Kigali yungutse umujyi w’inshuti muri Amerika, mu masezerano na St. Louis azoroshya ishoramari

Aimable Dusabimana ·

Fulgence Dusabimana ashyikiriza Meya wa St. Louis, Cara Spencer, umupira wanditseho Kigali

Umujyi wa Kigali n’uwa St. Louis, uherereye muri Leta ya Missouri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byasinyanye amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere imikoranire mu nzego zitandukanye, zirimo ishoramari, ubucuruzi, kunoza serivisi zihabwa abaturage no kurengera ibidukikije.

Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Ugushyingo 2026, mu muhango witabiriwe n’abayobozi b’imijyi yombi, barimo Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Fulgence Dusabimana, na Meya wa St. Louis, Cara Spencer.

Ni amasezerano yataziriwe ‘Sister City Agreement,’ agamije guteza imbere umubano w’ubushuti n’ubufatanye hagati y’imijyi yo mu bihugu bitandukanye, binyuze mu guhanahana ubumenyi, ubunararibonye no gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere zihuriweho.

Umujyi wa Kigali watangaje ko ubu bufatanye bugamije kurushaho guhuza abaturage b’imijyi yombi, binyuze mu ngendoshuri, guhanahana ubumenyi, korohereza ishoramari no kunoza imitangire ya serivisi.

Buzibanda kandi ku kurengera ibidukikije, guteza imbere umuco, kubungabunga amateka no gushaka ibindi bikorwa byafasha imijyi yombi kugera ku iterambere rirambye.

Mu muhango wo gushyira umukono kuri aya masezerano, Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali, Fulgence Dusabimana, yashimangiye ko ubu bufatanye bushya bukwiye kurenga inyandiko zashyizweho umukono, bukavamo ibikorwa bifatika bigirira akamaro abaturage.

Yagize ati:

“Nimucyo twiyemeze ko ubu bufatanye butanga umusaruro ushobora gupimwa, bukurura ishoramari, bugahanga amahirwe y’akazi, bugateza imbere udushya kandi bugashimangira umubano w’ubukungu n’imibereho myiza hagati y’abaturage bacu.”

Meya wa St. Louis, Cara Spencer, yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu iterambere, by’umwihariko uburyo rushyira abaturage ku isonga muri gahunda zarwo.

Yagize ati:

“St. Louis na Kigali bifite byinshi byo kwigiranaho. Nk’imijyi ifungura amarembo agana mu karere ka Midwest [Amerika y’Uburengerazuba bwo hagati] no muri Afurika, dufite byinshi duhuriyeho. Icyerekezo cy’u Rwanda gishingiye ku gushyira abaturage ku isonga no kwagura amahirwe y’iterambere ry’ubukungu kirashimishije, ariko kubona icyo cyerekezo gishyirwa mu bikorwa ni ikintu gihambaye rwose.”

Spencer yavuze ko ubu bufatanye bushobora kurushaho kwegeranya imijyi yombi, bugahuza abaturage n’ibigo biyikoreramo, ndetse bugafasha guhindura ubumenyi n’ubunararibonye isangiye amahirwe afatika yo guteza imbere ubukungu no guhanga udushya.

Umuyobozi w’Akarere ka St. Louis muri Leta ya Missouri, Dr. Sam Page, yashimangiye akamaro ko kubaka ubufatanye burambye hagati ya Kigali na St. Louis, avuga ko buzafasha kurushaho guhuza abaturage b’imijyi yombi no kubafungurira amahirwe mashya y’iterambere ry’ubukungu.

Yagize ati:

“Uyu munsi, ntituri guhuza imijyi ibiri gusa, ahubwo turafungura igice gishya cy’ubufatanye hagati y’abaturage bacu. Mu guhuza abaturage, ibigo by’ubucuruzi n’izindi nzego, dushobora guhindura intego dusangiye amahirwe afatika, tukagera ku musaruro urambye ku mpande zombi z’Inyanja ya Atlantika.”

Isinywa ry’aya masezerano ribaye mu gihe itsinda ry’abayobozi n’abashoramari baturutse muri St. Louis riri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, rugamije gushakisha amahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari.

Meya Cara Spencer wa St. Louis n’Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Fulgence Dusabimana nyuma yo gusinya amasezerano y’ubufatanye

Iryo tsinda ry’abantu 36, riyobowe na Meya Cara Spencer, ryageze mu Rwanda ku wa 8 Ugushyingo 2026, muri gahunda y’uruzinduko ruzakomeza no muri Kenya.

Uruzinduko rwabo rwibanze ku mahirwe y’ubufatanye mu nzego zirimo ubuhinzi, ubuzima, ikoranabuhanga, uburezi, ibikorwaremezo n’ubucuruzi.

Aya masezerano ni intambwe nshya mu mubano wa Kigali na St. Louis, aho biteganyijwe ko imijyi yombi izarushaho guhanahana ubunararibonye no gushyiraho imishinga ihuriweho, ishobora gufasha abaturage kubona amahirwe mashya y’iterambere.

Meya Cara Spencer wa St. Louis n’Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Fulgence Dusabimana bashyira umukono ku masezerano

Bamwe mu bitabiriye uyu muhango

Cara Spencer na Fulgence Dusabimana bahererekanya impano

Cara Spencer na Fulgence Dusabimana bafashe igishushanyo cyatanzwe nk’impano

Abitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano

Isinywa ry’aya masezerano ribaye mu gihe itsinda ry’abayobozi n’abashoramari baturutse muri St. Louis riri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Fulgence Dusabimana, ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango wo gusinya amasezerano

Meya wa St. Louis, Cara Spencer, ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango

Dr. Sam Page, Umuyobozi w’Akarere ka St. Louis, ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango

Cara Spencer, Fulgence Dusabimana na Dr. Sam Page mu muhango wo gusinya aya masezerano ya Sister City Agreement

Fulgence Dusabimana ashyikiriza Cara Spencer umupira wa Kigali Yacu

Cara Spencer yasize ibendera ry’iwabo nk’impano

Fulgence Dusabimana w’Umujyi wa Kigali yageneye impano Dr. Sam Page

Abitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati ya Kigali na St. Louis

Bamwe mu bitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano barimo abayobozi n’abashoramari bo muri St. Louis

Abayobozi b’Umujyi wa Kigali n’aba St. Louis nyuma yo gusinya amasezerano

Abayobozi n’abitabiriye umuhango bafata ifoto y’urwibutso

Ifoto y’urwibutso y’abitabiriye umuhango

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza