Nduhungirehe yashimye Abagize Inteko ya Amerika basabye ubuhuza butabogamye ku Rwanda na RDC

Ibanze ·

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, i Bruxelles ku wa 10 Werurwe 2025

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yashimiye abagize Inteko ya Amerika batatu basabye ko Amasezerano ya Washington y’Amahoro n’Iterambere ashyirwa mu bikorwa mu buryo buringaniye.

Mu butumwa yanyujije kuri X ku wa Kane, tariki ya 19 Ugushyingo 2026, Nduhungirehe yashimiye Umusenateri Mike Rounds n’Abadepite Ryan Zinke na Joe Wilson.

Yagize ati: “Nk’uko u Rwanda rwakomeje kubivuga, aya masezerano ni yo yuzuye kurusha andi mu gukemura aya makimbirane amaze imyaka 30 mu burasirazuba bwa RDC.”

Ubutumwa bwe bwasubizaga ubwa Joe Wilson bwo ku wa 18 Ugushyingo, ubwo yashyiraga ahagaragara ibaruwa yanditse afatanyije na Ryan Zinke na Mike Rounds.

Nduhungirehe yongeyeho ati: “Byaba rero bibabaje ubuyobozi bwa Amerika bwahuje impande kugira ngo aya masezerano y’amateka asinywe buramutse ari bwo buyasenye, binyuze mu buryo bugenda burushaho kutaringaniza no kudashyira mu gaciro mu kuyashyira mu bikorwa.”

Aya masezerano yasinywe ku wa 4 Ukuboza 2025 i Washington na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, ku buhuza bwa Perezida Donald Trump.

Nduhungirehe yasoje agira ati: “U Rwanda rukomeje kwiyemeza kubahiriza Amasezerano ya Washington no kugirana ubufatanye butanga umusaruro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Ibaruwa Wilson, Zinke na Rounds banditse ku wa 16 Ugushyingo 2026 yari igenewe Minisitiri w’Imari wa Amerika, Scott Bessent. Muri iyo baruwa, bamusabye kongera gusuzuma ibihano byafatiwe u Rwanda no gusaba RDC kubahiriza ibyo yiyemeje.

Bagize bati: “Ingamba ziherutse gufatwa, zirimo ibihano Minisiteri y’Imari ya Amerika yafatiye Ingabo z’u Rwanda na Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda, zirimo kubangamira uruhande rumwe, mu gihe zituma urundi ruhande rw’amasezerano rurushaho gutinyuka gushaka igisubizo cya gisirikare aho gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro.”

Abo bagize Inteko ya Amerika banavuze bati: “Icyo RDC yiyemeje cyo gusenya FDLR ntikirashyirwa mu bikorwa.”

Nduhungirehe yashimye Abagize Inteko ya Amerika basabye ubuhuza butabogamye ku Rwanda na RDC

Ku wa 2 Werurwe 2026, Minisiteri y’Imari ya Amerika yafatiye ibihano Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’abayobozi bazo bakuru bane. Ku wa 28 Ukwakira 2026, Amerika yongeye gufatira ibihano Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda n’ikigo cy’imari Zigama CSS.

Amerika ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 no kugira ingabo mu burasirazuba bwa RDC. Ibyo birego biri mu mpamvu yatanze zatumye ifata ibihano.

Ku wa 28 Ukwakira 2026, Bessent yagize ati: “U Rwanda rugomba guhagarika inkunga ruha M23 no kuvana ingabo zarwo mu burasirazuba bwa RDC.”

Amasezerano ya Washington yari yabanjirijwe n’amasezerano y’amahoro yasinywe ku wa 27 Kamena 2025 na Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, imbere y’Umunyamabanga wa Leta wa Amerika, Marco Rubio.

Ibaruwa Joe Wilson, Ryan Zinke na Mike Rounds bandikiye Minisitiri w’Imari wa Amerika, Scott Bessent, ku wa 16 Ugushyingo 2026.

Umudepite Joe Wilson wo muri Leta ya Caroline y’Amajyepfo, washyize iyo baruwa ku rubuga rwa X.

Umudepite Ryan Zinke wo muri Leta ya Montana, umwe mu bashyize umukono kuri iyo baruwa.

Umusenateri Mike Rounds wo muri Leta ya Dakota y’Amajyepfo, umwe mu bashyize umukono kuri iyo baruwa.

Olivier Nduhungirehe, Marco Rubio na Thérèse Kayikwamba Wagner bahana ibiganza nyuma y’isinywa ry’amasezerano y’amahoro i Washington ku wa 27 Kamena 2025.

Perezida Donald Trump, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, bashyira umukono ku Masezerano ya Washington ku wa 4 Ukuboza 2025.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza