Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe n’Umwami wa Cambodge mu Ngoro ye

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe mu Ngoro y’Umwami wa Cambodge i Phnom Penh, mu muhango wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, ari na wo watangije ku mugaragaro uruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu muri iki gihugu.
Ibiro bya Perezida wa Repubulika byatangaje ko Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe n’Umwami wa Cambodge, Nyiricyubahiro Preah Bat Samdech Preah Boromneath Norodom Sihamoni, mu muhango wo kubakira ku mugaragaro wabereye mu Ngoro y’Umwami (Royal Palace).
Uyu muhango wakurikiwe n’ibiganiro Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagiranye n’Umwami Norodom Sihamoni, mu rwego rw’uruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda muri Cambodge.
Amafoto yafashwe muri uyu muhango agaragaza Perezida Kagame n’Umwami Norodom Sihamoni batambuka mu kugenzura igisirikare, bagendera ku itapi itukura.
Andi mafoto agaragaza Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bicaranye n’Umwami Norodom Sihamoni mu cyumba cy’uruganiriro mu Ngoro y’Umwami, aho bagiranye ibiganiro.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari bageze mu Murwa Mukuru wa Cambodge, Phnom Penh, ku wa Kane, tariki ya 12 Ugushyingo 2026, ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Techo.
Bakigera muri icyo gihugu, bakiriwe n’abayobozi ba Cambodge ndetse n’abanyeshuri benshi bari bitwaje amafoto ya Perezida Kagame, Madamu Jeannette Kagame n’Umwami Norodom Sihamoni, hamwe n’amabendera y’u Rwanda na Cambodge.
Abo banyeshuri bari munsi y’icyapa kinini cyari cyanditseho ubutumwa bwifuriza ubucuti n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi gukomeza kuramba.
Mu Murwa Mukuru w’iki gihugu kandi harimbishijwe imitako, amabendera n’amafoto bya Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu rwego rwo kubaha icyubahiro no kubakira.
Uru ruzinduko rubaye mu gihe Phnom Penh yitegura kwakira Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF), iteganyijwe kuva ku wa 14 kugeza ku wa 16 Ugushyingo 2026.
Muri iyo nama hazatorerwa Umunyamabanga Mukuru wa OIF. Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, uwuyoboye kuva mu 2019, ari mu bakandida.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na Madamu Jeannette Kagame bakirwa n’Umwami wa Cambodge, Norodom Sihamoni, mu Ngoro y’Umwami i Phnom Penh
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, n’Umwami Norodom Sihamoni banyura imbere y’itsinda ry’abasirikare b’icyubahiro
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, n’Umwami Norodom Sihamoni bakingiwe n’imitaka y’umuhondo mu muhango wo kubakira
Abasirikare b’icyubahiro imbere y’Ingoro y’Umwami i Phnom Penh
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na Madamu Jeannette Kagame mu biganiro n’Umwami Norodom Sihamoni mu Ngoro y’Umwami
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, Umwami Norodom Sihamoni na Madamu Jeannette Kagame mu Ngoro y’Umwami
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, Umwami Norodom Sihamoni na Madamu Jeannette Kagame mu Ngoro y’Umwami baganira
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, aganira n’Umwami wa Cambodge, Norodom Sihamoni
Abana b’abakobwa bitwaje impano mu muhango wo kwakira Perezida Kagame mu Ngoro y’Umwami
Ibendera ry’u Rwanda n’irya Cambodge i Phnom Penh
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na Madamu Jeannette Kagame bakirwa ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Techo, ku wa 12 Ugushyingo 2026
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na Madamu Jeannette Kagame bageze i Phnom Penh
Abanyeshuri bari bitwaje amafoto ya Perezida Kagame, Madamu Jeannette Kagame n’Umwami Norodom Sihamoni
Abanyeshuri bari bategereje Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Techo