Perezida Kagame mu banyacyubahiro bakiriwe n’Umwami Charles III muri CHOGM 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yari mu banyacyubahiro bakiriwe n’Umwami Charles III w’u Bwongereza, mu birori byahuje abakuru b’ibihugu na za guverinoma ndetse n’abayobozi b’ibigo bikomeye by’ubucuruzi, ku ruhande rw’inama ya CHOGM 2026 iri kubera muri Antigua na Barbuda.
Ibi birori byabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 2 Ugushyingo 2026, nyuma y’inama yahuje abayobozi b’ibihugu n’abayobozi bakuru b’ibigo by’ubucuruzi, yibanze ku gushimangira ishoramari n’ubufatanye mu bukungu hagati y’ibihugu bigize Umuryango wa Commonwealth.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yitabiriye ibi birori byakiriwe n’Umwami Charles III, usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Commonwealth.
Ibi birori byari mu bikorwa byateguwe ku ruhande rw’inama ya 28 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Commonwealth, yatangiye ku wa 1 Ugushyingo ikazasozwa ku wa 4 Ugushyingo 2026, mu mujyi wa St. John’s muri Antigua na Barbuda.
Umwami Charles III yitabiriye iyi nama ari kumwe n’umugore we, Umwamikazi Camilla, mu ruzinduko bagiriye muri Antigua na Barbuda, nyuma yo gusura ibindi bihugu byo muri Commonwealth birimo Bahamas na Guyana.
Ishoramari n’ubufatanye mu bukungu biri mu byashyizwe imbere
Inama ya CHOGM 2026 ifite insanganyamatsiko igaruka ku kwihutisha ubufatanye n’ishoramari hagamijwe guteza imbere ibihugu bigize Commonwealth.
Mu bikorwa byabanjirije ibi birori, abayobozi b’ibihugu na za guverinoma bahuye n’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi kugira ngo baganire ku buryo bwo gukurura ishoramari, kwagura amasoko no guteza imbere ubufatanye hagati ya za guverinoma n’abikorera.
Ibiganiro by’ishoramari byateguwe muri iyi nama bigamije kandi gufasha ibihugu bigize Commonwealth, cyane cyane ibikiri mu nzira y’amajyambere, kugaragaza amahirwe y’ishoramari bifite no kubona abafatanyabikorwa mu mishinga itandukanye.
Mu bindi bibazo byashyizwe ku murongo w’ibiganiro bya CHOGM 2026 harimo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, guteza imbere ubucuruzi, ikoranabuhanga, uburinganire n’iterambere rirambye.
U Rwanda rumaze imyaka 17 muri Commonwealth
U Rwanda rwinjiye mu Muryango wa Commonwealth mu 2009, ruba igihugu cya kabiri nyuma ya Mozambique cyinjiye muri uyu muryango kitarigeze gikolonizwa n’u Bwongereza.
Mu Kamena 2022, u Rwanda rwakiriye inama ya 26 ya CHOGM yabereye i Kigali, aho Perezida Kagame yahawe inshingano zo kuyobora Commonwealth mu gihe cy’imyaka ibiri, mbere yo kuzisimburwaho na Minisitiri w’Intebe wa Samoa, Fiamē Naomi Mataʻafa, mu Ukwakira 2024.
Commonwealth igizwe n’ibihugu 56 byo muri Afurika, Aziya, u Burayi, Amerika no mu birwa byo mu Nyanja ya Pasifika, bikaba bituwe n’abaturage bagera kuri miliyari 2,7.
Inama ya CHOGM 2026 ni iya mbere ibaye kuva Shirley Ayorkor Botchwey wo muri Ghana yatangira inshingano z’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth muri Mata 2025.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, aganira na Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Mottley, n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO), Dr. Ngozi Okonjo-Iweala
Perezida Kagame ari kumwe na Mia Mottley na Dr. Ngozi Okonjo-Iweala
Umwami Charles III aganira n’abanyacyubahiro bitabiriye ibirori yakiriye, barimo Perezida Kagame
Perezida Kagame mu birori byakiriwe n’Umwami Charles III
Perezida Kagame asuhuza Minisitiri w’Intebe wa Antigua na Barbuda, Gaston Browne