Tshisekedi yashinjwe gukorera ‘Coup d’État’ Itegeko Nshinga

Ibanze ·

Tshisekedi yashinjwe gukorera ‘Coup d’État’ Itegeko Nshinga

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yashyize umukono ku itegeko ryagura uburyo bwo gukoresha referandumu, harimo no kwemeza Itegeko Nshinga rishya. Abatavuga rumwe na we bavuga ko ari inzira yo kwiha manda ya gatatu Itegeko Nshinga riri ho ritemera.

Iteka rya Perezida ryemeza iryo tegeko ryasomewe kuri televiziyo y’igihugu (RTNC) mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2026, nk’uko ibiro ntaramakuru AFP byabitangaje. Ni itegeko nimero 26/045 ryo ku wa 9 Ugushyingo 2026, rigena uburyo referandumu itegurwa muri RDC.

Iryo tegeko risimbura iryo mu 2005, ryari ryarashyizweho gusa kugira ngo Itegeko Nshinga ririho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ritorwe. Nk’uko ikinyamakuru Actualite cy’i Kinshasa ubusanzwe kiri mu majwi y’ubutegetsi bwe cyatangaje ko irishya riteganya ko “mu gihe hari impamvu ikomeye cyane”, Igihugu gishobora kwishyiriraho Itegeko Nshinga rishya cyangwa guhindura irisanzwe, binyuze muri referandumu, hakaba hahindurwa ingingo iyo ari yo yose y’Itegeko Nshinga riri ho, nta n’imwe ivuyemo.

Nyamara ingingo ya 220 y’Itegeko Nshinga rya RDC ririho ibuza ko hahindurwa umubare wa manda za Perezida n’igihe zimara. Ubu Itegeko Nshinga ryemera manda ebyiri gusa z’imyaka itanu. Tshisekedi w’imyaka 63, uri ku butegetsi kuva mu 2019, agomba gusoza manda ye ya kabiri ikaba n’iya nyuma mu mpera za 2028.

Muri Gicurasi 2026, mu kiganiro n’abanyamakuru, Tshisekedi yari yavuze ati: “Niba abaturage bashaka ko ngira manda ya gatatu, nzabyemera.”

Jean-Baptiste Kasekwa, umwe mu bagize ihuriro C64 rihuza amashyaka akomeye atavuga rumwe n’ubutegetsi, yabwiye AFP ko iryo tegeko rigamije “gutanga umubare wa manda utagira iherezo”. Yongeyeho ko Tshisekedi “yeruye avuga ko ashaka kuguma ku butegetsi kugeza igihe umuntu ufite imbaraga zihagije azamwirukana”.

Mu itangazo ryasohotse ku wa 27 Ukwakira 2026, nyuma y’inama yabereye i Roma, ihuriro C64 ryamaganye “impinduka iyo ari yo yose y’Itegeko Nshinga, manda ya gatatu iyo ari yo yose, n’isubikwa iryo ari ryo ryose ry’amatora ateganyijwe mu 2028”.

Ryagiraga kandi riti: “Itegeko Nshinga ntirigomba gukundwa cyangwa kwifuzwa; rigomba kubahirizwa no gushyirwa mu bikorwa uko ryakabaye.”

Inama y’Abepiskopi Gatolika ba Congo (CENCO) na yo, muri Kamena 2026, yatangaje ko itabona impamvu, ubwihutirwe cyangwa umwanya wo guhindura Itegeko Nshinga.

Yasabye Perezida “kubahiriza indahiro yarahiriye imbere y’Imana n’imbere y’abaturage”, inagaragaza impungenge ko itegeko rya referandumu rishobora gutuma abaturage batorera ingingo zitagomba gukorwaho, nk’umubare wa manda za Perezida.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakoze imyigaragambyo yo kwamagana icyo bise “coup d’État constitutionnel” muri Kamena no muri Nzeri 2026, i Kinshasa no mu yindi mijyi minini.

Umuryango w’Abibumbye wavuze ko nibura umuntu umwe yahasize ubuzima muri Kamena i Kinshasa, naho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko umwe mu barwanashyaka babo yishwe muri Nzeri.

Inteko Ishinga Amategeko yemeje iryo tegeko ku wa 23 Ukwakira 2026, abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi badahari kuko bari bihagaritse ku nshingano. Christian Mwando, uyobora itsinda ry’abadepite ba “Ensemble pour la République”, yabyise “gukoresha imbaraga” mu kwemeza itegeko “nta ruhare rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ku nzego zose”. Iryo tegeko ryari ryabanje gutorwa muri Kamena, ariko Urukiko rurinda Itegeko Nshinga rurisubiza inyuma ngo rikosorwe.

Iryo tegeko ubwaryo ntirihindura Itegeko Nshinga kandi ntirishyiraho itariki ya referandumu. Nta mushinga w’Itegeko Nshinga rishya Leta ya RDC iratangaza.

Ibi bibaye mu gihe igice kinini cy’uburasirazuba bwa RDC kitari mu maboko ya Leta ahubwo kiri ku ruhande rw’umutwe wa politiki wa FRN urimo na M23 uyobowe n’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila, wamaganye icyo yise “kwinangira” kwa Leta mu guhindura Itegeko Nshinga.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza