Trump ashaka kubuza abazamusimbura guhindura imiterere ya Oval Office akoreramo

Bruno I. Bagambiki ·

Trump ashaka kubuza abazamusimbura guhindura imiterere ya Oval Office akoreramo

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashyize umukono ku cyemezo kigamije kurinda imiterere y’ibiro bye bizwi nka Oval Office n’icyumba cy’inama z’Abaminisitiri (Cabinet Room), kugira ngo bitazajya bihindurwa bikomeye uko bishakiye n’abazayobora igihugu mu gihe kizaza.

Iki cyemezo cyafashwe ku wa 5 Ugushyingo 2026, kireba Oval Office, ibyumba biyikikije bizwi nka Outer Oval Office ndetse na Cabinet Room, byose biherereye muri White House.

Trump yavuze ko ashaka kurinda ibi byumba gusenywa cyangwa guhindurirwa imiterere mu buryo bukomeye, bitewe n’agaciro bifite mu mateka y’ubuyobozi bwa Amerika.

Yavuze ko adashaka ko hari uzahindura imiterere ya Oval Office, urugero nko kuyikura ku ishusho yayo y’uruziga rurerure (oval) akayigira icyumba gifite impande enye zingana.

Trump yavuze ko ashaka kurinda ibyo byumba gusenywa cyangwa guhindurirwa imiterere mu buryo bukomeye n’abazayobora igihugu nyuma ye. Yagize ati:

“Turabigira urwibutso rw’igihugu kandi nta muntu uzemererwa kubikoraho, kubisenya cyangwa kubihindura uko yishakiye.”

Icyemezo yashyizeho umukono gisaba ko mbere yo gukora impinduka zikomeye kuri ibi byumba, habanza gukorwa isuzuma ry’ingaruka zazo no kureba ubundi buryo bwakoreshwa.

Icyakora, ntikibuza abaperezida kuzajya bahindura imitako, ibikoresho byo mu biro cyangwa gukora imirimo isanzwe itangiza imiterere yabyo.

Kuva Trump yagaruka ku butegetsi muri Mutarama 2025, yakoze impinduka nyinshi muri White House, zirimo kongera imitako ya zahabu, amashusho y’abayoboye Amerika n’ibindi bikoresho by’imitako.

Trump yavuze ko impinduka zikomeye kuri ibyo byumba zizajya zisaba kwemezwa na Kongere, nubwo iyo ngingo itanditse mu buryo bweruye mu cyemezo yashyizeho umukono.

Iki cyemezo kandi gishobora guhindurwa cyangwa gukurwaho n’undi Perezida uzasimbura Trump.

Ifoto igaragaza uko ibiro bya Joe Biden byari bimeze n’uko byaje guhinduka kuri manda ya kabili ya Donald Trump

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza