Macron yashyikirije Cambodge ubuyobozi bwa Francophonie, asaba ubwumvikane ngo harindwe ubumwe

Ibanze ·

Perezida Emmanuel Macron, Louise Mushikiwabo na Minisitiri w’Intebe wa Cambodge, Hun Manet, bazamuye amaboko bafatanye iruhande rw’Umwami Norodom Sihamoni, mu ihererekanya ry’ubuyobozi bwa Francophonie

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yashyikirije Cambodge ubuyobozi bw’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bya Francophonie, ashimangira ko kwaguka k’uyu muryango ari amahirwe, ariko ko kugera ku bwumvikane hagati y’ibihugu biwugize ari ngombwa kugira ngo ubumwe bwabyo burindwe.

Ni mu muhango wo gufungura Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bya Francophonie, wabaye ku Cyumweru, tariki ya 15 Ugushyingo 2026, i Phnom Penh muri Cambodge, ugatambuka ku rubuga rwa YouTube rw’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF).

U Bufaransa bwari bufite ubwo buyobozi kuva mu nama ya 19 yabereye i Villers-Cotterêts n’i Paris mu 2024. Macron yabushyikirije Minisitiri w’Intebe wa Cambodge, Hun Manet, imbere y’Umwami w’iki gihugu, Norodom Sihamoni, n’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo.

Macron yagize ati: “U Bufaransa bwishimiye kandi butewe ishema no kubashyikiriza uyu munsi ubuyobozi bw’Inama ya Francophonie.” Yongeyeho ati: “Dushobora kuba dutandukanye tuticiyemo ibice.”

Yavuze ko kuba Francophonie igarutse muri Aziya, nyuma y’imyaka hafi 30 ishize inama yayo ibereye i Hanoi, ari “ikimenyetso cy’uko umuryango wacu udaharirwa igihugu cyangwa umugabane n’umwe.”

Macron yagarutse ku byagezweho kuva mu nama yabereye i Villers-Cotterêts, yari ifite insanganyamatsiko yo guhanga, guhanga udushya no kwihangira imirimo mu Gifaransa.

Mu byo yagaragaje harimo Ishuri Mpuzamahanga rya Villers-Cotterêts rihugura abasemuzi, icyiciro cya mbere cy’amahugurwa yaryo kikaba cyarahuje abarimu 20 baturutse mu bihugu 17 birimo Cambodge. Yagarutse kandi kuri gahunda y’ingendo z’urubyiruko yiswe ‘Erasmus francophone’ n’ihuriro rishya ry’imijyi ryiswe ‘Cités associées’, anashimira Cambodge kuba yarateguye igikorwa cya FrancoTech ku nshuro ya kabiri.

Agaruka ku bwenge buhangano (AI), Macron yagize ati: “Ntidushobora kwemera ko ikoranabuhanga ry’ejo hazaza rihangwa rigenewe indimi nke gusa, rigasiga bamwe mu batuye Isi inyuma.”

Yatangaje ko muri iyi nama hazemezwa amatangazo menshi, agira ati: “Tuzafata imyanzuro haba ku miyoborere y’umuryango wacu, haba no ku kwakira abanyamuryango bashya.”

Macron yavuze ko kwaguka kwa Francophonie ari amahirwe, ariko ko bisaba kugirana ibiganiro birangwa no kuvugisha ukuri kandi bishingiye ku byo ibihugu bihuriyeho.

Yashimangiye ati: “Buri gihe bidusaba kugera ku bwumvikane kugira ngo turinde ubumwe. Iyo ni yo izongera kuba intego yacu nyamukuru muri iyi nama.”

Mbere y’uko Macron afata ijambo, Minisitiri w’Intebe wa Cambodge, Hun Manet, yahaye ikaze abitabiriye inama, agaragaza ko Phnom Penh izi agaciro k’amahoro.

Yagize ati: “Cambodge ivuga iby’amahoro kuko izi intambara.”

Hun Manet yavuze ko mu 2025 imirwano yadutse inshuro ebyiri hagati ya Cambodge na Thaïlande, ashimangira ko igihugu cye atari cyo cyabanje kurasa. Yavuze ko hari abahasize ubuzima n’imiryango yahatiwe guhunga.

Hun Manet yavuze ko nubwo agahenge kemejwe ku wa 27 Ukuboza 2025 gakomeje kubahirizwa, ibintu bikiri ingorabahizi. Yagaragaje ko ingabo za Thaïlande zikiri mu bice byinshi by’ubutaka bwa Cambodge, mu gihe Abanya-Cambodge bagera ku 20 000 batarasubira mu ngo zabo.

Yasabye ko imbibi zisanzwe zihuza ibihugu byombi zubahirizwa hakurikijwe amategeko mpuzamahanga, agira ati: “Nta rubibi rugomba guhindurwa hakoreshejwe imbaraga cyangwa hashingiwe ku byamaze gukorwa (fait accompli).”

Hun Manet yanagaragaje ibyifuzo bitatu bya Cambodge muri Francophonie, bishingiye ku gukumira, kwitegura no gutera imbere.

Icya mbere ni ugushyiraho ihuriro rya Francophonie rishinzwe gukumira amakimbirane no guhuza impande zishyamiranye. Icya kabiri ni ugushyiraho gahunda yo guhugura urubyiruko mu bwenge buhangano, guhuza za kaminuza no gusangira ibikoresho mu Gifaransa, by’umwihariko ku bihugu bifite amikoro make.

Ku cyifuzo cya gatatu, Cambodge yasabye ko i Phnom Penh hashyirwa ibiro bya Francophonie bishinzwe ubufatanye mu by’ubukungu, bizuzuzanya n’ibiro bya OIF biri i Hanoi.

Hun Manet yavuze kandi ko Cambodge, ifatanyije n’Ikigo cy’u Bufaransa gishinzwe Iterambere (AFD), iri gutegura ikigo cy’igihugu cy’ubwenge buhangano n’ubumenyi bushingiye ku isesengura ry’amakuru (Data Science).

Yasoje agira ati: “Buri gisekuru gihabwa amahoro nk’umurage. Nta na kimwe gishobora kuyafata nk’aho yizewe burundu.”

Minisitiri w’Intebe wa Cambodge, Hun Manet, aha ikaze abitabiriye Inama ya 20 ya Francophonie

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ageza ijambo ku bitabiriye ifungurwa ry’Inama ya 20 ya Francophonie i Phnom Penh

Perezida Emmanuel Macron, Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’Intebe Hun Manet n’Umwami Norodom Sihamoni, mu ihererekanya ry’ubuyobozi bwa Francophonie

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza