UN Women ifite Uhagarariye mushya mu Rwanda: Marie Goreth Nizigama yakiriwe na MIGEPROF

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Consolée Uwimana, yakiriye ku wa 17 Nzeri 2026 intumwa z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburinganire n’iterambere ry’umugore (UN Women), zirimo Anna Mutavati, Umuyobozi wa UN Women mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, na Marie Goreth Nizigama, uherutse gutangira inshingano zo guhagararira UN Women mu Rwanda.
Uru ruzinduko rw’icyubahiro rwabereye muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) i Kigali, rubera Nizigama umwanya wo guhura n’abayobozi b’iyi Minisiteri nk’Uhagarariye UN Women, nyuma y’iminsi itandatu gusa ashyikirije Leta y’u Rwanda impapuro zimwemerera gutangira izo nshingano.
Mu butumwa MIGEPROF yashyize ku rubuga rwa X, yatangaje ko Minisitiri Uwimana “yashimiye Madamu Mutavati kuri uru ruzinduko, anaha ikaze Nizigama, ashimangira ko MIGEPROF yiyemeje gukorana bya hafi na UN Women Rwanda.” Uwimana yagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango muri Kamena 2024.
Anna Mutavati, Umuyobozi wa UN Women mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, afata ijambo mu biganiro byabereye muri MIGEPROF.
Ubufatanye bushingiye ku byo u Rwanda rushyize imbere
Mu butumwa bwa kabiri, MIGEPROF yavuze ko muri ibi biganiro impande zombi “zaganiriye ku mahirwe yo gushimangira ubufatanye, UN Women yongera gushimangira ko ishyigikiye ibyo u Rwanda rushyize imbere mu buringanire, kandi hagaragazwa inzego zakwibandwaho mu bufatanye bwimbitse bugamije kugera ku ntego zihuriweho.”
Ku ruhande rwayo, UN Women Rwanda yatangaje ko Mutavati na Minisitiri Uwimana “bashimye ubufatanye bumaze igihe kirekire, baganira ku bikorwa bihuriweho bigamije kuziba icyuho kigikomeje kugaragara hagati y’abagore n’abagabo mu mibereho n’ubukungu, kugira ngo intambwe imaze guterwa mu buringanire no guteza imbere abagore isigasirwe kandi ikomeze gutera imbere ku nzego zose.” Ubutumwa bw’impande zombi ntibwagaragaje ibikorwa byihariye byemeranyijweho cyangwa amasezerano mashya yasinywe.
Abayobozi ba MIGEPROF n’intumwa za UN Women mu biganiro byabereye mu cyumba cy’inama cya Minisiteri, ku wa 17 Nzeri 2026.
Mutavati yari mu ruzinduko mu Rwanda, aho ku munsi wabanje, ku wa 16 Nzeri, yari yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Usta Kaitesi. Yagizwe Umuyobozi wa UN Women mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo mu 2024, avuye ku mwanya wo guhagararira UN Women muri Kenya yariho kuva mu 2019. Mbere yaho yari Umwungirije w’Uhagarariye UN Women muri Uganda (2014–2019). UN Women ivuga ko afite uburambe bw’imyaka 26 mu bikorwa by’iterambere, kandi ko afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mategeko n’iy’icyiciro cya gatatu mu mategeko yerekeye abagore, zombi yazikuye muri Kaminuza ya Zimbabwe.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Consolée Uwimana, mu biganiro n’intumwa za UN Women.
Nizigama: uburambe mu Burundi, Liberia na Mali
Marie Goreth Nizigama, ukomoka mu Burundi, yashyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, impapuro zimwemerera gutangira inshingano ku wa 11 Nzeri 2026. Nk’uko Umunota yabitangaje, azayobora ibikorwa bya UN Women mu Rwanda birimo guteza imbere uruhare rw’abagore mu bukungu, kongerera ubushobozi abagore n’abakobwa no kuzamura imibereho yabo.
Minisitiri Consolée Uwimana (iburyo) na Marie Goreth Nizigama, Uhagarariye UN Women mushya mu Rwanda.
Nizigama si mushya mu nzego z’ubuyobozi. Nk’uko ibinyamakuru Le Challenger na Nyeleni Magazine byabitangaje mu 2022, hagati ya 2005 na 2007 yabaye Minisitiri w’Igenamigambi ry’Iterambere no Kongera Kubaka Igihugu, ndetse na Minisitiri w’Ubwikorezi, Amaposita n’Itumanaho mu Burundi. Kuva muri Mata 2010 kugeza muri Kamena 2017 yakoreye Porogaramu y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Iterambere (UNDP) muri Côte d’Ivoire, nyuma ahagararira UN Women muri Liberia kuva mu 2017 kugeza mu 2022, mbere yo koherezwa kuyihagararira muri Mali.
Nk’uko Nyeleni Magazine yabitangaje, ku wa 25 Gashyantare 2022, ubwo yakirwaga n’abayobozi ba Mali agiye gutangira imirimo muri icyo gihugu, Nizigama yababwiye ati: “Kimwe cya kabiri cy’abaturage ni imbaraga zidakwiye gusigara ku ruhande. Ni umutungo mu kubaka igihugu.”
Minisitiri Consolée Uwimana (iburyo) na Anna Mutavati, Umuyobozi wa UN Women mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo.
UN Women n’inzego z’uburinganire mu Rwanda
UN Women yashinzwe muri Nyakanga 2010 n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, ihuriza hamwe amashami ane y’uwo Muryango yakoraga gusa ku buringanire no guteza imbere umugore.
Ku rubuga rwayo, UN Women ivuga ko u Rwanda rwihariye ku isi mu guteza imbere uburinganire n’ubushobozi bw’abagore, by’umwihariko mu ruhare rwabo muri politiki, aho abagore bafite hafi bibiri bya gatatu by’imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko. Ivuga ko ibyo byagezweho bishingiye ku bushake bukomeye bwa politiki, kandi ko inzego za Leta zigize urwego rw’igihugu rushinzwe uburinganire, ari zo MIGEPROF, Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire (GMO), Inama y’Igihugu y’Abagore (NWC) n’Ihuriro ry’Abagore Bagize Inteko Ishinga Amategeko (FFRP), zigize uburyo bukomeye kandi bunoze bwo kwinjiza uburinganire mu bikorwa byose no kubukurikirana.
Minisitiri Consolée Uwimana, Anna Mutavati na Marie Goreth Nizigama hamwe n’abandi bitabiriye ibiganiro, mu ifoto y’urwibutso.