U Rwanda na Togo byasinyanye amasezerano atatu y’ubutwererane

U Rwanda na Togo byasinyanye amasezerano atatu agamije kurushaho gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, mu biganiro byabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ayo masezerano arimo amasezerano rusange y’ubufatanye, amasezerano y’imikoranire mu biganiro bya politiki, ndetse n’amasezerano ashyiraho Komisiyo Ihuriweho y’Ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Mu buryo rusange, aya masezerano agamije gushyiraho uburyo buhamye bwo guteza imbere imikoranire hagati y’u Rwanda na Togo, gukomeza ibiganiro ku bibazo bya politiki bireba ibihugu byombi no gushyiraho urwego ruzafasha gukurikirana no kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Ibiganiro by’aba baminisitiri byabereye ku ruhande rw’Inteko Rusange ya 81 y’Umuryango w’Abibumbye, iri kubera ku cyicaro cyawo i New York. Iyi nama ihuriza hamwe abayobozi n’abahagarariye ibihugu bitandukanye, aho banagira umwanya wo kugirana ibiganiro byihariye ku mubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byabo.
Aya masezerano mashya aje akurikira andi u Rwanda na Togo byasinyanye ku wa 16 Mutarama 2026 i Lomé, akuraho visa ku baturage b’ibihugu byombi bafite pasiporo zo mu byiciro byose.
Icyo gihe Amb. Nduhungirehe na Prof. Robert Dussey batangaje ko ayo masezerano agamije koroshya urujya n’uruza no kurushaho guteza imbere umubano hagati y’abaturage n’ubufatanye mu by’ubukungu.