U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano wa dipolomasi nyuma y’umwaka n’igice

Ibanze ·

U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano wa dipolomasi nyuma y’umwaka n’igice

U Rwanda n’u Bubiligi byumvikanye kongera gusubukura umubano wa dipolomasi wari warahagaritswe muri Werurwe 2025, ndetse ambasade z’ibihugu byombi zikaba zigiye kongera gufungurwa.

Iki cyemezo cyatangajwe ku wa 22 Nzeri 2026 mu itangazo rihuriweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier J.P. Nduhungirehe, na Visi Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot.

Aba bayobozi bombi bari i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahari kubera Inteko Rusange ya 81 y’Umuryango w’Abibumbye. Amafoto yashyizwe ahagaragara abagaragaza bahana umukono nyuma y’ibiganiro byabo.

Itangazo rihuriweho rivuga ko hakurikijwe ingingo ya kabiri y’Amasezerano y’i Vienne agenga umubano wa dipolomasi, ibihugu byombi byemeranyije kongera kuwusubukura, ndetse Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi n’iy’u Bubiligi mu Rwanda zikazongera gufungurwa mu gihe cya vuba.

Mu ntangiriro, buri ambasade izaba iyobowe na Chargé d’Affaires ad interim, yungirijwe n’umudipolomate cyangwa umukozi ushinzwe serivisi za konsula hamwe n’itsinda rito ry’abakozi ba tekiniki. Nyuma yaho hazatangwa ubusabe bwo kwemeza ba Ambasaderi, aho Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi azaba anaruhagarariye mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Iki cyemezo kibanjirijwe n’amezi y’ibiganiro n’imibonano hagati ya Nduhungirehe na Prévot, byibanze ku bibazo byari byaratumye umubano w’ibihugu byombi uzamba. U Rwanda n’u Bubiligi byashimiye kandi Qatar, yafashije mu gutegura inama ya mbere yahuje aba baminisitiri bombi i Doha muri Kamena 2025.

Prévot, mu butumwa yashyize kuri X, yavuze ko yishimiye gutangaza isubukurwa ry’uyu mubano, avuga ko ari umusaruro w'ibiganiro byeruye yagiranye na Nduhungirehe no gushaka uko ibihugu byombi byaganira hubahirijwe ubwubahane.

U Rwanda rwari rwahagaritse umubano wa dipolomasi n’u Bubiligi ku wa 17 Werurwe 2025, ruvuga ko Bruxelles yari imaze igihe ifata uruhande mu bibazo by’umutekano byo mu Burasirazuba bwa RDC kandi ikoresha imbaraga zayo mu mahuriro mpuzamahanga mu gushyira igitutu ku Rwanda. Icyo gihe, abadipolomate b’Ababiligi basabwe kuva mu Rwanda mu masaha 48. U Bubiligi na bwo bwakurikiyeho bufata ingamba nk’izo ku badipolomate b’u Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier J.P. Nduhungirehe, na Visi Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot bahuriye i New York.

Mbere y’aho, muri Gashyantare 2025, u Rwanda rwari rwanahagaritse ubutwererane mu iterambere n’u Bubiligi, rushinja icyo gihugu kuyobora ibikorwa byo kugabanya uburyo u Rwanda rwageragamo inkunga n’imari y’iterambere kubera amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC rushinja iki gihugu kwijandikamo.

Mu masezerano mashya, impande zombi zemeje ko zizajya zikomeza ibiganiro byeruye kandi biboneye, n’igihe haba hari ibyo zitumvikanaho. Zemeje kandi ko umubano mushya uzashingira ku mahame arimo kutivanga mu bibazo by’imbere by’ikindi gihugu, kubahana no gukomeza gukorana mu buryo bugamije gukemura ibibazo binyuze mu biganiro.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza