U Rwanda na Kenya byasinye amasezerano 11 mashya

Bruno I. Bagambiki ·

U Rwanda na Kenya byasinye amasezerano 11 mashya

U Rwanda na Kenya byasinye amasezerano 11 mashya agamije kwagura ubufatanye nzego zitandukanye z’ingenzi ku iterambere ry’ibihugu byombi.

U Rwanda na Kenya byasinye amasezerano 11 mashya agamije kwagura ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane mu bukungu, ubwikorezi, ikoranabuhanga, umutekano n’iterambere.

Aya masezerano yasinyiwe i Nairobi ku wa 6 Ukwakira 2026, nyuma y’inama ya 10 ya Joint Permanent Commission for Cooperation (JPCC) yabaye kuva ku wa 5 kugeza ku wa 6 Ukwakira.

Mu byumvikanyweho harimo ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari, abinjira n’abasohoka, imiyoborere y’inzego z’ibanze, amazi n’ubuhinzi, kubungabunga ibidukikije, imiturire n’iterambere ry’imijyi, umuco n’umurage ndetse n’ubutabera.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Musalia Mudavadi, yavuze ko igihugu cye cyiyemeje gukomeza ubufatanye n’u Rwanda mu bucuruzi n’ishoramari, ibikorwa remezo, ubwikorezi n’ikoranabuhanga.

Yagaragaje kandi ko koroshya urujya n’uruza rw’abantu, ibicuruzwa, serivisi n’imari muri EAC ari ingenzi mu guteza imbere ubucuruzi bw’akarere.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Usta Kaitesi, yavuze ko u Rwanda rwatumije muri Kenya ibicuruzwa bifite agaciro karenga miliyoni 398 z’amadolari mu 2025, mu gihe ibyo rwohereje muri Kenya byari bifite agaciro ka miliyoni 5.3 z’amadolari.

Ikindi cyagarutsweho ni urujya n’uruza rw’ibicuruzwa binyuze ku Cyambu cya Mombasa. Mudavadi yavuze ko kuba u Rwanda rwarakiriye bwa mbere toni 40,000 za peteroli zanyuze kuri icyo cyambu ari intambwe ikomeye mu kongera ubufatanye mu bukungu no mu ruhererekane rw’ibicuruzwa.

Impande zombi zemeranyije gushyiraho komite zizakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijweho, naho isuzuma ry’ibyagezweho rikazabera i Kigali bitarenze Ukwakira 2027.

Aya masezerano aje mu gihe u Rwanda na Kenya bikomeje gukorana muri EAC na Northern Corridor, aho ubufatanye bw’ibihugu byombi bushobora kurushaho koroshya ubucuruzi n’itwarwa ry’ibicuruzwa by’u Rwanda bigana ku masoko mpuzamahanga.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Musalia Mudavadi n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Usta Kaitesi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Usta Kaitesi ageze ijambo ku bitabiriye iyi nama.

Abitabiriye inama ya Joint Permanent Commission for Cooperation (JPCC)

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza