U Burayi buhanze amaso ibihugu birimo u Rwanda ku kibazo cy’abimukira
.png)
U Rwanda rwongeye kuvugwa mu bihugu bishobora kwakira abimukira batemerewe gukomeza kuba mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Uwo muryango uvuga ko ibiganiro kuri iyo ngingo bikiri mu ntangiriro kandi nta masezerano arashyirwaho umukono, ariko amategeko mashya wemeje ashobora gutuma noneho gahunda nk’iyi ishyirwa mu bikorwa.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uvuga ko ibyo biganiro bigamije gushaka uburyo burambye bwo kugenza no gukemura ikibazo cy’abimukira, nyuma y’uko bimwe mu bihugu byawo bitangiye kureba amahirwe yo gukorana n’ibihugu byo hanze yawo.
Reuters yatangaje ku wa 30 Nzeri 2026 ko u Rwanda rwagiranye ibiganiro by’ibanze na bimwe mu bihugu bya EU ku kuba rwakwakira ibigo byimurirwamo abantu bamaze gufatirwa icyemezo cy’uko badafite uburenganzira bwo gukomeza kuba mu bihugu by’uwo muryango.
Aya makuru yatanzwe n’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burayi, Tineke Strik na Anna Strolenberg, nyuma y’uruzinduko bagiriye i Kigali. Bavuze ko ibiganiro bikiri mu ntangiriro kandi ko nta masezerano aragerwaho.
Mu bihugu biri kurebera hamwe iyi gahunda harimo u Budage, Austria, u Bugereki, Denmark n’u Buholandi. Biteganya ko abantu badafite uburenganzira bwo kuguma muri EU bashobora kwakirwa by’agateganyo mu bigo bizwi nka “return hubs”, hashingiwe ku masezerano EU yaba yagiranye n’igihugu kibakira.
EU yashyizeho amategeko mashya
Ku wa 1 Ukwakira 2026, Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yemeje amategeko mashya afungura inzira yo gushyiraho ibyo bigo mu bihugu bitari muri EU.
Ayo mategeko ateganya ko gahunda nk’izo zigomba gushingira ku masezerano n’igihugu cyakira kandi zigakorwa hubahirijwe uburenganzira bw’ibanze, amategeko mpuzamahanga n’ihame ribuza kohereza umuntu ahantu ashobora guhura n’akaga. Abana badafite umuntu mukuru ubaherekeje ntibashyirwa muri iyo gahunda.
U Rwanda rusanzwe rufite ubunararibonye
Kuba u Rwanda ruri mu bihugu biri kuvugwa muri ibi biganiro bijyana n’ubunararibonye rumaze kugira mu kwakira no gufasha impunzi n’abimukira binyuze mu bufatanye n’imiryango mpuzamahanga.
Muri ubwo bufatanye harimo Emergency Transit Mechanism (ETM) ikorera i Gashora, yashyizweho mu bufatanye bw’u Rwanda, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kugira ngo abimukira n’impunzi bakuwe ahantu bafite umutekano muke babone aho bacumbikirwa by’agateganyo mu gihe bashakirwa ibisubizo birambye.
U Rwanda kandi rwari rwarateguye ibikorwa remezo byo kwakira abimukira muri gahunda rwari rwaragiranye n’u Bwongereza, nyuma iza guhagarikwa. Reuters ivuga ko zimwe muri izo nyubako zaneretswe Abadepite ba EU basuye Kigali.
Kugeza ubu, nta masezerano mashya azwi yashyizweho umukono hagati y’u Rwanda n’ibihugu bya EU kuri iyi gahunda. Ibiganiro biri kuvugwa abo badepite bavuga ko bikiri ku rwego rw’ibanze, mu gihe EU yo yamaze gushyiraho amategeko ayemerera kugirana bene ubu bufatanye n’ibihugu byo hanze yayo.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi watoye amategeko ashobora gutuma abimukira bo mu bihugu byawo bazajya boherezwa mu bindi bihugu