U Rwanda rwashyize sinema mu nzego zitezweho guhanga imirimo no gukurura ishoramari

Ibanze Admin ·

U Rwanda rwashyize sinema mu nzego zitezweho guhanga imirimo no gukurura ishoramari

Guverinoma y’u Rwanda yashyize uruganda rwa sinema mu nzego zitezweho kugira uruhare rukomeye mu guhanga imirimo mishya, gukurura ishoramari no guteza imbere ubukungu bushingiye ku guhanga no ku ikoranabuhanga.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, yabigarutseho mu biganiro byahuje abakora muri sinema bitabiriye Kigali Cine Junction Film Festival.

Yagaragaje ko sinema itagomba gufatwa gusa nk’uburyo bwo kwidagadura cyangwa gusigasira umuco, ahubwo ko ari urwego rushobora gutanga umusanzu ufatika mu iterambere ry’igihugu.

Mu cyerekezo u Rwanda rwashyize imbere, guteza imbere sinema bisaba kongerera ubumenyi abayikora, guteza imbere ibikorwa remezo, koroshya uburyo bwo kubona igishoro no kubaka ubufatanye hagati y’abatunganya filime, abashoramari n’ibigo byo mu Rwanda no hanze yarwo.

Uruganda rwa filime ntirureba abakinnyi n’abayobozi ba filime gusa. Mu gihe filime iri gutunganywa hakenerwa abakora amashusho, amajwi, amatara, imyambaro, ibiribwa, ubwikorezi, aho gucumbika n’izindi serivisi nyinshi.

Ibi bituma umushinga umwe wa filime ushobora kugira uruhare mu bukungu bw’ahantu wafatiwe mbere y’uko iyo filime ubwayo igera ku bayireba.

U Rwanda kandi rwashyize imbere ko filime zihakorerwa zarushaho gufasha igihugu kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, haba binyuze mu nkuru zivuga ku Rwanda cyangwa mu gukurura abatunganya filime baturutse hanze.

Iki cyerekezo kijyanye n’izamuka ry’ibikorwa nka Kigali Cine Junction, imaze kuba urubuga ruhuza abakora sinema bo mu Rwanda n’abo mu bindi bihugu, ikanatanga umwanya ku biganiro, amahugurwa n’iyerekanwa rya filime.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza