufaransa, harakabaho Repubulika.”

Teddy Riner yavukiye muri Guadeloupe ku wa 7 Mata 1989. Yegukanye imidari ya zahabu mu Mikino Olempike yabereye i Londres mu 2012, i Rio de Janeiro mu 2016, i Tokyo mu 2020 mu makipe avanze n’i Paris mu 2024 ku giti cye no mu makipe avanze. Yabaye kandi nyampinga w’isi ku giti cye inshuro 11.

Ubushakashatsi bw’ikigo Ifop, bwatangajwe ku wa 10 Ugushyingo 2026, bwagaragaje ko 70% by’Abafaransa bamufitiye ibitekerezo byiza, naho 22% by’ababajijwe biteguye kumutora. Mu babajijwe, 4% bavuze ko bazamutora nta kabuza, mu gihe 18% bavuze ko bishoboka.

Perezida Emmanuel Macron, utemerewe kongera kwiyamamaza, yavuze ko yishimiye ko Riner, uwo yise igihangange mu mikino, yinjiye mu rugamba rw’amatora.

Icyiciro cya mbere cy’amatora ya Perezida w’u Bufaransa kizaba ku wa 18 Mata 2027, icya kabiri kibe ku wa 2 Gicurasi 2027. Abakandida babiri bazaba bagize amajwi menshi kurusha abandi mu cyiciro cya mbere ni bo bazahatana mu cya kabiri.

Teddy Riner atangaza ko aziyamamariza kuba Perezida w’u Bufaransa mu matora ya 2027

Teddy Riner yasoje ubutumwa bwe asaba Abafaransa bose guharanira hamwe U Bufaransa bifuza

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza