Urukiko rwa EAC rushaka kongererwa ububasha mu guca imanza z’ubucuruzi

Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) rurifuza kongererwa ububasha bwo kuburanisha amakimbirane ajyanye n’ubucuruzi, ishoramari n’ibibazo by’ifaranga, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubutabera n’ubufatanye mu bukungu hagati y’ibihugu bigize uyu muryango.
Iki cyifuzo kiri mu ngingo z’ingenzi zizaganirwaho ku wa Kane, tariki ya 12 Ugushyingo 2026, mu birori bizabera i Arusha muri Tanzania, byo kwizihiza imyaka 25 Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) rumaze rushinzwe.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 6 Ugushyingo 2026, Perezida w’uru rukiko, Umucamanza Nestor Kayobera, yatangaje ko iyi sabukuru izaba umwanya wo gusuzuma ibyo urukiko rumaze kugeraho, imbogamizi rugihura na zo n’icyakorwa kugira ngo rurusheho guha ubutabera abaturage b’ibihugu umunani bigize EAC.
Kugeza ubu, imwe mu nshingano z’ibanze z’uru rukiko ni ugusobanura no kugenzura iyubahirizwa ry’amasezerano ashyiraho Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Rufite kandi ububasha bwo kuburanisha zimwe mu mpaka zirebana n’akazi ndetse n’izishingiye ku masezerano y’ubukemurampaka.
Icyakora, hari icyifuzo cyo kwagura ububasha bwarwo kugira ngo rurusheho kugira uruhare mu gukemura amakimbirane ajyanye n’ubucuruzi, ishoramari n’ibikorwa by’imari mu karere.
Ibi byitezweho gufasha abacuruzi n’abashoramari bakorera mu bihugu bitandukanye bya EAC kubona uburyo bwisumbuyeho bwo gukemura amakimbirane ashobora kuvuka mu mikoranire yabo, no gutuma amategeko agenga ibikorwa by’ubukungu mu muryango arushaho kubahirizwa.
Gusa, kwagura ubu bubasha ntibishobora gukorwa n’urukiko rwonyine. Ingingo ya 27 y’amasezerano ashyiraho EAC iteganya ko kongera ububasha bw’urukiko bisaba ko ibihugu bigize umuryango byemeranya ku masezerano y’inyongera abugena.
Urukiko rwa EAC rugaragaza ko amasezerano ateganya kwagura ububasha bwarwo mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari ataremezwa n’ibihugu byose bigize uyu muryango.
Mu biganiro byo ku wa 12 Ugushyingo, hazanasuzumwa imbogamizi zijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’uru rukiko mu bihugu bigize EAC, ndetse n’uburyo bwo kurushaho kunoza imikorere yarwo.
Biteganyijwe ko ibi birori bizafungurwa ku mugaragaro na Rebecca Alitwala Kadaga, Minisitiri w’Intebe wungirije wa Mbere wa Uganda, akaba na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri icyo gihugu.
Hazitabira kandi abayobozi b’inzego z’ubutabera, abahagarariye ibihugu bigize EAC, abanyamategeko n’abandi bafatanyabikorwa mu rwego rw’ubutabera.
Muri ibyo birori hazanatangizwa gahunda y’ibikorwa by’uru rukiko y’imyaka ya 2026/2027 kugeza mu 2031/2032, igaragaza ibyo ruzibandaho mu myaka iri imbere.
Urukiko rwa EAC rwashinzwe mu Ugushyingo 2001, rukaba rufite icyicaro cy’agateganyo i Arusha muri Tanzania. Rukorera ibihugu umunani bigize uyu muryango, birimo n’u Rwanda.