“Ntabwo nakora sinema gusa ngo bivemo” - Mama Sava

Yvan Mukiza ·

“Ntabwo nakora sinema gusa ngo bivemo” - Mama Sava

Umukinnyi wa filime nyarwanda Mama Sava, wamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane ya “Papa Sava”, yatangaje ko adashobora gutungwa no gukina filime gusa, kubera amafaranga make aboneka muri uru ruganda ugereranyije n’ayo abakinnyi bakenera mu buzima bwa buri munsi.

Yabigarutseho mu kiganiro Samedi Détente cya Radio Rwanda cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026, yari yatumiwemo ari kumwe na mugenzi we Pattyno, na we wamenyekanye muri filime ya “Papa Sava”.

Mama Sava yavuze ko agitangira gukina filime atishyurwaga, ariko ko ubu abamushaka babanza kumubaza amafaranga yifuza guhembwa. Yagaragaje ko urwego rwa sinema nyarwanda rwateye imbere, ku buryo rutangiye no gukurura abakinnyi b’abanyamahanga.

Icyakora, yashimangiye ko nubwo hari intambwe imaze guterwa, amafaranga abakinnyi binjiza muri sinema ataragera ku rwego rwabafasha kuyigira isoko yabo yonyine y’ubutunzi.

Yagize ati: “Ntabwo nakora sinema gusa ngo bivemo, ntabwo byashoboka.”

Mu kiganiro hanagarutswe ku mbogamizi z’amafaranga, aho umukinnyi ashobora guhembwa ibihumbi 500 Frw kandi akeneye miliyoni 3 Frw, ndetse no kuba filime nyarwanda zitagaragara ku mbuga zikomeye za televiziyo zo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Mama Sava yavuze ko azakomeza gukina filime, ariko ko adateganya kuzitunganya ku giti cye kubera amafaranga menshi bisaba n’inyungu nke zibonekamo.

Yagize ati: “Nzafata amasomo menshi ashoboka mbe umukinnyi mwiza, ariko sinaba porodiyuseri mwiza. Gukora filime mu Rwanda birahenze cyane, kandi umusaruro ntungana n’ibyo washoye.”

Pattyno we yavuze ko abakunzi be bakomeje kumusaba gusubukura udukino tw’urwenya yakoraga ku mbuga nkoranyambaga, ariko ko yaduhagaritse kubera umwanya munini twamusabaga kandi tutamwinjiriza amafaranga.

Umukinnyi wa filime nyarwanda Mama Sava, wamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane ya “Papa Sava”

Yasobanuye ko agakino kamwe kamutwaraga iminsi ine cyangwa itanu, kuva ku kwandika inkuru, gufata amashusho, kuyatunganya kugeza ku gushyiramo amajwi.

Yagize ati: “Komedi zaranzamuye, nta cyo nzishinja rwose.”

Yongeyeho ati: “Impamvu ntari gukora ni uko ibyo ndimo ubu bindutira ibyo nari ndimo.”

Mama Sava yanagiriye inama abifuza kwinjira muri sinema nyarwanda, by’umwihariko abakobwa, kubanza kumenya neza uko urwo rwego rukora n’icyo bifuza kurugeraho.

Pattyno na we ahamya ko bigoye gu

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza