AU yasabye ibihugu bya Afurika gushyigikira umukandida w’Umunyafurika mu matora ya OIF

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Mahmoud Ali Youssouf, yasabye ibihugu bya Afurika kunga ubumwe no kwirinda gucikamo ibice mu matora y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF), kugira ngo uwo mwanya wegukanwe n’Umunyafurika.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Ugushyingo 2026, Mahmoud Ali Youssouf yagize ati: “Uyu munsi, umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF urahatanirwa n’abakandida b’Abanyafurika n’abatari Abanyafurika. Afurika igomba gukomeza kunga ubumwe kugira ngo ishyire imbere intsinzi y’Umunyafurika. Gutatana bigomba kwirindwa.”
Ubu butumwa buje nyuma y’umunsi umwe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) itangaje ko yiteguye gutekereza ku gukura kandidatire y’umukandida wayo, igasuzuma uburyo bwo gufatanya na Romania gushyigikira umukandida w’icyo gihugu.
Bwatambutse kandi ku munsi wo gufungura Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bya Francophonie, ibera i Phnom Penh muri Cambodge, kuva ku wa 15 kugeza ku wa 16 Ugushyingo 2026.
Muri iyi nama ni ho hazatorerwa Umunyamabanga Mukuru wa OIF uzayobora uyu muryango kuva mu 2027 kugeza mu 2030.
Abakandida bahatanira uyu mwanya ni Louise Mushikiwabo w’u Rwanda, uyobora uyu muryango kuva mu 2019 akaba ahatanira manda ya gatatu; Juliana Amato Lumumba wa RDC; Dr. Coumba Ba wa Mauritanie na Dacian Cioloș, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Romania.
Ubwo Inama Nyobozi ya AU yateraniraga i Addis Abeba ku wa 28 no ku wa 29 Nyakanga 2026, yafashe icyemezo EX.CL/Dec.1361(XLIX), cyemeza kandidatire za Mushikiwabo, Lumumba na Dr. Coumba Ba.
Muri icyo cyemezo, ibihugu bigize AU byasabwe kugirana ibiganiro ku rwego rwo hejuru no kumvikana ku mukandida umwe w’Umunyafurika byashyigikira kuri uwo mwanya.
Ku wa 14 Ugushyingo 2026, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC yatangaje ko nyuma y’ibiganiro yagiranye na Romania, yiteguye gutekereza ku gukura kandidatire ya Lumumba no gusuzuma uburyo bwo gufatanya gushyigikira Dacian Cioloș.
Iyo minisiteri yagaragaje ko iyo ntambwe idashobora guterwa n’uruhande rumwe, inibutsa ko ubusanzwe Umunyamabanga Mukuru wa OIF atorwa hashingiwe ku bwumvikane.
Kuri uwo munsi, Cioloș yanditse ku rubuga rwa X ati: “Tureke imyumvire yo guhangana, tugane ku bufatanye.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yanenze icyerekezo RDC yafashe cyo gushyigikira umukandida wa Romania, agaragaza ko kinyuranyije n’icyemezo cya AU kijyanye no gushyigikira kandidatire z’Abanyafurika mu nzego mpuzamahanga.
Mu muhango wo gufungura iyi nama, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ko abakuru b’ibihugu bazafata ibyemezo bijyanye n’imiyoborere y’umuryango no kwakira abanyamuryango bashya.
Yagize ati: “Buri gihe, bidusaba kubaka ubwumvikane kugira ngo turinde ubumwe. Ibyo ni byo na none tuzaba duharanira muri iyi nama.”
Louise Mushikiwabo na we, mu ijambo rye, yagize ati: “OIF si ihuriro rigamije kwirwanaho, kandi ubumwe bwayo ntibusaba ko ibihugu biyigize bihuza ibitekerezo kuri byose. Tugomba kandi kwirinda igishuko cyo guhindura OIF urubuga rw’imibanire y’ibihugu bibiri bibiri, kuko byayicamo ibice.”
Mahmoud Ali Youssouf, ukomoka muri Djibouti, ayobora Komisiyo ya AU kuva ku wa 13 Werurwe 2025, nyuma yo gutorerwa uwo mwanya ku wa 15 Gashyantare 2025 mu nama y’uyu muryango yabereye i Addis Abeba.
Mbere yo gutorerwa kuyobora Komisiyo ya AU, yari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Djibouti kuva mu 2005.
Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, uhatanira manda ya gatatu, ageza ijambo ku bitabiriye ifungurwa ry’Inama ya 20 ya Francophonie i Phnom Penh
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, asaba ubwumvikane mu ijambo yavugiye mu ifungurwa ry’Inama ya 20 ya Francophonie i Phnom Penh