Trump yemeye ko yakabije gukaza ingamba zo kwirukana abimukira muri Amerika

Ibanze ·

Trump yemeye ko yakabije gukaza ingamba zo kwirukana abimukira muri Amerika

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yemeye ko ubutegetsi bwe bwakabije gukaza ingamba zo kwirukana abimukira badafite ibyangombwa, avuga ko byagize uruhare mu gutsindwa kw’Ishyaka ry’Aba-Républicains mu matora yo hagati muri manda ya Perezida.

Trump yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Ross Douthat mu kiganiro ‘60 Minutes’ cya televiziyo ya CBS, cyatambutse ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, nyuma y’iminsi mike Ishyaka ry’Aba-Républicains ritsinzwe mu matora yabaye ku wa 3 Ugushyingo.

Muri ayo matora, Ishyaka ry’Aba-Démocrates ryegukanye ubwiganze mu mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, ririmo n’intsinzi mu duce twari dusanzwe dushyigikira Aba-Républicains.

Trump yavuze ko nubwo ingamba yafashe zo gukumira abinjira muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko zashimwe na bamwe, uburyo bwo kwirukana abari basanzwe bayibamo bwatumye hari abaturage batishimira ubutegetsi bwe.

Yagize ati:

“Ntekereza ko byamfashije, ariko bikanangiraho ingaruka. Ntekereza ko nakwihesha amanota meza cyane kubera gufunga imipaka. Nshimirwa cyane kuba twarirukanye abanyabyaha.”

Yakomeje avuga ko ikibazo cyavutse ubwo ubutegetsi bwe bwatangiraga kwirukana n’abimukira bari bafite akazi kandi bamaze igihe baba muri Amerika, nyamara icyaha cyabo kikaba cyari ukwinjira muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yagize ati:

“Ariko byangizeho ingaruka kuko twirukanye n’abantu bari bafite akazi keza, bafite ikosa rimwe gusa bakoze ryo kwinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

Trump yasobanuye ko Abanyamerika batavuga rumwe kuri iki kibazo, kuko hari abashyigikiye ko umuntu wese winjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko yirukanwa, mu gihe abandi basanga abakora akazi, bitwara neza kandi bishyura imisoro bakwiye kwemererwa kugumamo.

Abajijwe niba atararengeje urugero mu gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirukana abimukira, Trump yasubije ati: “Ntekereza ko twakabije gukaza ingamba. Yego, birashoboka ko twakabije, kandi ntekereza ko amaherezo byangizeho ingaruka.”

Uyu Perezida yavuze ko yifuza gukorana n’Aba-Démocrates kugira ngo bashake umuti w’ikibazo cy’abimukira, cyane cyane abamaze imyaka myinshi baba muri Amerika kandi bafite akazi.

Yagaragaje ko hashobora kugerwaho amasezerano atuma bamwe mu bimukira bamaze imyaka 10 cyangwa 15 baba muri icyo gihugu babona uburyo bwo kugumamo, mu gihe abakora ibyaha bikomeye bakomeza kwirukanwa.

Gusa nubwo Trump yatangaje aya magambo asa n’ayumvikanisha ukwicuza ntabwo yahamije ko ubutegetsi bwe hari icyemezo buzafata cyo koroshya izo ngamba.

Urwego rushinzwe Umutekano w’Igihugu (DHS) rwatangarije BBC ko urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika (ICE) rudateganya kugabanya ibikorwa byo gufata no kwirukana abimukira badafite ibyangombwa.

Ibi bije kandi nyuma y’uko Trump agize Stephen Miller Umuyobozi Mukuru w’Abakozi bo muri White House. Miller azwiho gushyigikira ingamba zikaze ku bimukira, akaba ari umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kuzishyiraho.

Imibare y’ubushakashatsi bwakorewe ku baturage bavuye gutora igaragaza ko 58% by’ababajijwe basanga ubutegetsi bwa Trump bwararengeje urugero mu ngamba bwafatiye abimukira.

Mu duce tumwe two muri Leta ya Texas no mu tundi turimo abaturage benshi bakomoka muri Amerika y’Epfo, Ishyaka ry’Aba-Démocrates ryabonye inkunga yiyongereye ugereranyije n’amatora ya 2024.

Nubwo Trump yemeye ko ikibazo cy’abimukira cyagize uruhare mu gutsindwa kw’Aba-Républicains, yavuze ko intambara yo muri Iran, izamuka ry’ibiciro bya lisansi n’uburyo ubutegetsi bwe bwagezaga ubutumwa ku baturage na byo byagize uruhare muri ayo matora.

Trump yemeye ko yakabije gukaza ingamba zo kwirukana abimukira muri Amerika

Ibi bije kandi nyuma y’uko Trump agize Stephen Miller Umuyobozi Mukuru w’Abakozi bo muri White House

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza