U Rwanda rwagaragaje gahunda nshya yo guteza imbere ubuhinzi mu nama mpuzamahanga y’Abadepite

Bruno I. Bagambiki ·

U Rwanda rwagaragaje gahunda nshya yo guteza imbere ubuhinzi mu nama mpuzamahanga y’Abadepite

Depite Muzana Alice yagaragaje gahunda y’u Rwanda yo guteza imbere ubuhinzi mu myaka itanu, izwi nka PSTA 5, mu Nama ya Gatatu Mpuzamahanga y’Abadepite igamije kurwanya inzara n’imirire mibi, iri kubera i Nairobi muri Kenya kuva ku wa 16 kugeza ku wa 17 Ugushyingo 2026.

Mu kiganiro yatanze muri iyo nama, Depite Muzana yasobanuye ko PSTA 5, ishyirwa mu bikorwa hagati ya 2025 na 2029, igamije guteza imbere ubuhinzi mu buryo bwuzuzanya, kuva ku kongera umusaruro kugeza ku gutunganya no kugeza ibikomoka ku buhinzi ku masoko.

Yagaragaje ko imwe mu ngamba z’ingenzi z’iyi gahunda ari iyitwa Food Basket Site Initiative, ishyira imbere guteza imbere ubuhinzi mu duce twagenwe, hagahurizwa hamwe ibikorwa bifasha abahinzi kongera umusaruro no kubona amasoko y’ibyo beza.

Iyi gahunda ntigarukira ku guhuza ubutaka no kongera umusaruro gusa, kuko inibanda ku micungire myiza y’ubutaka n’amazi, kuhira imyaka, gukoresha ikoranabuhanga, gutanga ubujyanama ku bahinzi, kubashyira mu makoperative no kuborohereza kubona imari.

Harimo kandi guteza imbere inganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi no gushyiraho uburyo bufasha abahinzi kugeza ibyo beza ku masoko, hagamijwe ko iterambere ry’ubuhinzi ritagarukira ku mirima gusa, ahubwo rigira uruhare mu kuzamura imibereho yabo.

Depite Muzana, usanzwe ari Perezida wa Komisiyo y’Ubutaka mu Mutwe w’Abadepite, yashimangiye ko Inteko Ishinga Amategeko ifite inshingano zo kugenzura uko izi gahunda zishyirwa mu bikorwa, kugira ngo ibyo Leta yiyemeje bitange umusaruro ugaragara.

Yagaragaje ko iryo genzura rikwiye kwibanda ku izamuka ry’umusaruro, imirire myiza, ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka zitandukanye, ndetse n’uruhare abagore n’urubyiruko bagira mu iterambere ry’ubuhinzi.

Ibi bihura n’ubutumwa bwatanzwe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi (FAO), Maurizio Martina, wasabye abadepite guharanira ko ingamba zifatwa mu nama mpuzamahanga zigaragarira mu mategeko no mu ngengo y’imari y’ibihugu.

Yagize ati:

“Twibaza uko twafasha ibyo twiyemeje kugera mu bihugu byacu, bikagira uruhare mu mategeko, mu byo ibihugu bishyira imbere no mu ngengo y’imari.”

Martina yashimangiye ko igihe kigeze ngo ibihugu birenge gutanga amasezerano ya politiki gusa, ahubwo bishyire imbere ibikorwa bifatika bishobora gutanga impinduka mu guhangana n’inzara n’imirire mibi.

Iyi Nama ya Gatatu Mpuzamahanga y’Abadepite ku Kurwanya Inzara n’Imirire Mibi iri kubera muri Afurika ku nshuro ya mbere. Yahurije hamwe abadepite baturutse mu bihugu bitandukanye, baganira ku ruhare rw’amategeko, ingengo y’imari n’ubufatanye mpuzamahanga mu kwihutisha ibikorwa byo kurwanya inzara.

Ni inama igamije kandi gusangira ubunararibonye ku buryo ubuhinzi bwatezwa imbere, abaturage bakabona indyo yuzuye, ndetse ibihugu bikarushaho kugira ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ku musaruro w’ibiribwa.

U Rwanda rwagaragaje gahunda nshya yo guteza imbere ubuhinzi mu nama mpuzamahanga y’Abadepite igamije kurwanya inzara n’imirire mibi

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza