Mushikiwabo yagaragaje ibyagezweho mu gushyira mu bikorwa imyanzuro y’Inama ya 19 ya Francophonie

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yagaragaje ibyagezweho mu gushyira mu bikorwa imyanzuro y’Inama ya 19 y’uyu muryango, ubwo yitabiraga Inama y’Abaminisitiri yatangiye i Phnom Penh muri Cambodge.
Iyi nama ya 48 y’Abaminisitiri b’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (CMF) yatangiye ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ugushyingo 2026, iyobowe na Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Cambodge, Prak Sokhonn.
Abaminisitiri bazasuzuma ibibazo bitandukanye bya politiki n’ubufatanye, ndetse n’imishinga y’inyandiko izashyikirizwa Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu nama yabo izabera i Phnom Penh ku wa 15 no ku wa 16 Ugushyingo 2026.
Mu byo Mushikiwabo yagarutseho harimo ukwiyongera kw’ubufasha buhabwa abakandida bakomoka mu bihugu bikoresha Igifaransa bahatanira imyanya mu bigo mpuzamahanga.
Yashimye by’umwihariko umusaruro w’ubwo bufasha, bwatumye umubare w’abakomoka mu bihugu bigize uyu muryango batorerwa imyanya mu bigo mpuzamahanga urushaho kwiyongera.
Mushikiwabo yanagaragaje ibyagezweho mu bikorwa bigamije gutuma ibihangano n’ibindi bikorwa byo mu Gifaransa birushaho kumenyekana no kuboneka bitagoranye.
Yagarutse kandi ku musaruro w’ibikorwa byo guhugura abarimu no guteza imbere ikoreshwa ry’indimi nyinshi, biri mu byakozwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe mu Nama ya 19 ya Francophonie.
Iyi nama y’Abaminisitiri ibaye habura umunsi umwe ngo hatangire Inama ya 20 ya Francophonie y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, izatorerwamo Umunyamabanga Mukuru wa OIF.
Louise Mushikiwabo, umukandida w’u Rwanda, arahatanira manda ya gatatu kuri uyu mwanya. Ahatanye na Juliana Amato Lumumba wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Coumba Bâ wa Mauritania na Dacian Cioloș wa Romania.
Ibihugu 53 bifite ubunyamuryango busesuye muri OIF ni byo bifite uburenganzira bwo gutora Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.
Inama ya 48 y’Abaminisitiri ba Francophonie (CMF) i Phnom Penh
Abaminisitiri n’intumwa z’ibihugu bigize OIF mu nama ya CMF i Phnom Penh
Louise Mushikiwabo ageza ijambo ku Nama ya 48 y’Abaminisitiri ba Francophonie
Intumwa zitabiriye Inama ya 48 y’Abaminisitiri ba Francophonie
Intumwa z’ibihugu bigize Francophonie mu nama y’abaminisitiri
Amabendera y’ibihugu bigize Francophonie aho inama ibera i Phnom Penh