Ni nde uzaba James Bond mushya? Urugamba rwo kumuhitamo rugeze mu mahina

Nyuma y’imyaka itanu Daniel Craig asezeye ku gukina James Bond, kompanyi ya Amazon MGM Studios iri hafi guhitamo umukinnyi mushya uzasimbura uyu mugabo wamamaye muri filime z’ubutasi zakunzwe ku Isi.
Amakuru yatangajwe na BBC, ishingiye ku binyamakuru bikomeye mu bijyanye na sinema birimo The Hollywood Reporter, Deadline na Variety, avuga ko igeragezwa rya nyuma ry’abakinnyi bahatanira uyu mwanya riteganyijwe gutangira kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2026, rikazakomeza mu minsi ikurikiyeho.
Mu bakinnyi bahabwa amahirwe menshi harimo Callum Turner, Jack Lowden na Josh O’Connor, bose bakomoka mu Bwongereza, nubwo kugeza ubu Amazon MGM Studios itaremeza ku mugaragaro amazina y’abari mu cyiciro cya nyuma.
Bivugwa ko abakinnyi bari hagati ya batatu na batanu ari bo basigaye mu rugamba rwo kwambara ikote rya James Bond, umukinnyi wamenyekanye cyane mu bikorwa by’ubutasi, gukoresha intwaro no kwitwara neza mu bihe by’akaga.
Iri geragezwa rizibanda ku bintu bitatu by’ingenzi: ubushobozi bwo gukina ibikorwa by’imirwano n’ibindi bisaba imbaraga, uburyo umukinnyi agaragara imbere ya kamera ndetse n’ubuhanga bwo kuvuga ibiganiro biri muri filime.
Jack Lowden, wamenyekanye muri filime y’uruhererekane Slow Horses, ari mu bahabwa amahirwe menshi. Callum Turner, wakinnye muri Masters of the Air, na we akomeje kuvugwa cyane, mu gihe Josh O’Connor wamamaye muri The Crown na Challengers ari mu bandi bahatanira uyu mwanya.
Hari n’abandi bakinnyi bari bamaze igihe bavugwa nk’abashobora guhabwa uyu mwanya, barimo Aaron Taylor-Johnson, James Norton na Paul Mescal. Gusa amakuru mashya agaragaza ko bamwe batakiri mu bahabwa amahirwe menshi.
Umwanditsi wa filime ya James Bond ari we Steven Knight yavuze ko muri Nzeri yarangiye habonetse inyandiko y’agateganyo
Umukinnyi Jacob Elordi, wamamaye muri Euphoria, na Jack O’Connell na bo ntibitezwe muri iri geragezwa rya nyuma, nubwo mbere bari baravuzwe mu bashobora gukina James Bond.
Nubwo iki cyiciro cya nyuma kigiye gutangira, nta tariki yemejwe yo gutangaza umukinnyi uzatsinda. Amy Pascal, umwe mu bazatunganya filime nshya, yari aherutse kugaragaza ko bishoboka ko izina rye rizamenyekana mbere y’uko 2026 irangira.
James Bond mushya azaba asimbuye nde?
Daniel Craig yakinnye James Bond mu gihe cy’imyaka 15, agaragara muri filime eshanu, guhera kuri Casino Royale yo mu 2006 kugeza kuri No Time to Die yasohotse mu 2021.
Uyu mwanya ni umwe mu ikomeye muri sinema, kuko kuva James Bond yatangira gukinwa mu ruhererekane rwemewe mu 1962, abakinnyi batandatu gusa ari bo bamaze kuwugaragaramo.
Abo ni Sean Connery, George Lazenby, Roger Moore, Timothy Dalton, Pierce Brosnan na Daniel Craig.
Filime nshya ya James Bond izatunganywa na Denis Villeneuve, wamamaye mu kuyobora filime za Dune, mu gihe Steven Knight, wahimbye Peaky Blinders, ari we uri kwandika inkuru yayo.
Iyi filime iteganyijwe gusohoka mu 2028, ikazaba iya mbere ya James Bond ikozwe nyuma y’uko Amazon MGM Studios ibonye ububasha bwo kugena icyerekezo cy’uruhererekane, bwari bumaze igihe kirekire mu maboko y’umuryango wa Broccoli.
Nyuma y’imyaka itanu Daniel Craig asezeye ku gukina James Bond, kompanyi ya Amazon MGM Studios iri hafi guhitamo umukinnyi mushya uzamusimbura