U Rwanda na Cambodge byashyize umukono ku masezerano y’ishoramari, ubukerarugendo n’ingendo zo mu kirere

Kuri wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na Minisitiri w’Intebe wa Cambodge, Samdech Hun Manet, bayoboye ihererekanya ry’amasezerano atatu ku ishoramari, ubukerarugendo n’ingendo zo mu kirere, nyuma y’ibiganiro bagiranye i Phnom Penh.
Ibiganiro byabo byabereye mu Ngoro y’Amahoro (Peace Palace), nyuma ya saa sita, mu ruzinduko rw’akazi Perezida Kagame arimo muri Cambodge. Ni bimwe mu bikorwa byaranze gahunda ye y’uwo munsi, irimo guhura n’abayobozi batandukanye b’iki gihugu.
Nk’uko ikigo ntaramakuru cya Leta ya Cambodge, AKP, cyabitangaje, amasezerano ya mbere ni ay’ubwumvikane agamije ubufatanye mu ishoramari hagati y’Inama ya Cambodge ishinzwe Iterambere (CDC) n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere rw’u Rwanda (RDB).
Aya kabiri ni amasezerano y’ubwumvikane ajyanye n’ubufatanye mu by’ubukerarugendo. Aya gatatu ni ay’ingendo zo mu kirere hagati y’u Rwanda na Cambodge (Air Services Agreement). Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe Hun Manet ni bo bayoboye umuhango wo guhererekanya ayo masezerano yose uko ari atatu.
Muri urwo ruzinduko, Perezida Kagame yanahuye na Perezida wa Sena ya Cambodge, Samdech Hun Sen, mu Ngoro y’Ubufatanye (Solidarity Palace) ya Sena.
AKP, ishingiye ku muvugizi wa Sena, yatangaje ko Hun Sen yagaragaje ko u Rwanda na Cambodge bifite amateka asa. Yavuze ko amasezerano yari agiye gusinywa azaba umurongo ngenderwaho w’ingenzi mu gukomeza no kwagura umubano w’ibihugu byombi, by’umwihariko mu bukungu, ubucuruzi n’ishoramari.
Perezida Kagame yashimiye ubwakiranyi yagiriwe, agaragaza ko Cambodge ari igihugu kidasanzwe kandi ko iterambere ryacyo rimutera imbaraga mu nshingano ze zo kuyobora no guteza imbere u Rwanda. Yavuze kandi ko itsinda ryamuherekeje ryari ryaganiriye n’abo ku ruhande rwa Cambodge ku buryo umubano w’ibihugu byombi wakwagurwa.
Perezida Kagame yanasuye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Cambodge, Samdech Khuon Sudary, mu gukomeza gahunda y’ibiganiro n’abayobozi b’iki gihugu.
Mu gitondo cy’uwo munsi, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari bakiriwe n’Umwami Norodom Sihamoni mu Ngoro y’Umwami. Banasuye Urwibutso rw’Ubwigenge n’urw’Umwami-Se Norodom Sihanouk.
Uru ruzinduko rubaye mbere y’Inama ya 20 y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa, Francophonie, izabera i Phnom Penh kuva ku wa 14 kugeza ku wa 16 Ugushyingo 2026.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, asuhuzanya na Minisitiri w’Intebe wa Cambodge, Samdech Hun Manet, mu Ngoro y’Amahoro i Phnom Penh
Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe Hun Manet binjira aho ibiganiro byabereye
Perezida Kagame mu biganiro na Minisitiri w’Intebe wa Cambodge
Minisitiri w’Intebe wa Cambodge, Samdech Hun Manet, mu biganiro na Perezida Kagame
Intumwa z’u Rwanda n’iza Cambodge mu biganiro byabereye mu Ngoro y’Amahoro
Perezida Kagame n’intumwa z’u Rwanda mu biganiro na Cambodge
Ihererekanya ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na Cambodge, Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe Hun Manet babikurikiye
Abayobozi b’impande zombi bahererekanya amasezerano y’ubufatanye
Abayobozi b’impande zombi berekana amasezerano bamaze guhererekanya
Intumwa z’u Rwanda n’iza Cambodge nyuma y’ihererekanya ry’amasezerano