Perezida Kagame yaganiriye na Gnassingbé i Phnom Penh

Ibanze ·

Perezida Kagame na Faure Gnassingbé basuhuzanya i Phnom Penh muri Cambodge, ku wa 14 Ugushyingo 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahuye na Faure Essozimna Gnassingbé, Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo akaba n’Umuhuza Mukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu bibazo byo mu burasirazuba bwa RDC.

Aba bayobozi bahuriye i Phnom Penh muri Cambodge, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ugushyingo 2026, habura umunsi umwe ngo hatangire Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Francophonie nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro.

Mu 2025, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) wagize Gnassingbé Umuhuza Mukuru mu bibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Si ubwa mbere aba bayobozi bahuye muri uyu mwaka. Ku wa 30 Mutarama 2026, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro biherereye muri Village Urugwiro i Kigali na Gnassingbé, Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo akaba n’Umuhuza Mukuru wa AU mu bikorwa byo gushakira amahoro uburasirazuba bwa RDC.

Nyuma yaho, aba bayobozi bombi bahuye n’itsinda ry’impuguke ryashyizweho na AU, rigizwe n’abahoze ari abakuru b’ibihugu bya Afurika ari bo Olusegun Obasanjo wa Nigeria, Sahle-Work Zewde wa Ethiopia, Mokgweetsi Masisi wa Botswana na Catherine Samba-Panza wa Centrafrique. Ibiganiro byibanze ku mutekano mu burasirazuba bwa RDC, aho ibiganiro bya dipolomasi bikomeje bigeze n’uburyo bwo kurushaho guhuza ibikorwa by’ubuhuza ku rwego rw’akarere n’urw’umugabane wa Afurika.

Guhura kw’aba bayobozi bije nyuma y’iminsi mike hamenyekanye amakuru y’uko Togo yanze ubusabe bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bwo kwakira bamwe mu barwanyi b’umutwe wa FDLR batifuza gutahuka mu Rwanda nyuma yo kwamburwa intwaro.

Amakuru yatangajwe na Jeune Afrique agaragaza ko ubuyobozi bwa Togo butemeye ubusabe bwa Kinshasa. Abantu babiri bahaye iki kinyamakuru amakuru bahakanye ko icyo cyemezo cyaba cyaratewe n’igitutu cy’u Rwanda, nk’uko Perezida Félix Tshisekedi yari yabivugiye i Moscou mu Burusiya, ku wa 30 Ukwakira 2026.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, na we yatangaje ko ubuyobozi bwa Togo butigeze bumenyesha u Rwanda iby’ubusabe bwa RDC bwo kohereza abarwanyi ba FDLR muri icyo gihugu.

Muri Gicurasi 2026, Perezida Kagame yongeye kwakira Gnassingbé i Kigali, aho yari yitabiriye inama ya kabiri nyafurika ku guhanga udushya mu bijyanye n’ingufu za kirimbuzi (NEISA). Togo ni yo izakira inama ikurikiyeho.

Ku wa 15 Kamena 2026, Perezida Kagame yakiriwe na Gnassingbé i Lomé muri Togo, mbere y’inama n’imurikagurisha byari bibaye ku nshuro ya mbere, byibanda ku bwikorezi bwo mu kirere muri Afurika.

Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Francophonie izabera i Phnom Penh ku wa 15 no ku wa 16 Ugushyingo 2026. Yabanjirijwe n’inama ya 48 y’Abaminisitiri ba Francophonie yabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti: “Réinvestir dans la paix pour une prospérité partagée et une stabilité durable”, bisobanuye kongera gushora imbaraga mu kubaka amahoro, hagamijwe iterambere risangiwe n’ituze rirambye.

Perezida Kagame yaganiriye na Gnassingbé i Phnom Penh

Ku wa 16 Ugushyingo 2026, abakuru b’ibihugu na za guverinoma bazatora Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF) mu nama yabo yihariye. Louise Mushikiwabo w’u Rwanda, usanzwe kuri uwo mwanya, yongeye kwiyamamaza.

Perezida Kagame ari muri Cambodge mu ruzinduko rw’akazi. Ku wa 13 Ugushyingo 2026, yakiriwe n’Umwami Norodom Sihamoni, anagirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe, Samdech Hun Manet, bombi bayobora umuhango w’ihererekanya ry’amasezerano atatu y’ubufatanye mu ishoramari, ubukerarugendo n’ingendo zo mu kirere.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na Faure Gnassingbé bari kumwe n’abagize itsinda ry’impuguke rya AU, Olusegun Obasanjo, Sahle-Work Zewde, Mokgweetsi Masisi na Catherine Samba-Panza, muri Village Urugwiro ku wa 30 Mutarama 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakira Faure Gnassingbé i Kigali ku wa 19 Gicurasi 2026, ubwo yari yitabiriye inama ya kabiri ya NEISA

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na Faure Gnassingbé i Lomé muri Togo, ku wa 15 Kamena 2026

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza