Perezida Kagame na Perezida wa Sena ya Cambodge baganiriye ku mateka y’ibihugu byombi no kwagura ubufatanye

Ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sena ya Cambodge, Samdech Techo Hun Sen, byibanze ku mateka ibihugu byombi bisangiye, ubudaheranwa bwabyo no gushimangira umubano n’ubufatanye hagati yabyo.
Aba bayobozi bahuriye mu Ngoro y’Ubufatanye (Solidarity Palace) ya Sena, i Phnom Penh, nyuma ya saa sita. Nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Instagram rwa Perezida Kagame, bagarutse ku budaheranwa bw’u Rwanda na Cambodge nyuma y’ibyago byabigwiriye, ndetse n’ubushake bwabyo bwo kwiyubaka no kwigira.
Bombi bongeye kwiyemeza gushimangira umubano w’ibihugu byabo no kwagura ubufatanye mu nzego z’ingenzi bifitemo inyungu.
Ikigo ntaramakuru cya Leta ya Cambodge (AKP), gishingiye ku byatangajwe n’Umuvugizi wa Sena, Chea Thyrith, cyatangaje ko Hun Sen yashimye uruzinduko rwa Perezida Kagame no kuba yaritabiriye Inama ya 20 ya Francophonie, agaragaza ko ibyo bishimangira agaciro u Rwanda ruha umubano warwo na Cambodge.
Hun Sen yagaragaje ko ibihugu byombi bifite amateka asa, kandi ko we na Perezida Kagame bahuye n’ingorane zisa mu buzima bwabo. Yasobanuye ko amasezerano yari agiye gusinywa azaba umurongo ngenderwaho mu mubano w’ibihugu byombi, cyane cyane mu bijyanye n’ubukungu, ubucuruzi n’ishoramari.
Yagaragaje kandi ko u Rwanda na Cambodge, nk’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, bifite byinshi bihuriyeho n’amahirwe yo gufatanya mu buryo bugirira akamaro buri ruhande.
AKP yatangaje ko Perezida Kagame yashimiye Hun Sen ubwakiranyi, avuga ko Cambodge ari igihugu kidasanzwe kandi ko iterambere ryacyo ryamuteye imbaraga mu bikorwa byo kuyobora no guteza imbere u Rwanda.
Perezida Kagame yanagaragaje ko ashishikajwe n’amateka ya Cambodge, asobanura ko ibyo we na Hun Sen banyuzemo bishobora kubafasha kurushaho kumvikana no kumenya aho bakwagurira ubufatanye. Yongeyeho ko intumwa ze zari zamaze kugirana ibiganiro n’iza Cambodge, kandi ko na we azakomeza ibyo biganiro muri uru ruzinduko.
Hun Sen yabaye Minisitiri w’Intebe wa Cambodge kuva mu 1985 kugeza mu 2023, akaba ari se wa Minisitiri w’Intebe uriho ubu, Samdech Hun Manet. Cambodge yanyuze mu bwicanyi bwakozwe n’ubutegetsi bwa Khmers Rouges hagati ya 1975 na 1979, bwahitanye abantu barenga miliyoni n’igice. Mu Rwanda, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abarenga miliyoni.
Kagame na Perezida wa Sena ya Cambodge baganiriye ku mateka ibihugu byombi bisangiye no kwagura ubufatanye
Kuri uwo munsi, Perezida Kagame yanagiranye ibiganiro na Hun Manet, nyuma bombi bayobora ihererekanya ry’amasezerano atatu ajyanye n’ishoramari, ubukerarugendo n’ingendo zo mu kirere. Yasuye kandi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Samdech Khuon Sudary. Mu gitondo, we na Madamu Jeannette Kagame bari bakiriwe n’Umwami Norodom Sihamoni.
Uru ruzinduko rubaye mbere y’Inama ya 20 ya Francophonie, izabera i Phnom Penh kuva ku wa 14 kugeza ku wa 16 Ugushyingo 2026.
Perezida Kagame na Samdech Techo Hun Sen binjira aho ibiganiro byabereye mu Ngoro y’Ubufatanye i Phnom Penh
Intumwa z’u Rwanda n’iza Cambodge mu biganiro byahuje Perezida Kagame na Hun Sen
Imodoka zari zitwaye Perezida Kagame n’intumwa ze mu mihanda ya Phnom Penh
Amabendera y’u Rwanda na Cambodge i Phnom Penh