Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame basuye inzibutso z’amateka ya Cambodge

Ibanze ·

Urwibutso rw’Ubwigenge rw’i Phnom Penh, aho Perezida Kagame yashyize indabo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na Madamu Jeannette Kagame basuye Urwibutso rw’Ubwigenge bwa Cambodge n’urwibutso rwubakiwe Umwami-Se Norodom Sihanouk watanze, bashyiraho indabo mu rwego rwo guha icyubahiro amateka y’iki gihugu.

Uru ruzinduko rwabaye ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, mu Mujyi wa Phnom Penh, nk’uko Perezida Kagame yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga.

Amafoto y’uru ruzinduko agaragaza Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakirwa n’abasirikare b’icyubahiro, bari kumwe n’itsinda rya muzika ya gisirikare.

Abasirikare babiri bitwaje indabo zo gushyira ku rwibutso babanje imbere y’abashyitsi, babayobora banyuze ku itapi itukura berekeza aho umuhango wabereye.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku rwibutso, baha icyubahiro amateka rwibutsa.

Mu bindi byaranze uru ruzinduko, banyuze imbere y’ishusho y’Umwami-Se Norodom Sihanouk, umwe mu bagize uruhare rukomeye mu mateka ya Cambodge.

Urwibutso rw’Ubwigenge rw’i Phnom Penh rwubatswe mu 1958, rukaba rwibutsa ubwigenge iki gihugu cyabonye mu 1953, nyuma yo kuva mu bukoloni bw’u Bufaransa.

Urundi rwibutso basuye rwubakiwe icyubahiro cya Nyiricyubahiro Preah Bat Samdech Preah Norodom Sihanouk, Umwami-Se wa Cambodge, uzwi kandi ku izina ry’icyubahiro rya Preah Borom Ratanak Kaudh, watanze mu 2012.

Gusura izi nzibutso byakurikiye umuhango wo kwakira ku mugaragaro Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, wabereye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu mu Ngoro y’Umwami i Phnom Penh.

Muri uwo muhango bakiriwe n’Umwami wa Cambodge, Norodom Sihamoni, bagirana ibiganiro, ari na bwo hatangiye ku mugaragaro uruzinduko rw’akazi Perezida Kagame agirira muri iki gihugu.

Uru ruzinduko rubaye mbere y’Inama ya 20 y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (Francophonie), iteganyijwe kubera i Phnom Penh kuva ku wa 14 kugeza ku wa 16 Ugushyingo 2026.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na Madamu Jeannette Kagame banyura imbere y’ishusho y’Umwami-Se Norodom Sihanouk

Abasirikare bitwaje indabo bayoboye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na Madamu Jeannette Kagame

Abasirikare b’icyubahiro n’itsinda rya muzika ya gisirikare mu muhango wo gushyira indabo ku rwibutso

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na Madamu Jeannette Kagame nyuma yo gushyiraho indabo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na Madamu Jeannette Kagame i Phnom Penh

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza