Impeta zazanywe na ‘drone’! Nana Nadine yakoze ubukwe n’umukunzi we Fred Gafenge

Marie Sincere Mushimiyimana ·

Impeta zazanywe na ‘drone’! Nana Nadine yakoze ubukwe n’umukunzi we Fred Gafenge

Umukinnyi wa filime Iradukunda Nadine, uzwi cyane nka Nana Nadine, yasezeranye kubana akaramata na Fred Gafenge mu bukwe bwaranzwe n’udushya dutandukanye, turimo gukoresha ‘drone’ mu kuzana impeta abageni bambikanye.

Ubu bukwe bwabereye i Rusororo muri Jalia Hall kuri iki Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, bwabimburiwe n’imihango yo gusaba no gukwa, mbere y’uko aba bombi basezerana imbere y’Imana, bakanakora ibirori byo kwiyakira.

Kimwe mu byakuruye amaso y’abitabiriye uyu muhango ni uburyo impeta z’abageni zazanywe. Ubwo uwayoboraga umuhango yasabaga ko bazana impeta kugira ngo azisengere, yabanje kubwira abari aho ko zitabuze, ahubwo ko bagiye kwibonera uko ziza.

Nyuma y’akanya gato, ‘drone’ yagaragaye mu kirere izanye impeta, abatumirwa bubura amaso bareba uko izimanura. Uwayoboraga umuhango yazakiriye, arazisengera mbere y’uko abageni bazambikana nk’ikimenyetso cy’isezerano ryabo.

Ikindi cyaranze uyu muhango ni uko Nana Nadine na Fred Gafenge bahisemo kuvuga indahiro z’urukundo mu magambo biteguriye ubwabo, aho gukoresha gusa amagambo asanzwe akoreshwa mu gusezeranya abageni.

Uwayoboraga umuhango yasobanuye ko yabemereye gukoresha ayo magambo kuko na yo afite ubusobanuro bukomeye mu isezerano bagiye kugirana.

Mu ndahiro ze, Fred yavuze ko yatangiye gusenga asaba Imana umugore bazashakana afite imyaka 18, ataramenya uwo azaba ari we.

Yabwiye Nana Nadine ko kumukunda ari umwe mu migisha ikomeye yabonye mu buzima bwe, anamusezeranya kuzamuba hafi no kumukunda mu bihe byose.

Nana Nadine na we yashimiye umugabo we kuba yarakomeje guharanira urukundo rwabo nubwo hari ibihe bitari byoroshye.

Yagize ati:

“Urakoze, mugabo wanjye, kuba waraharaniye urukundo rwacu. Byari bikomeye cyane, ariko twarabishoboye.”

Ubu bukwe bwahuje inshuti, imiryango n’abantu batandukanye bazwi mu myidagaduro nyarwanda, barimo abakinnyi ba filime bakoranye na Nana Nadine.abakinnyi ba filime Claption, Titi Brown na Bamenya, umuhanzi Dr Nsabi, DJ Diddyman na Rwego Yves. Nana Nadine, wamenyekanye cyane muri filime City Maid, yanashyigikiwe n’abakobwa n’abasore bakoranye mu mwuga wa sinema, bari baje kwifatanya na we mu byishimo by’umunsi w’ubukwe bwe.

Umuhanzi Massamba Intore ni umwe mu bagize uruhare muri ibi birori, aho yataramiye abari aho ndetse akaba ari na we wasohoye umugeni mu muhango wo gusaba no gukwa.

Nana Nadine na Fred Gafenge bakoze ubu bukwe nyuma y’uko ku wa 29 Ukwakira 2026 bari barasezeranye imbere y’amategeko.

Impeta zazanywe na ‘drone’! Nana Nadine yakoze ubukwe n’umukunzi we Fred Gafenge

Urugendo rwabo rugana ku kurushinga rwamenyekanye cyane ku wa 15 Nyakanga 2026, ubwo Fred yambikaga Nana Nadine impeta amusaba kuzamubera umugore. Muri Kanama uwo mwaka, umuryango wa Fred wagiye gufata irembo mu muryango w’umukunzi we.

Nana Nadine ni umwe mu bakinnyi ba filime bazwi muri sinema nyarwanda, aho yamenyekanye cyane muri filime zirimo City Maid, Maya na Hurts Harder. Yaje no gutangira gukora filime ze bwite, zirimo iyitwa Stain.

Amafoto yaranze umuhango wo gusaba no gukwa

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza