Ukraine yangije bikomeye ikiraro cya Crimea, Zelensky avuga ko ari igitero kidasanzwe

Yvan Mukiza ·

Ukraine yangije bikomeye ikiraro cya Crimea, Zelensky avuga ko ari igitero kidasanzwe

Perezida Volodymyr Zelensky yatangaje ko igitero cyagabwe ku kiraro cya Crimea cyateguwe mu byumweru byinshi, kikaba cyarangije igice cy’ingenzi cy’icyo kiraro gihuza u Burusiya n’igice cya Crimea bwigaruriye.

Ukraine yagabye igitero gikomeye ku kiraro cya Crimea (Kerch Bridge), gihuza u Burusiya n’agace ka Crimea, igice cyacyo cy’umuhanda n’inkingi nini y’icyuma bikaba byaguye mu mazi, mu gikorwa Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yise igitero kidasanzwe.

Iki gitero cyabaye mu rukerera rwo ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, kikaba cyarakurikiye ikindi cyari cyagabwe kuri iki kiraro ku munsi wari wabanje.

Zelensky yatangaje ko iki gikorwa cyateguwe kandi gikorwa ku bufatanye bw’urwego rushinzwe umutekano muri Ukraine (SBU) n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’iki gihugu. Yavuze ko cyamaze ibyumweru byinshi, kikaba cyari kigizwe n’ibyiciro birindwi.

Yasobanuye ko mbere yo kugaba igitero cya nyuma, ingabo za Ukraine zabanje kwibasira ibikoresho by’ingenzi by’u Burusiya birimo uburyo bwo kwirinda ibitero byo mu kirere, za radar n’ibikoresho byifashishwa mu guhagarika itumanaho ry’indege zitagira abapilote.

Mu gitero cya nyuma, Ukraine yakoresheje intwaro zitandukanye zirimo drones za Palianytsia, misile za Neptune n’ibindi bikoresho birimo Ruta na Flamingo.

Zelensky yavuze ko drones za Palianytsia zagabye ibitero ku gice cy’umuhanda w’ikiraro, mu gihe misile za Neptune n’izindi drones byibasiye igice gikoreshwa na gari ya moshi.

Yashimiye inzego z’umutekano, ingabo za Ukraine n’abakora intwaro z’iki gihugu, avuga ko iki gikorwa cyari igisubizo ku bitero u Burusiya bukomeje kugaba ku bikorwa remezo bya Ukraine.

Ikiraro cya Crimea ni imwe mu nzira zikomeye u Burusiya bwifashisha mu kugeza abasirikare, ibikoresho bya gisirikare, amasasu n’ibikomoka kuri peteroli muri Crimea no mu bice by’amajyepfo ya Ukraine bigenzura.

Kwangirika kwacyo bishobora guteza imbogamizi mu kugeza ibikoresho ku ngabo z’u Burusiya ziri muri ako karere.

Ubuyobozi bw’ingabo za Ukraine bwatangaje ko igice cy’umuhanda cyangiritse ku buryo imodoka zitagishobora kukinyuraho, mu gihe igice cya gari ya moshi na cyo cyagize ibyangiritse.

Ku ruhande rw’u Burusiya, umuvugizi wa Perezida Vladimir Putin, Dmitry Peskov, yatangaje ko iki kiraro kizasanwa kandi kikongera gukoreshwa, ndetse ko kizaba kimeze neza kurusha uko cyari kimeze mbere.

Iki gitero kibaye mu gihe intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya ikomeje gufata indi ntera, aho ibihugu byombi bikomeje kwibasira ibikorwa remezo bifite akamaro mu bikorwa bya gisirikare n’ubwikorezi.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza