Trump yakangishije EU ibihano bikomeye nihindura Canada umunyamuryango

Ibanze ·

Trump yakangishije EU ibihano bikomeye nihindura Canada umunyamuryango

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yakangishije Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) kuwufatira ibihano bikomeye mu bucuruzi, mu gihe wakomeza umugambi wo guha Canada umwanya mushya wa “associate member”, cyangwa umunyamuryango wungirije.

Trump yavuze ko icyo gitekerezo ari “urwenya”, avuga ko mu gihe yabona ko kigamije kubangamira inyungu za Amerika, yashyiraho imisoro ihanitse ku bicuruzwa by’i Burayi cyangwa agafata izindi ngamba mu bucuruzi. Ibi bibaye mu gihe umubano wa Washington na Ottawa umaze igihe urangwa n’impaka z’ubucuruzi n’imisoro ku bicuruzwa.

Igitekerezo cyo guha Canada uwo mwanya cyatangajwe ku wa Gatatu na Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen, mu ijambo yavugiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burayi i Strasbourg. Yavuze ko yifuza ko Canada yaba igihugu cya mbere kigiranye na EU ubu buryo bushya bw’imikoranire.

Kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi ko igihugu cye gishyigikiye kurushaho kwegera EU, avuga ko Canada ari yo igomba kwihitiramo abo igirana na bo imikoranire. Yavuze ko ubufatanye bushya bushobora kwibanda ku bucuruzi, umutekano, ingufu, amabuye y’agaciro akomeye, ubwenge buhangano (AI), ikoranabuhanga n’ubushakashatsi.

Carney yavuze ko kwegera EU bitagamije kurema ihuriro rishya rirwanya ibindi bihugu, ahubwo ko ari uburyo bwo kongera ubushobozi bwa Canada bwo kwihaza no kugabanya gushingira cyane ku gihugu kimwe mu bucuruzi n’umutekano.

Kugeza ubu ariko, “associate member” si umwanya usanzwe uteganywa n’amategeko ya EU, kandi ibisobanuro byawo biracyaganirwaho. Ntabwo bivuze ko Canada yaba ibaye umunyamuryango wuzuye wa EU, ahubwo byatanga uburyo bwihariye bwo kurushaho gukorana mu nzego zimwe na zimwe.

Canada na EU biteganyijwe kongera kuganira kuri iki gitekerezo mu nama ihuza impande zombi izabera i Montréal ku wa 29 na 30 Ukwakira 2026, aho hashobora gutangira kugaragazwa neza icyo uwo mwanya mushya wasobanura n’uburyo washyirwa mu bikorwa.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza