Mushikiwabo yagaragaje isano rikomeye rihuza u Rwanda na Cambodge binyuze mu muco

Aimable Dusabimana ·

Louise Mushikiwabo ageza ijambo mu ifungurwa rya Village de la Francophonie i Phnom Penh

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yagaragaje ko u Rwanda na Cambodge ari ibihugu bibiri bifite byinshi bihuriyeho, by’umwihariko amateka, umuco n’ubudaheranwa bw’abaturage babyo, bahuje ubushake bwo kubaka ejo hazaza mu mahoro n’uburumbuke.

Yabigarutseho ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, ubwo yari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Cambodge, Samdech Hun Manet, mu muhango wo gufungura ku mugaragaro Village de la Francophonie i Phnom Penh.

Muri uwo muhango waranzwe n’imbyino gakondo z’Itorero ry’Igihugu Urukerereza n’ibitaramo by’abahanzi ba Cambodge, Mushikiwabo yashimye ubuhanga bw’abahanzi b’ibihugu byombi, agaragaza ko guhura kwabo bifite igisobanuro cyihariye.

Yagize ati:

“Binkora ku mutima by’umwihariko kubona hano imico y’ibi bihugu byombi ihura, ibihugu bibiri bifitanye isano mu rugendo rwabyo, nyamara bitandukanyijwe n’intera ndende cyane, kandi mu by’ukuri bisangiye ibyo ibihugu byose bigize Francophonie bisangiye: Umuco wacu n’ubumuntu bwacu.”

Mushikiwabo yakomeje agaragaza ko isano iri hagati y’u Rwanda na Cambodge itagarukira ku bikorwa by’umuco gusa, ahubwo inagaragarira mu mateka yabyo no mu cyerekezo abaturage babyo bafite.

Ati:

“Ibihugu bibiri bikungahaye ku mateka n’umurage bidasanzwe, abaturage b’ibihugu byombi bagaragaje ubudaheranwa budasanzwe, kandi uyu munsi bahuje ubushake bwo kubaka ejo hazaza habo mu mahoro n’uburumbuke.”

Yagaragaje ko umuco, umuziki n’imbyino ari uburyo bwiza bwo kugaragaza ibihuza abantu, hatitawe ku mipaka, intera ibatandukanya cyangwa ibibazo isi ihanganye na byo muri iki gihe.

Mushikiwabo yashimangiye ko ari na byo bigaragaza umwihariko wa Francophonie, kuko ituma abaturage bafite amateka n’imyumvire bitandukanye bahura, kandi bashobora kuba batarabona uburyo bwo guhura iyo uwo muryango utabaho.

Yanashimiye Ubwami bwa Cambodge, Guverinoma yayo n’amakipe yateguye Village de la Francophonie, agaragaza ko ubwakiranyi bw’Abanya-Cambodge n’imitegurire yayo bishimangira urukundo iki gihugu gifitiye Francophonie.

Mushikiwabo yagaragaje isano ikomeye ihuza u Rwanda na Cambodge binyuze mu muco

Yavuze ko buri nama ya Francophonie iba n’umwanya wo gusangira no kwishimira ubudasa bw’imico, irenze ibiganiro bya politiki na dipolomasi.

Iki gikorwa kirimo amazu y’imurikabikorwa y’ibihugu bitandukanye byo ku migabane itanu. Mushikiwabo yavuze ko Igifaransa n’Igikhmer bishobora kuba umusingi w’imikoranire mishya, anashishikariza Abanya-Cambodge kwitabira ibikorwa, ibiganiro n’ibitaramo bizajya biba buri munsi.

Village de la Francophonie izakomeza kugeza ku wa 17 Ugushyingo 2026, ikaba iri mu bikorwa biherekeza Inama ya 20 ya Francophonie, iteganyijwe i Phnom Penh kuva ku wa 14 kugeza ku wa 16 Ugushyingo 2026.

Itorero ry’Igihugu Urukerereza ribyina mu ifungurwa rya Village de la Francophonie i Phnom Penh

Ababyinnyi ba Cambodge mu ifungurwa rya Village de la Francophonie

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza