Igikomangoma Harry yiteguye gusubira mu gisirikare kurwanya u Burusiya bibaye ngombwa

Igikomangoma Harry cy’u Bwongereza cyatangaje ko cyiteguye kongera kujya mu gisirikare mu gihe cyaba gisabwe gufasha igihugu cyacyo guhangana n’ikibazo cy’umutekano giterwa n’u Burusiya, nyuma y’imyaka irenga 10 kivuye mu gisirikare.
Harry yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Telegraph ubwo yari mu mujyi wa Lviv muri Ukraine. Ibice by’icyo kiganiro byashyizwe ahagaragara ku wa 18 Ugushyingo 2026.
Yagize ati: “Ninsabwa kongera kujya mu gisirikare, kandi bikaba bikenewe, niteguye 100% gukorera igihugu cyanjye ndi kumwe n’abandi bahoze mu gisirikare ndetse n’abasirikare bakiri mu kazi.”
Harry, wamaze imyaka 10 mu gisirikare cy’u Bwongereza kuva mu 2005 kugeza mu 2015, yavuze ko abahoze mu gisirikare bagomba guhora biteguye kongera gukorera ibihugu byabo igihe bibaye ngombwa.
Yagize ati: “Ntekereza ko twese dukwiye kugira impungenge, rwose, kandi tugomba kwitegura. Ntekereza kandi ko abigeze gukora mu gisirikare bagomba kuba biteguye kongera gukorera ibihugu byabo.”
Igikomangoma Harry, cyakoreye inshuro ebyiri ubutumwa bwa gisirikare muri Afghanistan, aho cyanabaye umupilote w’indege za kajugujugu z’intambara zo mu bwoko bwa Apache, cyavuye mu gisirikare mu 2015.
Harry yavuze ko nubwo u Bwongereza budaterwaho ibisasu cyangwa ibindi bikoresho by’intambara, ibyo bidasobanura ko nta ntambara buhanganyemo n’u Burusiya.
Yagize ati: “Kuba nta ndege zitagira abapilote, amasasu n’ibisasu bya roketi bitugwaho ntibivuze ko tutari mu ntambara. Numva tumaze imyaka icumi turi mu ntambara.”
Yavuze ko u Burayi bumaze gusobanukirwa uburemere bw’ikibazo cy’umutekano gituruka ku Burusiya, ashimangira ko ibihugu byabwo bigomba gukomeza gushyira hamwe no gufasha Ukraine.
Ibi Harry yabitangaje nyuma y’urugendo yagiriye muri Ukraine ku wa 14 n’uwa 15 Ugushyingo 2026, aho yasuye abasirikare bakomerekeye ku rugamba ndetse n’abakinnyi bitegura kwitabira imikino ya Invictus Games izabera i Birmingham mu Bwongereza kuva ku wa 10 kugeza ku wa 17 Nyakanga 2027.
Ku wa 15 Ugushyingo, yasuye Superhumans Center, ikigo cyo muri Lviv kivura abasirikare bakomerekeye ku rugamba, kikanabaha insimburangingo.
Harry ni we watangije imikino ya Invictus Games mu 2014, igamije gufasha abasirikare n’abahoze mu gisirikare bafite ubumuga cyangwa ibikomere binyuze muri siporo.
Mu kiganiro cye, Harry yanenze mu buryo buziguye uko ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwitwara ku kibazo cy’intambara ya Ukraine, avuga ko hari itandukaniro hagati y’uburyo Abanyamerika benshi bashyigikira Ukraine n’uko ubutegetsi bw’igihugu cyabo bubibona.
Yavuze ko yizera ko Abanyamerika benshi bashyigikiye Ukraine, ariko ko ubutegetsi bushobora kuba bubifata mu bundi buryo.
Yongeyeho ko icyifuzo cye ari ukubona ibihugu by’u Burayi bikomeza gushyigikira Ukraine kugira ngo ibashe kwirwanaho no guhangana n’u Burusiya.
Harry kandi yavuze ko ubunararibonye bw’abahoze mu gisirikare bukwiye gukomeza gukoreshwa mu gufasha ibihugu byabo, ndetse no mu gihe batakiri mu mirimo ya gisirikare.
Igikomangoma Harry asuhuza kapiteni w’ikipe ya Ukraine, ari kumwe na Meghan na Joshua Smith, kapiteni w’ikipe ya Amerika (ibumoso), muri Ambasade ya Amerika i La Haye mu Buholandi, ku wa 15 Mata 2022, mbere y’Imikino ya Invictus.
Igikomangoma Harry mu marushanwa yo gusiganwa ku magare mu Mikino ya Invictus yitabiriwe n’ikipe ya Ukraine, i Sydney muri Australia, ku wa 21 Ukwakira 2018.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, ari kumwe n’abasirikare bakomerekeye ku rugamba mu kigo cya Superhumans Center i Lviv, ku wa 17 Ukuboza 2024, ari na cyo Igikomangoma Harry yasuye ku wa 15 Ugushyingo 2026.
Igikomangoma Harry atangiza ku mugaragaro Imikino ya Invictus i Toronto muri Canada, ku wa 23 Nzeri 2017.